1 Umunsi umwe, Yesu yigiishaga abantu avuga Ubutumwa Bwiza mu Nzu y'Imaana. Aciigiisha, abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko hamwe n'abakuru b'Abayuuda baja aho ari 2 baramubaza bati, "Tubwire, ni bubaasha ki butuma ushobora gukora ibi bintu? Ni nde waguhaaye ubwo bubaasha?"
3 Yesu arabasubiza ati, "Reka nanje mbabaze. 4 Mbese ububaasha Yohaana yari afite bwo kubatiza bwaturutse ku Maana cangwa ni ku bantu?"
5 Batangira kubwirana bati, "Nituvuga ko bwaturutse ku Maana, aratubaza icaatumye tutamwemera, 6 kandi nituvuga ngo bwaturutse mu bantu, abantu baraduteera amabuye, kuko beemera ko Yohaana yari umuhanuuzi woherejwe n'Imaana."
7 Bagezaho baramusubiza bati, "Ntituuzi aho bwaturutse."
8 Yesu arababwira ati, "Nuuko reero nanje simbabwira ububaasha bunteera gukora ibi."
9 Haanyuma Yesu aciira abantu umugani ati, "Umugabo yateeye imizaabibu mu murima we, awatira abahinzi maze ariigendera, aja mu kindi gihugu amarayo igihe kireekire. 10 Igihe c'isaaruura kigeze, nyir'umurima atuma umwe mu bagaragu be kuri abo baatiishwa ngo bamumuheere ubwatamurima bw'imbuto zo mu murima we. Ariko abo baatiisha baramukubita, baramwirukana, asubirayo ubusa. 11 Nyir'umurima arongera atuma undi mugaragu ariko uwo mugaragu baramutuka, baramukubita, baramuhemura agenda ubusa. 12 Yoohereza intumwa ya gatatu nuuko na yo barayikomeretsa barayiirukana.
13 Haanyuma nyir'umurima ariibaza ati, ‘Nzaakora iki? Nzaatuma umwana wanje nkunda ahaari we bazaamwumvira.’
14 Ariko abo bahinzi baboonye uwo mwana baja inaama bati, ‘Dore umuragwa araaje, reka tumwice maze uyu murima w'imizaabibu uzaabe uwaacu.’ 15 Nuuko bamujugunya inyuma y'uwo murima w'imizaabibu, baramwica."
Yesu abaza abamwumvaga ati, "Mbese nyir'umurima azaagenza ate abo batiishwaga umurima we? 16 Ndababwira ukuri yuuko azaaza akabarimbura maze umurima we akawatira abandi."
Abantu babyumviise baravuga bati, "Ibyo ntibikabeho!"
17 Yesu arabiitegereza arababaza ati, "Mbese ibi byanditswe bivuga iki?
‘Ibuye abuubatsi banze
ni ryo ryabaaye inkomezamfuruka.’
18 Uzaagwira iryo buye weese, azaashenjagurika ahinduke ubushingwe kandi uwo rizaagwira, azaahinduka ivu."
19 Maze ako kaanya abiigiishamategeko hamwe n'abakuru b'abaheerezabitambo bashaaka kumufata kuko baamenye ko ari bo yavugaga muri uwo mugani w'abahinzi b'abagome, ariko Batiinya abantu.
20 Batuma abantu kumutata, bamugenzuuza biiyoberanya nk'aho batunganye. Bashaakaga uko baamubonaho impamvu mu byo yavugaga kugira ngo babone uko bamugabiza abategetsi hamwe n'umutware mukuru w'igihugu. 21 Baramubaza bati, "Mwigiisha tuuzi ko uvuga ukuri kandi ukiigiisha ibitunganye. Ntuurobaanura k'ubutoni ahuubwo wiigiisha inzira y'Imaana mu kuri. 22 Mbese amategeko yemera ko duha Umwami mukuru w'ubutegetsi bwa Rooma umusoro, cangwa ntabyemera?"
