1 Muri ico gihe Umwami mukuru w'ubutegetsi bw' i Rooma witwaga Agusito, yatanze itegeko ryo kubara abantu boose bo mu butegetsi bwe bwose. 2 Iri ni ryo baruura ryabanje kubaho muri ubwo butegetsi bw'umwami Kureniyo yategekaga i Siriya. 3 Nuuko buri muntu aja kwiyandikiisha mu tawuni y'akomookamo.
4 Yozefu na we kuko yari akomooka mu muryango wa Dawudi, ava mu tawuni y'i Nazaareeti muri Galileeya, aja kwandikirwa i Beetelehemu muri Yudeeya itawuni ya Dawudi. 5 Ajaana na Mariya wo yari aseezeranyije baja kwiyandikiisha, kandi ico gihe Mariya yari atwite yegeereje igihe co kubyara. 6 Bakiri i Beetelehemu, igihe ce co kubyara kiragera. 7 Abyara umuhungu we w'imfura amufubika mu twenda, amuryamiisha mu muvure w'inka kuko ari ntamwanya bari baaboonye mu icumbi.
8 Iryo joro muri ako gace haarimo abashumba baaraariiraga amatungo yaabo bayarinda. 9 Malayika w'Imaana arababonekera, maze ubwiza bw'Imaana burabamurikira, burabagota, baheerako bagira ubwoba. 10 Malayika arababwira ati, "Nimuhuumure kuko mbaazaniye inkuru nziiza izaabeera abantu boose umuneezeero mwinshi. 11 Uyu munsi mu tawuni ya Dawudi, Umukiza yabavuukiye, ni we Kristo Umwami. 12 Iki ni co kiri bubabeere ikimenyeetso, murasanga umwana w'uruhinja afubitswe mu twenda, aryamiishijwe mu muvure w'inka."
13 Ako kaanya haboneka abaamalayika benshi bavuuye mu ijuru biifatanya na wa malayika, baririmba basingiza Imaana bati,
14 "Icuubahiro kibe ic'Imaana nyir'ijuru
kandi amahoro mu isi abe mu bo yishiimira."
15 Nuuko abo baamalayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba baravugana bati, "Nimuuze tuje i Beetelehemu tureebe ibibaayeyo iby' Imaana itumenyesheje."
16 Bagenda biihuuta, bageze i Beetelehemu basangayo Mariya na Yozefu, n'umwana w'uruhinja aryamiishijwe mu muvure. 17 Bamuboonye batangira kwamamaza ibyabaaye hamwe n'ibyo malayika yari yaavuze kuri uwo mwana. 18 Abaabyumviise boose batangaazwa n'ibyo baabwiwe n'abo bashumba. 19 Ariko ayo magambo Mariya ayagira ibanga aja ayazirikana. 20 Abo bashumba basubira mu matungo yaabo, baririmba kandi bahimbaaza Imaana ku bw'ibyo baari bumviise kandi baaboonye byose, nk'uko baari baabibwiwe na malayika.
21 Ku munsi wa munaane ari co gihe co gukebwa, bamwita Yesu. Iryo ni ryo zina ryari ryaravuzwe na malayika, nyina wa Yesu ataraasama inda.
22 Nuuko iminsi yo kwezwa ishize, nk'uko umuhango wari uri ukurikije amategeko ya Moose, Yozefu na Mariya bajaana Yesu i Yerusaalemu kumumurikira Imaana. 23 Nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uhoraho ngo, "Umuhungu weese w'imfura akwiriye kumurikirwa Imaana." 24 Nuuko baja no gutuura igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko ya Nyagasani ngo, "Inuma ebyiri cangwa inyoni ebyiri zisa n'inuma."
