1 Umunsi umwe, Yesu yigiishirizaga iruhande rw'ingezi yitwa Genezareeti. Abantu benshi bamubyiganiraho bashaaka kumva ijambo ry'Imaana. 2 Maze Yesu abona amaato abiri yo abarobyi baari baaziritse ku nkengeero y'ingezi, kuko boozaga ubutimba bwabo. 3 Yesu yinjira mu bwato bumwe muri ayo, bwari ubwa Simooni. Amusaba kubusunika ngo bwigire imbere mu maazi. Abwicaramo, maze yigiisha abantu.
4 Arangije kuvuga, abwira Simooni ati, "Igiza ubwato imbere mu maazi mareemare maze ujugunye ubutimba ufate isamaaki."
5 Simooni aramusubiza ati, "Daatabuja twakeesheje ijoro ryose dusoha nyamara ntaaco twafashe. Ariko kuko ubivuze ndasubira kubuteereramo."
6 Babikoze, bafata isamaaki nyinshi caane ubutimba buruuzura butangira guciika. 7 Batabaaza bagenzi baabo baari mu bundi bwato, maze amaato yombi yuzura isamaaki yenda kurengerwa.
8 Nuuko Simooni Peetero aboonye ibibaaye, apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, "Nyagasani, va aho ndi, kuko ndi umunyabyaha, sinkwiriye kukwegeera." 9 Ibi yabivuze kuko yari atangaajwe n'ubwinshi bw'isamaaki, zo we na bagenzi be baari baafashe. 10 Bagenzi be ari bo Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo na bo birabatangaaza.
Yesu abwira Simooni ati, "wiitiinya, uheereye noone, uzaaja uroba abantu." 11 Bamaze kugeza amaato yaabo ku nkengeero, basiga byose bakurikira Yesu.
12 Igihe kimwe, Yesu ari mu tawuni, haaza umugabo wari urembejwe n'ibibembe. Aboonye Yesu, apfukama imbere ye aramwinginga ngo amukize. Aramubwira ati "Nyagasani, ubishaatse wanyeza ngakira."
13 Yesu aramwegeera maze amukoraho, aravuga ati, "Ndabishaaka kira." Muri ako kaanya bya bibembe birakira.
14 Yesu amutegeka kutagira uwo abibwira. Arongera aramubwira ati, "Genda, wiyereke umuheerezabitambo kugira ngo agusuuzume maze utange n'igitambo nk'uko biri mu mategeko ya Moose ku bahumaanutse, bibabeere ubuhamya yuuko wakize."
15 Nyamara inkuru ya Yesu irushaho kwamamara hoose, maze abantu benshi baazanwa no kumwumva hamwe no gukizwa indwara zaabo. 16 Ariko Yesu we, yabavagamo akaja kwihereera mu butaayu gusenga.
17 Umunsi umwe Yesu ari kwigiisha, Abafarisaayo n'abiigiishamategeko baturutse impande zoose z'i Galileeya, i Yudeeya hamwe n'i Yerusaalemu biicara muri rubanda nyamwinshi bumviriza. Kandi ububaasha bw'Imaana bwo gukiza bwari kuri we. 18 Nuuko haaza abagabo baheetse umurema mu ngobyi, bashaaka uburyo baamushikiriza Yesu, 19 ariko ntibabishobora kuko abantu baari benshi caane. Nuuko babuze uburyo bamwinjiza, buurira inzu basambuuraho amatebura make, bamwururutsa mu ngobyi bamushira hagati y'abantu imbere ya Yesu.
20 Aboonye kwizeera kwabo kwinshi, abwira uwo murema ati, "Nshuti yanje ibyaha byawe urabibabariwe."
21 Abafarisaayo n'abiigiishamategeko batangira kubazanya bati, "Uyu ni nde wigereranya n'Imaana? Imaana yoonyine si yo ishobora kubabarira ibyaha?"
22 Yesu amenye ibiteekerezo byabo arababaza ati, "Kuki muteekereza mutyo? 23 Mbese icooroshe ni ikiihe? Ni ukuvuga ngo ibyaha byawe urabibabariwe, cangwa ngo haguruka ugende? 24 Ariko ndababwira yuuko Umwana w'Umuntu afite ububaasha bwo kubabarira ibyaha kuri iyi si." Yesu abwira uwo murema ati, "Haguruka, wikorere ingobyi yaawe ugende." 25 Ako kaanya uwo mugabo arabaduka afata ingobyi ye boose babireeba, asubira iwe ahimbaaza Imaana. 26 Boose baratangaara, bahimbaaza Imaana kandi bagira ubwoba baravuga bati, "Uyu munsi tuboonye ibitangaaje!"
27 Nyuma y'ibyo, Yesu abona umusoreesha witwaga Leevi yiicaye aho yakoreraga. Yesu aramubwira ati, "Nkurikira." 28 Leevi arahaguruka asiga ibye byose aramukurikira.
29 Nuuko Leevi atumira Yesu amujaana iwe, habayo ibirori. Bamwe mu bashitsi baasangiraga na we baari abasoreesha n'abandi bantu. 30 Ariko Abafarisaayo n'abiigiishamategeko baabo, bagiisha impaka abiigiishwa ba Yesu bati, "Ni kuki musangira n'abasoreesha hamwe n'abanyabyaha?"
31 Yesu arabasubiza ati, "Abazima si bo biifuuza umuvuuzi ahuubwo abarwayi ni bo bamukeneye. 32 Sinaaje mu isi guhamagara intungaane, ahuubwo naaziye abanyabyaha ngo biihane."
33 Abantu baramubwira bati, "Abiigiishwa ba Yohaana Umubatiza biiyiriza ubusa, bagasenga kandi n'abiigiishwa b'Abafarisaayo na bo ni uko. Ni kuki abiigiishwa baawe bo, bakomeza kwiriira no kwinywera?"
34 Yesu arabasubiza ati, "Mbese abashitsi baakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n'umukwe biishiima? 35 Ariko igihe umukwe azaabakuurwaho, ni bwo baziiyiriza ubusa."
36 Maze Yesu abaciira umugani ati, "Ntaamuntu ushobora gutandura ikiremu ku mwenda musha ngo agiteere ku mwenda ushaaje. Uwakora atyo, yaba yangirije umwenda musha, kandi umwenda ushaaje na wo yatuma uciika naabi bikabije. Nuuko reero ikiremu gisha nticaahwana n'umwenda ushaaje. 37 Kandi ntaawe ushobora gusuka divaayi nsha mu mifuka y'impu ishaaje. Uwakora atyo, divaayi nsha yaaturitsa iyo mifuka y'impu maze divaayi igasandaara haasi, n'iyo mifuka y'impu ikonoonekara. 38 Ahuubwo divaayi nsha isukwa mu mifuka y'impu misha. 39 Kandi ntaawakwifuuza kunywa divaayi nsha amaze kunywa divaayi ikuze, ahuubwo yavuga ati, ‘Ikuze ni yo nziiza caane.’ "