Publicidade

Lucas 19

Zaakaayo Abona Agakiza

1 Yesu yinjira i Yeriko maze ayinyuramo. 2 Haariho umugabo witwaga Zaakaayo, wari mukuru w'abasoreesha kandi ari umukire. 3 Yagerageje kureeba Yesu ngo amumenye, ariko ntiyabishobora kuko yari mugufi kandi abantu baari benshi. 4 Nuuko ariiruka aja imbere, yurira igiti kugira ngo areebe Yesu, kuko yari azi ko agiiye kunyuraho.

5 Yesu ageze kuri ico giti, areeba heejuru abona Zaakaayo maze aramubwira ati, "Zaakaayo, manuka vuba muri ico giti, kuko uyu munsi ndaraara mu nzu yaawe." 6 Ako kaanya Zaakaayo yururuka vuba yakiira Yesu aneezeerewe. Zaakaayo yurira igiti kugira ngo abone Yesu kuko yari mugufi.

7 Abaabiboonye boose, batangira kwitootomba bavuga bati, "Agiiye kubaramira umunyabyaha."

8 Haanyuma Zaakaayo arahaguruka abwira Yesu ati, "Nyagasani, kimwe ca kabiri c'ibintu mfite, ndagiha abakene. Kandi uwo nambuye weese nsoreesha, ndamuriha inshuro enye."

9 Yesu aravuga ati, "Uyu munsi agakiza kaaje muri iyi nzu, kuko uyu mugabo na we ari umwana wa Aburahamu. 10 Ndababwira ukuri yuuko Umwana w'Umuntu yaaje gushaaka no gukiza abaazimiye."

Umugani w'Abagaragu Batatu

11 Yesu n'abantu baari bamukurikiye bagera bugufi bw'i Yerusaalemu. Abantu, baari kumwe na we baatekerezaga ko Ubwami bw'Imaana buribugaragare bagezeyo. Bacumva ibyo yababwiraga, abaciira uyu mugani ati, 12 "Haabaayeho umuntu w'igikomangoma, azindukira mu gihugu ca kure kugira ngo yimikirweyo, byarangira akagaruka mu gihugu ce. 13 Ataraagenda, ahamagara icumi mu bagaragu be, abaheereza ibiceri icumi by'ifeeza. Arababwira ati, ‘Mubikoreeshe neeza mu bucuruuzi, kugeza igihe nzaagarukira.’

14 Ariko abatuurage be baaramwangaga. Amaze kugenda, boohereza intumwa zo kumukurikira zivuga ziti, ‘Ntidushaaka ko uyu mugabo atubeera umwami.’

15 Amaze kwimikwa aragaruka, ategeka ko bamuuzanira abagaragu yasigiye ibiceri cumi by'ifeeza kugira ngo amenye ico buri muntu yungutse.

16 Umugaragu wa mbere araaza aravuga ati, ‘Mwami, ifeeza wampaaye yungutse izindi cumi.’

17 Umwami aramusubiza ati, ‘Warakoze mugaragu mwiza. Kuko wabaaye umwiringirwa mu bintu bike, nguhaaye kuba umutware w'amatawuni makuru cumi.’

18 Umugaragu wa kabiri na we araaza aramubwira ati, ‘Mwami, ifeeza wampaaye yungutse izindi itaanu.’

19 Umwami aramusubiza ati, ‘Ube umutware w'itawuni itaanu.’

20 Undi mugaragu na we araaza aramubwira ati, ‘Mwami, dore ifeeza yaawe ngiiyi, nayipfunyitse neeza mu gitambaaro. 21 Naragutinye kuko uri umugabo w'umunyamwaga. Ujaana ibitari ibyawe, ugasaaruura ibyo utaabibye.’ 22 Umwami aramusubiza ati, ‘Ndaguciira urubanza nkurikije ibiturutse mu kanwa kaawe wa mugaragu mubi we. Uvuga yuuko ndi umunyamwaga, kandi ko njaana ibyo ntaabiitse, ngasaaruura ibyo ntaabibye! 23 Kuki utaahaaye iyo feeza abacuruuzi ngo bayikoreeshe ivemo indamu?’

