Publicidade

Lucas 11

Yesu Yiigiisha Abiigiishwa Be Gusenga

1 Yesu yari ahantu asenga. Arangije gusenga, umwe mu biigiishwa be aramubwira ati, "Nyagasani, twigiishe gusenga nk'uko Yohaana Umubatiza yiigiishije abiigiishwa be."

2 Yesu arababwira ati, "Nimusenga muje muvuga muti,

‘Daata, izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe buuze.

3 Uduhe ifunguro ryo kudutunga buri munsi.

4 Utubabarire ibyaha byacu,

nk'uko naatwe tubabarira abaducumuraho.

Ntuuduteererane ngo tugwe mu bitugerageza.’ "

5 Yesu akomeza kubabwira ati, "Nk'ubu mwe muri mwe agiiye kwa mugenzi we nijoro akamubwira ati, ‘Mugenzi wanje nguza imigaati itatu, 6 kuko inshuti yanje ingezeho kandi simfite ico kumuzimaanira.’

7 Maze mugenzi we akamusubiza ari mu nzu ati, ‘Reka kundusha, namaze gukinga kandi n'abaana banje baaryamye. Sinshobora guhaguruka ngo ngire ico nguha.’ 8 Ndababwira yuuko naaho uwo muntu ataahagurutswa n'ubushuti bafitanye, amaheerezo yahagurutswa n'uko yamutiitirije bigatuma amuha ibyo asabye.

9 Ni co gituma mbabwira nti, musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange ku rugi, muzaakinguurirwa. 10 Ni koko usabye weese arahaabwa, ushaatse weese arabona, kandi n'ukomanga weese arakinguurirwa.

11 Babyeyi, ni nde muri mwe w'umwana we yasaba isamaaki akamuha inzoka? 12 Cangwa yamusaba igi akamuha indyaniishamiriizo? 13 Noone ko muri babi mukaba muuzi guha abaana baanyu ibyiza, So wo mu ijuru we ntiyarushaho guha Umwuka Weera abamumusabye!"

Yesu na Bbelizebuulu

14 Umunsi umwe, Yesu yirukanye dayimooni iteera uburagi mu muntu. Iyo dayimooni imaze kumuvamo, uwari umuragi atangira kuvuga, maze abantu benshi baari aho, baratangaara. 15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati, "Umutware w'abadayimooni wiitwa Bbelizebuulu ni we umuha ububaasha bwo kwirukana abadayimooni." 16 Abandi bantu baramugerageza ngo abeereke ikimenyeetso kigaragaza ko kiva ku Maana.

17 Yesu amenya ibyo bateekereza, arababwira ati, "Iyo ubwami bwigabyemo ibice, burarimbuka. Ndetse n'urugo rudafatanya, rurasenyuka. 18 Muvuga yuuko Sataani ari we umpa ububaasha bwo kwirukana abadayimooni. Noone se niiba ubwami bwa Sataani bwigabamo ibice bukiirwanya, bwakomera bute? 19 Niiba Bbelizebuulu ari we umpa ububaasha bwo kwirukana abadayimooni, ni nde uha abayoboke baanyu ubushobozi bwo kwirukana abadayimooni? Ni co gituma abo ari bo bazaabaciira urubanza ku bw'ibyo mumaze kuvuga. 20 Nuuko reero niiba imbaraga z'Imaana ari zo zinshoboza kwirukana abadayimooni, Ubwami bw'Imaana bubagezemo.

21 Umuntu ufite imbaraga n'intwaro, akarinda urugo rwe, ibintu bye ntaawabikoraho. 22 Ariko iyo ateewe n'umurusha imbaraga, aramutsinda, akamunyaga intwaro zoose yari yiringiye, n'ibintu bye akabigabira abandi.

23 Umuntu weese tudafatanya, aba ari umwanzi wanje. Ndetse udakoranyiriza hamwe nanje aba ataatanya."

Kugaruka k'Umwuka Mubi

24 Yesu akomezamo ati, "Iyo dayimooni ivuuye mu muntu, izeereera mu butaayu ishaaka uburuhuukiro, yabubura, ikavuga iti, ‘Reka niisubirire mu nzu navuuyemo.’ 25 Iyo igezeyo, igasanga aho yabaga haakondoowe kandi hateguuwe neeza, 26 iragenda, ikaazana abandi badayimooni barindwi bayirusha kuba babi. Boose bakinjira mu muntu bakamubamo, nooneho uwo muntu akaba mubi birenze uko yari ari."

