1 Nuubwo navuga mu ndimi z'abantu n'iz'abaamalayika, ariko singire urukundo, naaba meze nk'ikide kibomborana cangwa inzogera ziirangiira. 2 Kandi nuubwo nagira impaano y'ubuhanuuzi, ngasobaanukirwa amayobera yoose n'ubumenyi bwose, kandi nuubwo nagira ukwizeera gukomeye, kwashobora kwimura imisozi, ariko singire urukundo, ntaaco mba ndi co. 3 Nuubwo naatanga ibyanje byose ngo bihaabwe abakene, kandi nuubwo naatanga umubiri wanje ngo utwikwe, ariko singire urukundo, ntaaco byamarira.
4 Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. 5 Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika, 6 ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. 7 Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.
8 Guhanuura kuzaashira, kuvuga indimi zitandukanye bizaashira, ubwenge buzaagira iherezo, ariko urukundo ntiruzaashira. 9 Koko reero ubwenge bwacu ntibwuzuye kandi duhanuura ibituuzuye. 10 Ariko igihe ibyuzuye kandi bitunganye bizaazira, ibituuzuye bidatunganye bizaashira.
11 Nkiri umwana, navugaga nk'umwana, ngateekereza nk'umwana, kandi nkiibwira nk'umwana. Ariko maze gukura, iby'ubwana narabiretse. 12 Ibyo tureeba ubu bimeze nk'ibikeezikeezi biboneka mu ndorerwamo, ariko ico gihe tuzaareebana amaaso ku yandi. Ubu ibyo nzi ni ibice, ariko ico gihe nzaamenya ibyuzuye, nk'uko Imaana inzi mu bwuzuye.
13 Noone ubu reero hasigaye ibi uko ari bitatu: Ukwizeera, ibyiringiro n'urukudo, ariko ikiruta byose ni urukundo.