1 Nabwiwe inkuru y'imvaho yuuko muri mwe hari ubusambanyi bukabije, ndetse no ku buryo butaraaboneka no mu banyamahanga bataazi Imaana. Bavuga ko umugabo umwe muri mwe atunze umugore wa se. 2 Noone muriishira heejuru! Ahuubwo mwari kubabara, maze uwakoze ico caaha akiirukanwa muri mwe. 3 Kandi nuubwo ndi kure yaanyu mu mubiri, ndikumwe namwe mu mwuka, kandi nkaba naramaze guciira urubanza uwakoze ayo mahano, 4 mu izina rya Nyagasani Yesu nk'aho nari mpiibeereye. Nimuteeranira hamwe mu izina rya Nyagasani Yesu, nanje ngateerana namwe mu mutima, 5 uwo mugabo muzaamushikirize Sataani maze umubiri we urimbuke, kugira ngo ubugingo bwe buzaarokoke ku munsi wa Nyagasani.
6 Si byiza ko mwakwiraata! Ntaabwo muuzi yuuko agasemburo gake gatuubuura igifooto coose c'ifu? 7 Noone reero nimwivaanemo icaaha kimeze nk'umusemburo ushaaje, maze mube nk'umugaati musha udasembuye nk'uko musanzwe. Dore igihe c'ibirori byo Kunyurwaho kirageze, kuko Kristo ari we mwana w'intaama w'igitambo co Kunyurwaho watambwe. 8 Noone reero nitwizihize ibyo birori tudakoreesheje umusemburo ushaaje ari co caaha n'ubukozi bw'ibibi, ahuubwo dukoreeshe umugaati udasembuye ari wo ukuri no kutaryarya.
9 Mu rwandiko mperuutse kubandikira, nababwiye yuuko mutagomba kwifatanya n'abasambanyi. 10 Sinashaakaga kuvuga abasambanyi bo muri iyi si, cangwa abanyamururu n'abambuzi, cangwa abasenga ibishushaanyo, kuko kwitandukanya na bo boose byabasaba kuva mu isi. 11 Ibyo nashaakaga kubabwira ni ukutiifatanya n'umuntu wiiyita umuvandimwe muri Kristo kandi akaba ari umusambanyi, cangwa umunyamururu, cangwa usenga ibishushaanyo, usebanya, umusinzi, cangwa umwambuzi. Ndetse umuntu nk'uwo ntimugasangire na we.
12 Mbese hari aho mpuuriye no guciira urubanza abo hanze batari abakristo? Mbese si abo muri mwe bo mukwiriye guciira urubanza? 13 Imaana ni yo izaabaciira urubanza. Noone reero nimugenze nk'uko byanditswe ngo, "Nimuvaane inkozi z'ibibi muri mwe."