24 Nuuko umwami abwira abaari bahagaze aho ati, ‘Nimuyimwake, muyiheereze umugaragu ufite ifeeza icumi.’ 25 Ariko baramubwira bati, ‘Daatabuja, dore asanzwe afite ifeeza cumi!’ 26 Umwami arabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ufite weese, azongererwaho, naho udafite, na gake afite azaagakuurwaho. 27 Naho abanzi banje bataashaakaga ko mbabeera umwami, nimubaazane hano biicirwe imbere yanje.’ "

Yesu Aja i Yerusaalemu nk'Umwami

28 Yesu arangije kuvuga ibyo, akomeza urugendo yeerekeje i Yerusaalemu. 29 Ageze bugufi bw'i Betifaage n'i Beetaniya ku musozi wiitwa Elayoni, yoohereza abiigiishwa be babiri, 30 arababwira ati, "Nimugende mu caaro kiri imbere yaanyu, nimuhagera, murahasanga icaana c'indogobe kiziritse kitari caaheeka umuntu. Mukiziture maze mukinzanire. 31 Nihagira ubabaza ati, ‘Kuki mukizitura?’ Mumubwire muti, ‘Daatabuja ni we ugishaaka.’"

32 Baragenda, babona ico caana c'indogobe nk'uko Yesu yari yababwiye. 33 Bakizitura ico caana c'indogobe, ba nyiraco baraaza barababaza bati, "Murakiziturira iki?"

34 Barabasubiza bati, "Daatabuja ni we ugishaaka."

35 Nuuko abo biigiishwa baazaanira Yesu ico caana c'indogobe. Bakirambikaho imyenda yaabo maze aciicaraho. 36 Yagendaga basasa imyenda yaabo mu nzira.

37 Ageze bugufi n'inzira imanuka ku musozi wa Elayoni, iteeraniro rinini ry'abiigiishwa be batangira guhimbaaza Imaana n'ijwi rirenga ku bw'ibitangaaza baboonye byose bati,

38 "Hahiirwa Umwami uje mu izina rya Nyagasani!

Amahoro abe mu ijuru, n'icuubahiro kibe ic'Imaana mu ijuru."

39 Ariko Abafarisaayo baari muri iryo teeraniro babwira Yesu bati, "Mwigiisha, bwira abiigiishwa baawe baceceke."

40 Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri yuuko aba bacecetse, amabuye yarangurura."

Yesu Aririra Yerusaalemu

41 Yesu yegeereje itawuni y'i Yerusaalemu, arayiitegereza maze arayiririra kuko yagiriye impuhwe abantu bayituuyemo ndetse na yo ubwayo. 42 Aravuga ati, "Iyo umenya uyu munsi ibyaguheesha amahoro! Ariko reero dore bihishwe amaaso yaawe. 43 Igihe kiregeereje ubwo abanzi baawe bazaakuzitirira, bakakugota baguteeye impande zoose. 44 Bazaakurimbura, n'abaana baawe bagutuuyemo, nta buye rizaasigara rigeretse ku rindi, kuko utaamenye igihe Imaana yaziye kugutabaara."

Yesu Yirukana Abaacuruurizaga mu Nzu y'Imaana

45 Haanyuma y'ibyo, Yesu yinjira mu Nzu y'Imaana atangira kwirukana abantu baacururizagamo. 46 Arababwira ati, "Handitswe ngo, ‘Inzu yanje izaaba inzu yo gusengeramo,’ ariko mwebwe mwayihinduye iteeraniro ry'abajuura."

47 Buri munsi Yesu yigiishirizaga mu Nzu y'Imaana. Abaheerezabitambo bakuru n'abiigiishamategeko n'abakuru b'imiryango y'Abayuuda, baashaakaga kumwica, 48 ariko babura aho bamuturuka kuko abantu benshi baazaga kumutega amatwi biitaaye ku magambo ye.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-