1 Yesu aciira abiigiishwa be uyu mugani ati, "Haariho umukire wari ufite umutegeka wo yashinze ibintu bye byose. Igihe kimwe uwo mutegeka bamurega kuri sheebuja ko aseesagura umutungo we. 2 Nuuko sheebuja amutumaho aramubwira ati, ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Nyanzurira ibyanje byose kuko utakiri umutegeka w'ibintu byanje.’
3 Uwo mutegeka ariibaza ati, ‘Ndakora iki ko daatabuja agiiye kunyirukana ku murimo? Dore sinashobora guhinga, kandi no gusabiriza byankoza isoni. 4 Ubu mboonye uko nzaabigenza kugira ngo niimara kubura umurimo, nzaabone abanyakiira mu mago yaabo.’
5 Nuuko ahamagara buri muntu wari urimo umwenda wa sheebuja. Abaza uwa mbere ati, ‘Urimo umwenda wa daatabuja ungana iki?’
6 Aramusubiza ati, ‘Ibibindi ijana by'amavuta ya elayo.’
Uwo mutegeka aramubwira ati, ‘Fata urwandiko rw'inyishu rwawe, wicare vuba, wandike mirongo itaanu.’
7 Arongera abaza undi ati, ‘Kandi se wowe urimo umwenda ungana iki?’
Aramusubiza ati, ‘Ni indengo ijana z'ingano.’
Nuuko uwo mutegeka aramubwira ati, ‘Fata urwandiko rw'inyishu rwawe, maze wandike mirongo inaane.’
8 Sheebuja ashiimagiza uwo mutegeka w'umuhemu kuko yagize ubwenge bwo kwiteguurira igihe kizaaza." Nuuko Yesu akomeza kubasobaanurira ati, "Ni ukuri, abantu b'iyi si ni abanyabwenge mu mibaanire, no mu butunzi bwabo kuruta abaana b'umuco. 9 Nuuko reero mukoreeshe ubutunzi bw'isi mubushaakiishe inshuti kugira ngo nibushira muzaakiirwe aho muziibeera iteeka.
10 Buri muntu wiringirwa mu bike, yiringirwa no mu byinshi. Kandi uhemuka mu bike, ahemuka no mu byinshi. 11 Noone se niiba muhemuka mubiikijwe ubutunzi bw'iyi si, ni nde uzaababiitsa ubutunzi nyakuri? 12 Kandi niiba mutaarabaaye abiiringirwa mubiikijwe ubutunzi bw'abandi, ni nde uzaabaha ubutunzi bwo mwigengaho?
13 Nta mugaragu ushobora gukorera abaami babiri ngo bombi abaneezeeze. Ahuubwo yakunda umwe akanga undi. Cangwa yakuubaha umwe agasuuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imaana n'ubutunzi."
14 Abafarisaayo bumviise ibyo, baramukwena kuko baakundaga amashilingi. 15 Yesu arababwira ati, "Mwebwe mukunda kwigira intungaane imbere y'abantu, ariko Imaana izi ibiri mu mitima yaanyu. Ico abantu baha agaciiro, kiba kigayitse imbere y'Imaana.
16 Mwayoborwaga n'amategeko ya Moose n'abahanuuzi kugeza igihe ca Yohaana Umubatiza. Uheereye ico gihe, ubutumwa bw'Ubwami bw'Imaana butangira kwamamazwa kandi abantu benshi bashiishiikarira kubwinjiramo. 17 Birooroshe ko ijuru n'isi bishira, kuruta ko agace gato k'inyugute imwe yo mu mategeko kaavaho.
18 Umugabo wirukana umugore we, agashaaka undi aba akoze icaaha c'ubusambanyi. Kandi n'umugabo ushohoje umugore wirukanywe n'umugabo we, aba asambanye."
19 Yesu arababwira ati, "Haabaayeho umuntu w'umukire, yahoraga yambaye imyambaro myiza y'igiciiro, agahora adamaraye iminsi yoose. 20 Haariho n'umugabo witwaga Laazaaro w'umukene kandi yahoraga aryamye ku muryango w'inzu y'uwo mukire. Umubiri we wari wuzuye ibisebe. 21 Yifuuzaga kurya ubuvungunyukira bw'ibyokurya bwagwaga haasi y'imeeza y'uwo mukire akabubura. Imbwa zaajaga zirigata ibisebe bye.
22 Igihe kigeze, wa mukene arapfa, nuuko abaamalayika bamujaana kubaana na Aburahamu. Umukire na we arapfa arahambwa. 23 Ageze ikuzimu, ubugingo bwe burababazwa caane. Yubuura amaaso areeba heejuru, abona Aburahamu ari kure, ari kumwe na Laazaaro iruhande rwe. 24 Nuuko ahamagara Aburahamu ataka caane ati, ‘Sogokuru Aburahamu! Nyaabuna mbabarira wohereze Laazaaro akoze agatoki mu maazi, abobeeze ururimi rwanje, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’
25 Aburahamu aramusubiza ati, ‘Mwana wanje, wibuke ko wahaawe ibyo wari ushaaka byose ukiri ku isi, naho Laazaaro we, akagira imibeereho mibi. Ariko ubu aguuwe neeza naho wowe urababaye caane.’ 26 Uretse n'ibyo, hari umworera hagati yaacu naawe. Ntaamuntu n'umwe ushobora kuwambuka ngo ave aho turi maze ngo aze aho uri. Cangwa ngo ave aho uri aze hano, ntibyashoboka.
27 Nuuko uwo mukire arongera abwira Aburahamu ati, ‘Sogokuru mbabarira, ndakwinginze ohereza Laazaaro aje i waacu mu rugo, 28 kuko mfite beene daata bataanu, maze abiihanangirize kugira ngo na bo batazaaza aha hantu ho kubabazwa.’
29 Aburahamu aramubwira ati, ‘Beene so bafite Moose n'abahanuuzi bakwiriye kubumvira.’
30 Maze umukire aramusubiza ati, ‘Oya sogokuru Aburahamu ibyo ntibihaagije! Ahuubwo nihagira umuntu uzuuka akabasanga, baziihana ibyaha byabo, bagarukire Imaana.’
31 Aburahamu aramubwira ati, ‘Niibanga kumvira Moose n'abahanuuzi, ntibaakwemera naaho umuntu yazuuka.’ "