1 Bavandimwe, ndashaaka kubiibutsa iby'Inkuru Nziiza nababwirije, maze mukayaakiira mukanayikomereramo, 2 ikaba ari na yo izaabakiza muramutse muyikomeje nk'uko nayibabwirije, keretse ukwizeera kwanyu kuramutse kwarabaaye imfaabusa.
3 Koko reero nabagejejeho ico nanje nahaawe, ari co c'ingenzi, yuuko Kristo yapfiiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, 4 kandi ko yahambwe maze ku munsi wa gatatu akazuuka nk'uko byari byaranditswe na noone, 5 kandi yuuko yabonekeye Peetero, haanyuma abonekera na za ntumwa cumi n'ebyiri. 6 Haanyuma yongeye kubonekera abavandimwe basaaga magana ataanu icaarimwe, kandi abenshi muri bo baracaariho ariko bamwe baarapfuuye. 7 Maze yabonekeye na Yaakobo, nyuma abonekera intumwa zoose.
8 Nyuma ya byose, nanje arambonekera nuubwo meeze nk'uwavuukiye imburagihe. 9 Kuko ndi uworoheje mu zindi ntumwa zoose, ndetse sinkwiriwe no kwitwa intumwa, kuko natooteje itoorero ry'Imaana. 10 Ariko ku bw'ubuntu bw'Imaana, ni co caatumye mba uko ndi, kandi ubwo buntu nahaawe ntibwabaaye impfaabusa, ahuubwo nakoze caane kuruta boose, nuubwo atari ku bwanje ahuubwo ni ku bw'ubuntu bw'Imaana buri nanje. 11 Uko biri koose, yaaba njeewe cangwa bo, ubwo ni bwo butumwa twamamaza kandi namwe ni bwo mwemeye.
12 Ubwo haamamazwa ko Yesu yazuutse mu baapfuuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abaapfuuye batazaazuuka? 13 Niiba hatariho kuzuuka kw'abaapfuuye, noone reero na Kristo ntaabwo yazuutse, 14 kandi niiba Kristo ataarazuutse, ubutumwa twamamaza no kwizeera Kristo kwanyu biba bibaaye ubusa. 15 Kandi naatwe twagaragara nk'abahamya Imaana mu binyoma, kuko twahamije yuuko Imaana yazuuye Kristo kandi itaaramuzuuye niiba abaapfuuye batazaazuuka. 16 Kuko niiba abaapfuuye batazuuka, noone reero na Kristo ntaabwo yazuutse. 17 Niiba Imaana itaarazuuye Kristo, ukwizeera kwanyu muri Kristo ntikugira umumaro, mukaba mukiri mu byaha byanyu. 18 Bityo reero n'abaapfiiriye muri Kristo baararimbutse. 19 Niiba reero ibyiringiro byacu muri Kristo ari byiza muri ubu buzima gusa, twaba dukwiriye kugirirwa imbabazi kuruta abandi bantu boose.
20 Ariko mu by'ukuri, Kristo yazuutse mu baapfuuye, aba umuzuukambere mu baapfuuye. 21 Nk'uko urupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzuuka kw'abaapfuuye kwazanywe n'umuntu. 22 Nk'uko boose baapfa biturutse kuri Adamu, ni na ko boose bazaazuuka mu baapfuuye biturutse kuri Kristo. 23 Ariko buri umwe azaazuuka mu gihe ce, uwabanje kuzuuka ni Kristo maze haanyuma abaamuyobotse bazaakurikireho, igihe co azaazira. 24 Nuuko hazaabaho imperuuka, Kristo atsembe ibinyabutware by'umwuka byose, ibinyabushobozi, n'ibinyabubaasha, maze yeegurire Imaana Daata Ubwami. 25 Kuko Kristo akwiriye gutegeka kugeza aho Imaana izaatsinda abanzi boose ikabashira munsi y'ibirenge bye. 26 Umwanzi uzaaheruuka gutsembwa ni urupfu. 27 Kuko ibyanditswe biravuga ngo, "Imaana yashize ibintu byose munsi y'ibirenge bye." Ariko iyo ivuga iti, "Byose bishizwe munsi y'ibirenge bye," biragaragara yuuko Imaana yashize ibintu byose munsi y'ibirenge bya Kristo yo itabibariwemo. 28 Igihe ibintu byose bizaaba bimaze kwegurirwa Kristo, ni bwo na we nk'Umwana w'Imaana aziiyegurira Imaana yamweguriye byose, kugira ngo itegeke abe byose muri boose.
29 Bitabaaye bityo, reka twibaze ku bantu babatirizwa abaapfuuye. Niiba koko abaapfuuye batazuuka nk'uko bamwe babivuga, ni iki gituma bababatirizwa? 30 Kandi kuki naatwe ubwacu twishira mu kaaga buri gihe? 31 Bavandimwe, buri munsi mpora mpanganye n'urupfu! Ibyo mbivuga ku bw'ishema mfite ku bwanyu kubwa Kristo Yesu Umwami waacu. 32 Niiba naarakurikije ibyiringiro by'abantu nkarwana n'inyamaaswa zo muri Efeeso, byamariye iki? Ariko niiba abaapfuuye batazuuka, nidukurikize iby'abantu bavuga ngo, "Nimureke twiriire kandi twinywere, kuko ejo tuzaapfa."