25 Muri ico gihe, haariho umugabo witwaga Simiyooni. Uwo yari atuuye i Yerusaalemu kandi yari intungaane, yitonda, atiinya Imaana. Yahoraga ategereje uzaazanira Abiisirayeli agakiza, kandi Umwuka Weera yari muri we. 26 Yari yarahishuuriwe n'Umwuka Weera ko atazaapfa ataraabona Kristo w'Imaana. 27 Uwo munsi, ayoborwa n'Umwuka Weera aja mu Nzu y'Imaana i Yerusaalemu. Maze Mariya na Yozefu baaje kumurikira Imaana uwo mwana, nk'uko umuhango w'amategeko wari uri, 28 basangayo Simiyooni. Simiyooni aboonye uwo mwana aramukiikira, maze ashiima Imaana ati,
29 "Mwami Maana, nooneho umugaragu waawe
yigendere amahoro nk'uko wabivuze.
30 Kuko amaaso yanje aboonye agakiza kaawe,
31 ako wateguuriye abantu boose kuba
32 umuco uzaahishuurira Imaana abanyamahanga.
Kandi ari ko gakiza kazaazana icuubahiro ku bwoko bwawe Isirayeli."
33 Maze ababyeyi be batangaazwa n'amagambo Simiyooni avuze kuri uwo mwana. 34 Nuuko Simiyooni abasabira umugisha kandi abwira Mariya ati, "Uyu mwana yaratooranyijwe kugira ngo bamwe mu Biisirayeli bagwe, abandi babyuke kandi azaaba ikimenyeetso kivuuye ku Maana co benshi bazaagiraho impaka. 35 Maze ibyo abantu bateekereza mu mitima yaabo bizaahishuurwa kandi naawe uzaagira agahinda kenshi, kagukuure umutima."
36 Haariho n'umuhanuuzikazi witwaga Anna umukoobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Asheeli. Yamaranye n'umugabo we imyaka irindwi gusa arapfaakara 37 kugeza ku myaka mirongo inaane n'enye. Yahoraga mu Nzu y'Imaana, asenga ku manywa na nijoro yiyiriza ubusa. 38 Muri ako kaanya arabeegeera maze ashiima Imaana avuga ku by'uwo mwana amwamamaza mu bantu boose baari bategereje gucungurwa kw'i Yerusaalemu kuvuuye ku Maana.
39 Nuuko Yozefu na Mariya bamaze kurangiza byose nk'uko itegeko ry'Uhoraho ryari riri, basubira i Galileeya mu tawuni y'iwaabo yitwa Nazaareeti. 40 Maze uwo mwana akurirayo, agwiza imbaraga n'ubwenge kandi ubuntu bw'Imaana bwari kuri we.
41 Buri mwaka ababyeyi ba Yesu baajaga kwizihiza iminsi mikuru yo Kunyurwaho i Yerusaalemu. 42 Nuuko Yesu amaze imyaka cumi n'ibiri y'ubukuru, bazaamuukana na we baja kwizihiza iyo minsi mikuru nk'uko umugenzo waabo wari uri. 43 Iyo minsi irangiye, ababyeyi be basubira iwaabo. Maze Yesu we asigara i Yerusaalemu ababyeyi be batabiizi. 44 Baateekereje ko yaaba yaajaanye n'abandi bantu, nuuko bakomeza kugenda urugendo rw'umunsi woose. Bamushaakira mu bavandimwe no mu nshuti. 45 Bamubuze, basubira i Yerusaalemu kumushaakirayo. 46 Hashize iminsi itatu, bamubona mu Nzu y'Imaana yicaranye n'abiigiishamategeko abateze amatwi kandi ababaza ibibazo. 47 Abamwumvaga boose baatangaariraga ubwenge bwe no gusubiza kwe. 48 Se na nyina bamuboonye baratangaara, maze nyina aramubaza ati, "Mwana wanje, ni iki caatumye utugenza utya? Nje na so twagushaatse duhagaritse umutima turakubura."
49 Yesu arabasubiza ati, "Mwanshaakiraga iki? Ntimwari muuzi ko nkwiriye kuba mu nzu ya Daata?" 50 Ariko ntibaasobaanukirwa ico Yesu yamenyeeshaga.
51 Nuuko Yesu amanukana na bo aja i Nazaareeti, agahora abumvira. Ariko ibyo byose nyina abigira ibanga kandi agahora abiteekerezaho. 52 Yesu akomeza kugwiza ubwenge, akura ashimwa n'Imaana n'abantu.