Publicidade

1 Coríntios 9

Uburenganzira n'Inshingano by'Intumwa

1 Mbese simfite umudendeezo? Mbese si ndi intumwa? Mbese sinaboonye Yesu Umwami waacu ? Mbese ntimuri umusaaruuro wanje muri Nyagasani? 2 Niiba ku bandi ntari intumwa, niibura ndi yo kuri mwe, kuko muri ikimenyeetso canje co kuba intumwa ya Nyagasani.

3 Ibi ni byo niireguuza iyo abantu bansebya. 4 Mbese ntitugira uburenganzira bwo guhaabwa ibyo kurya n'ibyo kunywa? 5 Mbese twebwe ntitugira uburenganzira bwo kujaana n'umugore wiizeera nk'uko izindi ntumwa hamwe n'abavandimwe ba Nyagasani na Peetero baabigenjeje? 6 Cangwa se ni nje na Barinaba twenyine duhatirwa gukorera ibidutunga? 7 Ni nde waaba ari umusirikare, maze akiyishurira ibimutunga? Ni nde waahinga umuzaabibu maze ntaawuryeho imbuto? Cangwa se ni nde waaragira ubusho bw'inka maze ntanywe amata?

8 Ibyo simbivuga nshingiye ku miteekerereze y'abantu. Amategeko na yo arabihamya. 9 Kuko byanditswe mu mategeko ya Moose ngo, "Ntimugapfuke umunwa w'ikimasa igihe kivunga ingano." Ubwo se ibimasa ni byo Imaana yiitaho byonyine? 10 Cangwa se si twe yabivugiye? Ni koko ni twebwe byandikiwe, kuko uhinga n'uhuura bombi bakwiriye kubikora bafite ibyiringiro byo kugabana ku musaaruuro. 11 Niiba twarababibyemo imbuto z'Umwuka w'Imaana, mbese byabakomerera dusaaruye ku byo mutunze? 12 Kandi niiba abandi babafiteho uburenganzira bwo kugira ico bababonaho, twebwe ntitubarusha ubwo burenganzira?

Nyamara ubwo burenganzira ntitwabukoreesheje, ahuubwo twihangaaniye byose kugira ngo tutaba igisiitaaza mu nzira yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. 13 Mbese ntimuuzi yuuko abakora mu Nzu y'Imaana batungwa n'ibyo muri iyo Nzu, n'abatambira ku rutambiro bakagabana ku byo batambye? 14 Bityo reero, Nyagasani yategetse yuuko abaamamaza Ubutumwa Bwiza bagomba gutungwa na bwo.

15 Ariko ntaaco muri ubu burenganzira niigeze kwitwaza, kandi simbandikiye ibyo kugira ngo mugire ico mumpa. Ahuubwo naahitamo gupfa, kuruta uko umuntu yahindura ubusa uko kwiraata kwanje! 16 Iyo mbwirije Ubutumwa Bwiza, ntibinteera kwiraata, kuko ari umurimo ntegetswe gukora, kandi ntaamamaje Ubutumwa Bwiza naguusha ishano! 17 Iyo mba nkora uyu murimo ku bushaake bwanje, mba naraboonye uruhembo, ariko kuko nawuhaawe n'Imaana, mbikora nk'umurimo nshinzwe. 18 Noone se uruhembo rwanje ni uruuhe? Uruhembo rwanje ni ukwamamaza Ubutumwa Bwiza ku buntu, ntakurikije uburenganzira ngenewe nk'umubwirizabutumwa.

19 Nuubwo mfite umudendeezo kuri boose, niihinduye umugaragu wa boose kugira ngo ndusheho kwigaruriza abantu benshi mbageza kuri Kristo. 20 Iyo ndi n'Abayuuda, mba nk'Umuyuuda kugira ngo mbone uko mbiigarurira. Nuubwo kandi ntagengwa n'amategeko ya Moose, mba nk'ugengwa na yo kugira ngo niigarurire abagengwa na yo. 21 Kandi iyo ndi n'abanyamahanga, nanje mba nk'abanyamahanga badakurikiza amategeko y'Abayuuda kugira ngo mbiigarurize. Ariko ibi ntibivuga yuuko ntakurikiza amategeko y'Imaana ahuubwo nyoborwa n'amategeko ya Kristo. 22 Iyo ndi n'abafite intege nke mu kwizeera, niitwara nka bo kugira ngo mbiigarurize. Niigize nk'uko abantu boose bameze, kugira ngo nkoreeshe uburyo bwose kurokora bamwe muri bo.

23 Ibyo byose mbikorera kwamamaza Ubutumwa Bwiza kugira ngo nzaabuboneho umugabane. 24 Mbese ntimuuzi yuuko abarushanwa mu kwiruka boose biiruka, ariko umwe akaba ari we utsindira igihembo? Noone reero namwe nimwiruke kugira ngo muzaatsindire ico gihembo. 25 Umuntu weese mu irushanwa yiirinda muri byose, aharanira ikamba rishira vuba, ariko twebwe dukora umurimo waacu kugira ngo tuzaabone ikamba rihoraho iteeka. 26 Ni yo mpamvu ntaapfa kwiruka nk'utaazi iyo aja, kandi ni co gituma meze nk'umukinnyi w'ibikonde ukubita adahushwa. 27 Ahuubwo mbabaza umubiri wanje nkawukomeza, kugira ngo ntabwiriza abandi Ubutumwa, maze njeewe sineemerwe.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-