33 Ntihakagire ubayobya, kuko "Kubaana n'ababi byonoona ingeso nziiza." 34 Nimwisubireho mwifate uko bikwiriye, kandi mwekongera gukora ibyaha kuko bamwe muri mwe bataazi Imaana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
35 Ariko bamwe bazaabaza bati, "Mbese abaapfuuye bazaazuuka bate? Mbese bazaagira umubiri umeze ute?" 36 Mbeega injiji! Ico ubibye ntigishobora kumera ngo kibe kizima kitabanje gupfa. 37 Kandi ico ubiba ntigisa n'ikizeera haanyuma, ahuubwo ni akabuto gato, kaaba ak'ingano cangwa akandi kabuto koose. 38 Nyuma Imaana iha ako kabuto ishusho yakageneye, buri rubuto iruha akamero yarugeneye.
39 Kandi n'imibiri y'ibinyabuzima ntaabwo yoose isa. Abantu bagira umubiri usa ukwawo, n'inyamaaswa zikagira umubiri usa ukwazo, inyoni hamwe n'isamaaki na zo bikaba uko.
40 Kandi hari ibyaremwe byo mu kireere n'ibindi byo ku isi, ariko ubwiza bw'ibyo mu kireere butandukanye n'ubwiza bw'ibyo ku isi. 41 Izuuba rirabagirana ukwaryo, ukwezi kukarabagirana ukwako, n'inyenyeeri zikarabagirana ukwazo, ndetse n'inyenyeeri ubwazo ntizihwanyije kurabagirana.
42 No kuzuuuka kw'abaapfuuye ni ko kumeze. Iyo umubiri uhambwe urabora, ariko ukazaazuukira kudapfa. 43 Ushirwa mu butaka usuuzuguritse, ariko ukazaazuukana ikuzo. Ushirwa mu butaka ufite intege nke, ariko ukazuukana imbaraga. 44 Uhambwa ari umubiri ufatika, ukazuuka ari umubiri w'umwuka. Niiba hariho umubiri ufatika, hagomba reero no kubaho umubiri w'umwuka. 45 Ni na ko ibyanditswe bivuga ngo, "Umuntu wa mbere, ari we Adamu yabaaye muzima", naho Adamu wa nyuma ni umwuka utanga ubugingo. 46 Ariko si umwuka ubanza, ahuubwo ni umubiri ufatika ubanza, maze hagakurikiraho umwuka. 47 Umuntu wa mbere yavuuye mu butaka, kandi yaremwe mu butaka, naho umuntu wa kabiri yavuuye mu ijuru. 48 Nk'uko uwaremwe mu butaka yabaaye, ni na ko ab'ubutaka bameze, kandi nk'uko uwavuuye mu ijuru ameze, ni na ko abaagenewe ijuru bazaaba. 49 Kandi nk'uko twambaye ishusho y'umuntu waremwe mu butaka, ni na ko tuzambara ishusho y'umuntu waturutse mu ijuru.
50 Noone bavandimwe, ico nshaaka kuvuga ni iki, umuntu ntaabwo ashobora kuronka umurage w'Ubwami bw'Imaana ku bw'umubiri n'amaraso, kandi ibibora ntaabwo byaragwa ibitabora.
51 Nimwumve mbamenere ibanga! Ntaabwo twese tuzaapfa, ahuubwo twese tuzaahindurwa ukundi, 52 mu kaanya gato nk'ako guhumbya, ubwo impanda ya nyuma izaavuga. Kuko impanda izaavuga, maze abaapfuuye bazuurwe badafite imibiri ibora, maze naatwe duhindurwe ukundi. 53 Kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kwambikwa umubiri utabora, kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukwiriye kwambikwa umubiri utazaapfa. 54 Noone reero igihe uyu mubiri wagenewe kubora uzambikwa utabora, kandi n'uyu mubiri ugenewe gupfa ukambikwa umubiri utazaapfa, ubwo ni bwo ibyanditswe bizuuzurizwa ngo, "Urupfu ruratsinzwe burundu."
55 "Wa rupfu we, gutsinda kwawe kuri he?
Wa rupfu we, urubuuri rwawe ruri he?"
56 Urubuuri rw'urupfu ni icaaha, kandi imbaraga z'icaaha ni amategeko. 57 Ariko Imaana ishimwe, kuko iduha gutsinda ku bw'Umwami waacu Yesu Kristo.
58 Nuuko reero bakundwa, nimukomere, ntimuhungabane, kandi mukomeze gushiishikarira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko muuzi neeza yuuko ntaaco muzaakorera Nyagasani kizaaba imfaabusa.