23 Yesu amenya uburyarya bwabo arababwira ati, 24 "Nimunyereke igiceri. Iri shusho hamwe n'izina byanditsweho ni ibyande?"
Baramusubiza bati, "Ni irya Kayisaari."
25 Yesu arababwira ati, "Nuuko reero muhe Umwami ibye, n'Imaana muyihe ibyayo."
26 Babura uko bamufatira mu magambo yavugiye ku mugaragaro, ahuubwo batangaazwa n'igisubizo ce maze baraceceka.
27 Nuuko Abasadukaayo bamwe bateemeraga ko abaapfuuye bazaazuuka, baaza aho Yesu ari baramubaza bati, 28 "Mwigiisha, Moose yatwandikiye iri tegeko ngo, ‘Umuntu apfuuye agasiga umugore batabyaranye, mwenenyina agomba gucuura uwo mupfaakazi kugira ngo babyarane abaana bitirirwe nyakwigendera.’ 29 Haabaayeho abagabo barindwi bava inda imwe, umukuru ashaaka umugore ariko apfa batabyaranye. 30 Nuuko uwo mupfaakazi acuurwa na muramu we, ariko na we apfa bataraabyarana. 31 N'undi muramu we wa gatatu amucuuye, biba bityo. Nuuko boose uko ari barindwi bariihetuura, bapfa ari nta n'umwe umubyayemo umwana. 32 Haanyuma n'uwo mugore arapfa. 33 Noone tubwire, mbese mu gihe co kuzuuka, uwo mugore azaaba muka nde ko yatunzwe n'abagabo barindwi?"
34 Yesu arabasubiza ati, "Abantu b'iki gihe ni bo bagira abagabo cangwa abagore. 35 Ariko abo Imaana izaasanga bakwiriye kuba muri iyo si nsha, no kuzuuka mu bapfu, ntibazaagira abagore cangwa abagabo. 36 Kandi muri iyo si, ntibazaapfa nk'uko biriho ubu, kuko bazaamera nk'abaamalayika badapfa. Bazaaba abaana b'Imaana kuko ari bo izaaba yarazuuye mu bapfu, kugira ngo babone ubugingo buhoraho. 37 Ariko niiba abaapfuuye bazaazuuka, Moose na we yarabigaragaje ubwo yanditse ibyerekeye gusha kw'igishamba. Ico gihe, Aburahamu, Isaaka na Yaakobo baari baarapfuuye. Haanyuma Moose yeerekana ko Uwiteeka, ari Imaana ya Aburahamu, na Isaaka, na Yaakobo. 38 Nuuko reero ni Imaana y'abazima ntaabwo ari iy'abaapfuuye, kuko ku bwayo, abo boose bavuzweho ni bazima."
39 Bamwe mu biigiishamategeko baari aho, baravuga bati, "Mwigiisha uvuze neeza." 40 Maze ntihaagira undi weese utiinyuka kugira ikindi amubaza.
41 Maze Yesu arababaza ati, "Ni iki gituma abantu bavuga ngo Kristo ni mwene Dawudi? 42 Mu gitabo ca Zaaburi, Dawudi ubwe ahamya yeruye ati,
‘Imaana yabwiye Kristo Umwami wanje iti, Icara iburyo bwanje
43 kugeza igihe nzaashirira abanzi baawe muusi y'ibirenge byawe.’
44 Mbese ko Dawudi yita Kristo Umwami we, byashoboka bite ko Kristo aba umwuzukuruza we?"
45 Nuuko abantu benshi bumva Yesu abwira abiigiishwa be ati, 46 "Mwirinde Abiigiishamategeko. Bakunda kugenda bambaye amakanzu mareemare no kuramutswa mu maguriro, ndetse no kwicara mu ntebe z'ibyubahiro mu masinagoogi no mu myanya y'ibyubahiro mu mashitsi. 47 Barya ingo z'abapfaakazi bakiiha kuvuga amasengeesho y'urudaca biiyererutsa. Abo bazaahanwa bikabije."