Publicidade

1 Coríntios 12

Impaano z'Umwuka Weera

1 Bavandimwe, sinshaaka yuuko muba murujijo mu byerekeye impaano z'Umwuka Weera. 2 Muuzi yuuko ubwo mwari mukiri abapagaani, mwashukwaga kandi mukayobeeshwa n'ibigirwamaana bitavuga. 3 Ni co gituma nshaaka yuuko mumenya ko ari ntaamuntu uyoborwa n'Umwuka w'Imaana wavuga ati, "Yesu naavumwe!" Kandi ko ari ntaamuntu wavuga ati, "Yesu n'Umwami" keretse abiheeshejwe n'Umwuka Weera.

4 Hariho impaano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka uzitanga ni umwe, 5 kandi hariho uburyo bwinshi bwo gukorera Imaana, ariko ni Nyagasani umwe dukorera. 6 Hariho uburyo bwinshi bwo gutanga ubuheereza, ariko Imaana itanga ubwo bushobozi kuri boose ni imwe. 7 Umwuka w'Imaana yiigaragariza mu mpaano aha buri muntu, kugira ngo bigirire boose akamaro. 8 Umwuka w'Imaana aha umuntu umwe ubushobozi bwo kuvuga ijambo ry'ubwenge, undi uwo Mwuka akamuha ijambo ry'ubumenyi. 9 Umwe uwo Mwuka akamuha kwizeera Kristo bihebuuje, undi akamuha impaano yo gukiza indwara. 10 Undi uwo Mwuka amuha imbaraga zo gukora ibitangaaza, undi akamuha impaano yo guhanuura, undi akamuha ubushobozi bwo kugenzuura Umwuka w'Imaana n'umwuka udaturuka ku Maana. Umwe amuha ubushobozi bwo kuvuga mu ndimi z'uburyo bwinshi, undi akamuha ubushobozi bwo kuzisobaanura. 11 Ariko ibyo byose bikorwa n'Umwuka umwe rukumbi, ugaba impaano zitandukanye kuri buri muntu uko yiishaakiye.

Umubiri Umwe Ugizwe n'Ibice Byinshi

12 Kristo ameze nk'umubiri umwe, ugizwe n'ibice bitandukanye, kandi ibyo bice by'umubiri byose n'ubwo bitandukanye, ni umubiri umwe. 13 Ni co kimwe, twaba Abayuuda cangwa abanyamahanga, twaba abagaragu cangwa abiigenga, twese twabatirijwe mu Mwuka umwe tuba umubiri umwe, kandi twese twujujwe n'uwo Mwuka umwe.

14 Koko reero, umubiri ntaabwo ugizwe n'igice kimwe gusa, ahuubwo ugizwe n'ibice byinshi. 15 Ikirenge kiramutse kigize kiti, "Kuko ntari ikiganza, sindi kimwe mu bice by'umubiri," ico nticaatuma kitaba igice c'umubiri. 16 Kandi ugutwi kugize kuti, "Kuko ntari ijiisho, sindi kimwe mu bice by'umubiri," ico nticaatuma kitaba igice c'umubiri. 17 Mbese iyo umubiri uja kuba ijiisho, ibyo kumva byari kuba bite? Kandi iyo umubiri woose uja kuba ugutwi, ibyo guhuumurirwa byari kuba bite? 18 Ubusanzwe, Imaana yashize buri gice c'umubiri mu mwanya waco nk'uko yabishaatse. 19 Mbese iyo byose bija kuba igice kimwe, umubiri wari kuba he? 20 Ubusanzwe hariho ibice byinshi, ariko umubiri ni umwe.

21 Ijiisho ntirishobora kubwira ikiganza riti, "Ntaaco umariye," cangwa ngo umutwe ubwire ikirenge uti, "Ntaaco nkwifuuriza." 22 Ahuubwo ibice by'umubiri bireebeka nk'aho ari ibinyantege nke, ni byo bikenewe caane, 23 kandi ibyo bice by'umubiri byo duteekereza ko bifite agaciiro gake ni byo twitaho kuruta ibindi, kandi ibice by'umubiri bidashirwa ku mugaragaro ni byo twitaho caane. 24 Nyamara ibice bibonereye kugaragara mu maaso y'abantu ntaabwo bikeneye kwitaabwaho. Imaana yashize hamwe ibice by'umubiri, irushaho guha icuubahiro ibyo bice birebeka nkaaho bigayitse, 25 kugira ngo umubiri utiiremamo ibice, ahuubwo kugira ngo ibice byose by'umubiri biteerane inkunga. 26 Igice c'umubiri iyo kibabaye, ibindi bice by'umubiri bibabarana na co, kandi iyo igice c'umubiri gihaawe icuubahiro, ibindi bice na byo byishiimana na co.

27 Nuuko reero mwese muri umubiri wa Kristo, kandi buri umwe ni igice c'uwo mubiri. 28 Dore abo Imaana yashizeho mu toorero ryayo, yabanje gushiraho intumwa, ikurikizaho abahanuuzi, ubwa gatatu ishiraho abiigiisha, haanyuma ishiraho abo gukora ibitangaaza, ikurikizaho abafite impaano zo gukiza indwara cangwa zo gufasha abandi, abaahaawe ubuyobozi, n'abo baahaawe kuvuga mu zindi indimi zitandukanye. 29 Mbese boose ni ko ari intumwa? Mbese boose ni ko ari abahanuuzi? Mbese ni ko boose ari abiigiisha? Mbese ni ko boose bakora ibitangaaza? 30 Mbese ni ko boose bafite impaano yo gukiza abarwayi? Mbese ni ko boose bavuga mu ndimi zitandukanye? Mbese ni ko boose baazi gusobaanura izo ndimi? 31 Nuuko reero nimuharanire impaano ziruta izindi.

Maze nanje nzaabeereka inzira nziiza ihebuuje.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-