Publicidade

1 Coríntios 11

1 Nuuko reero nimunkurikize, nk'uko nanje nkurikiza Kristo.

Imyifatire mu Mateeraniro yo Gusenga

2 Ndabashiimira kuko muhora munyibuka muri byose kandi mugakurikiza inyigiisho nababwirije. 3 Ariko ndashaaka ko mumenya yuuko Kristo ari we mutwe ugenga buri mugabo, kandi umugabo akaba umutwe ugenga umugore we, naho Imaana ikaba umutwe ugenga Kristo. 4 Umugabo weese usenga cangwa agahanuura yitwikiiriye umutwe, aba atuubashe umutwe we ari wo Kristo. 5 Naho umugore usenga cangwa agahanuura atiitwikiiriye umutwe, aba atuubashe umutwe we ari wo mugabo we. Uwo mugore aba ahwanye n'uwo boogoshe umusatsi ku mutwe. 6 Niiba umugore atiiteze igitambaaro ku mutwe, reero n'umusatsi woose awoogoshe. Ariko kuko biteeye isoni kugira ngo umugore yoogoshe umusatsi we cangwa ngo awukemure, akwiriye kwitega igitambaaro ku mutwe. 7 Si ngombwa ko umugabo ya kwitwikiira igitambaaro ku mutwe kuko ari ishusho n'ubwiza bw'Imaana, naho umugore ni ubwiza bw'umugabo we. 8 Ni koko, umugabo ntaabwo yakomootse ku mugore, ahuubwo umugore ni we wakomootse ku mugabo. 9 Kandi umugabo si we waremewe umugore ahuubwo umugore ni we waremewe umugabo. 10 Ku bw'iyo mpamvu, umugore akwiriye kwambara igitambaaro ku mutwe we nk'ikimenyeetso kigaragaza yuuko agengwa n'umugabo we, kugira ngo bineezeeze abaamalayika. 11 Nyamara imbere ya Nyagasani, umugore ntiyabaho hatariho umugabo cangwa ngo umugabo abeho hatariho umugore. 12 Kuko nuubwo umugore yakomootse ku mugabo, umugabo na we yabyawe n'umugore, ariko ibintu byose bikomooka ku Maana.

13 Ngaaho namwe nimumbwire, mbese birakwiriye ko umugore asenga Imaana adatwikiiriye umutwe? 14 Mbese umuco kamere ubwawo ntuutwigiisha yuuko bisuuzuguritse ngo umugabo atereke umusatsi ukaba mureemure, 15 naho umugore, kugira umusatsi mureemure bikamuheesha icuubahiro ? Erega umugore Imaana yamuhaaye umusatsi mureemure kugira ngo utwikiire umutwe we. 16 Ariko hagize uteemeranya nanje kuri iyi ngingo, amenye yuuko yaaba twebwe cangwa amatoorero y'Imaana ntaawundi muco dufite utari uwo.

Ibidakwiriye mu Igaburo rya Nyagasani

17 Ariko mu mabwiriza akurikira ntaabwo ndibubashiime, kuko amateeraniro yaanyu yo gusenga aho kubungura, abateera gusubira inyuma. 18 Ica mbere ca byose, iyo muteeranye nk'itoorero, numva yuuko mwigabamo ibice, kandi koko bimwe neemeranya na byo. 19 Ni koko hagomba kubaho ibice muri mwe, kugira ngo abatungaaniye Imaana muri mwe bagaragare. 20 Iyo muteeraniye hamwe, ntaabwo muba muteeranijwe no gusangira Ifunguro rya Nyagasani, 21 kuko iyo igihe co kurya kigeze, buri umwe atanguranwa kurya ibyo yiizaniye, bikagera naaho umwe yaakwicwa n'inzara, naho undi yiisindiye. 22 Mbese ntaamago mufite ngo abe ari mwo muriira cangwa munywera? Cangwa se muuzanwa no kugayiisha itoorero ry'Imaana hamwe no gukoza isoni abakene? Noone se mbabwire iki? Noone se mbashiime? Oya! Ibyo sinaabibashiimira.

23 Nje amabwiriza nahaawe na Nyagasani ni yo nabahaaye ngo: ijoro Umwami Yesu yagambaaniwe, yafashe umugaati, 24 amaze kuwushiimira Imaana, arawumaanyura maze aravuga ati, "Uyu ni umubiri wanje utanzwe ku bwanyu. Muje mukora mutya kugira ngo munyibuke." 25 Barangije kurya, afata igikopu maze aravuga ati, "Iki ni igikopu c'iseezerano risha ryemejwe n'amaraso yanje. Muje mubikora mutya igihe coose munywereye divaayi muri iki gikopu, kugira ngo munyibuke."

26 Kuko igihe murya kuri uyu mugaati mukanywera no kuri iki gikopu, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza aho azaagarukira. 27 Noone reero umuntu urya uyu mugaati cangwa akanywera ku gikopu ca Nyagasani mu buryo budakwiriye, azaaba acumuye ku mubiri n'amaraso bya Nyagasani. 28 Noone reero nimwisuuzume maze mubone kurya uwo mugaati no kunywera kuri ico gikopu. 29 Kuko abo boose barya kuri uwo mugaati kandi bakanywera kuri ico gikopu batabanje kuzirikana umubiri wa Kristo, Imaana izaabaciira urubanza igihe barya cangwa banywa. 30 Ku bw'iyo mpamvu, abenshi muri mwe bararwaye kandi bafite intege nke, naho abandi baarapfuuye. 31 Nyamara tubanje kwisuuzuma ubwacu, ntitwaciirwa urubanza. 32 Ariko duciiriwe urubanza na Nyagasani, turahanwa kugira ngo tudaciirwa urubanza rw'iteeka hamwe n'ab'isi.

33 Noone reero bavandimwe, igihe muteeraniriye hamwe gusangira, muje murindana. 34 Nihagira usonza, azaaje abanza kuriira iwe, kugira ngo nimuteerana, imyifatire yaanyu itabaviiramo guciirwa urubanza n'Imaana. Ibisigaye nzaabibabwira ubwo nzaagaruka.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-