27 Yesu akivuga ayo magambo, umugore avuga mu ijwi rirenga ati, "Hahiirwa uwakubyaye n'amabeere yakonkeje."

28 Yesu aramusubiza ati, "Ahuubwo hahiirwa abo bumva ijambo ry'Imaana, bakarikurikiza."

Yesu Avuga ku kimenyeetso ca Yonah

29 Abantu bakomeza kugwira, bamubyiganiraho. Yesu arababwira ati, "Abantu b'iki gihe ni babi bashaaka ko mbeereka igitangaaza kiva ku Maana. Ariko nta co bazaabona keretse ic'umuhanuuzi Yona. 30 Nk'uko Imaana yoheereje Yona kuba ikimenyeetso c'abantu bo mu tawuni y'i Ninevi, ni ko n'Umwana w'Umuntu woherejwe n'Imaana, azaaba ikimenyeetso ku bantu b'iki gihe. 31 Umwamikazi w'i Sheba yaturutse mu gihugu ca kure, azanywe no kumva ubwenge bw'umwami Solomooni. Noone dore uruta Solomooni ari hano ariko ntimushaaka kumwumvira. Ni co gituma azaahagurukira ab'iki gihe, akabaciiraho iteeka ku munsi w'imperuuka. 32 Abantu b'i Ninevi bumviise inyigiisho za Yona, bariihana. Kandi dore urusha Yona ubuhanga ari hano. Ni co gituma ku munsi w'urubanza, abantu b'i Ninevi bazaatuma ab'iki gihe batsindwa.

Yesu Yiigiisha ku Muco hamwe n'Ukuri

33 Ntaamuntu ucaana itaara ngo arihishe cangwa ngo aryubikeho intonga. Ahuubwo arishira ku gitereko caryo kugira ngo abinjira mu nzu babone umuco. 34 Ijiisho ryawe ni itaara rimurikira umubiri waawe. Iyo amaaso yaawe areeba neeza, umubiri woose ugira umuco, ariko areebye naabi, umubiri woose wuuzura umwijima. 35 Nuuko reero mwirinde kugira ngo umuco waanyu utaba umwijima. 36 Iyo umaze kumenya ukuri, kandi ntaanenge ikurimo, uba weese umurikiwe n'umuco nk'umuntu umurikiweho n'itaara ryaka caane."

Yesu Anenga Abafarisaayo n'Abiigiishamategeko

37 Yesu amaze kuvuga ayo magambo, umwe mu Bafarisaayo aramuraarika ngo aje gufungura iwe mu rugo. Yinjira mu nzu, ariicara, ngo afungure. 38 Umufarisaayo atangaazwa no kubona Yesu atabanje gukaraba intoki nk'uko umugenzo waabo wari uri.

39 Umwami Yesu aramubwira ati, "Mwa Bafarisaayo mwe, muboneza igikopu n'isahaani inyuma ariko munda mwuzuyemo ubusambo n'ubugome. 40 Mwa bapfaapfa mwe! Iyaremye inyuma si yo yaremye no munda? 41 Ahuubwo mugire ubuntu bwo guha abakene ni bwo muzaabonera hoose.

42 Mwa Bafarisaayo mwe, muzaabona ishano kuko muha Imaana kimwe ca cumi c'agace ka buri kintu kiva mu mboga ziri mu mirima yaanyu, mukirengagiza gukora ibikwiriye no gukunda Imaana. Ibyo byose mukwiriye kubikora ntihagire ibyo mureka by'ingirakamaro.

43 Muzaabona ishano mwa Bafarisaayo mwe kuko mushaaka kwicazwa mu ntebe z'ibyubahiro zisangwa mu masinagoogi mugashaaka kuramutswa mu byubahiro mu mateeraniro y'abantu no mu maguriro.

44 Muzaabona ishano, kuko mumeze nk'ibituuro bitareebeka maze abantu bakabigenda heejuru kuko bitagaragara."

45 Nuuko umuhanga mu biigiishamategeko aramusubiza ati, "Mwigiisha mu byo uvuze uradututse."

46 Yesu aramubwira ati, "Namwe biigiishamategeko muzaabona ishano kuko mwikoreza abantu imitwaro iremeereye, badashoboye kwikorera kandi namwe ubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki ngo mubaakiire.

47 Muzaabona ishano kuko mwubaka ibituuro by'abahanuuzi biishwe na ba sogokuruza baanyu. 48 Ibyo mukora, bigaragaza ko mushiima ibyo ba sogokuruza baanyu baakoze, kuko biishe abahanuuzi naho mwebwe mukabuubakira ibituuro. 49 Ni yo mpamvu Imaana mu bwenge bwayo yaravuze iti, ‘Nzaabatumaho intumwa n'abahanuuzi. Bamwe muri bo baziicwa, naho abandi babarenganye’ 50 kugira ngo abantu b'iki gihe babarweho amaraso y'abahanuuzi boose biishwe uheereye ku kuremwa kw'isi. 51 Uheereye ku kwicwa kwa Abeeli, ukageza ku kwa Zaakariya wo biiciye hagati y'aheera h'Inzu y'Imaana ku gicaaniro. Ni ukuri ndababwira yuuko ayo maraso yoose azaabazwa ab'iki gihe.

52 Muzaabona ishano mwebwe abiigiishamategeko kuko mwakinze inzira ituma abantu bamenya Imaana. Mwebwe ubwanyu ntimwinjira, n'abaashaaka kwinjira murababuza."

53 Nuuko Yesu asohotse, Abafarisaayo n'abiigiishamategeko batangira kumuhakanya bafite ubukana bwinshi, 54 kuko bari bashaaka kumutegeesha amagambo ngo babone uko bamushinja.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-