Publicidade

Lucas 23

Yesu Aregwa kwa Pilaato

1 Nuuko iryo koraniro ry'abantu rijaana Yesu kwa Pilaato. 2 Bamurega bavuga bati, "Uyu mugabo agomeesha abantu ababuza gutanga umusoro w'Umwami. Yiyita Kristo, umwami."

3 Pilaato abaza Yesu ati, "Uri umwami w'Abayuuda?"

Yesu aramusubiza ati, "Urabyivugiye."

4 Maze Pilaato abwira abakuru b'abaheerezabitambo n'abo bantu boose ati, "Nta caaha muboonyeho."

5 Bakomeza kumurega bavuga bati, "Yagomeesheje abantu n'inyigiisho ze atangiriye i Galileeya n'i Yudeeya hoose noone dore ageze n'ino i Yerusaalemu."

Pilaato Yoohereza Yesu kwa Herodi

6 Pilaato abyumviise atyo, ababaza neeza niiba Yesu ari Umunyegalileeya. 7 Amenye ko ari Umunyegalileeya, amwoherereza kwa Herodi kuko ari we wari umutegetsi w'aho kandi ico gihe akaba yari i Yerusaalemu.

8 Herodi aboonye Yesu, biramuneezeeza kuko yahoraga yifuuza kumubona ku bw'ibitangaaza yamwumvagaho. Kandi yifuuzaga kubona Yesu akora igitangaaza. 9 Nuuko Herodi amubaza ibibazo byinshi ariko Yesu ntiyagira ico amusubiza. 10 Abakuru b'abaheerezabitambo n'abiigiishamategeko baari aho, bakomeza kumurega bamushinja caane. 11 Nyuma y'aho Herodi hamwe n'abasirikare be, bamushinyagurira bamuseka, kandi bamwambika igishuura ciiza bamwoherereza Pilaato. 12 Kuva uwo munsi, Herodi na Pilaato baruuzura baba inshuti, kandi mbere baari basanzwe batumviikana.

Yesu Aciirwa Urubanza rwo Gupfa

13 Maze Pilaato ahamagaza abakuru b'abaheerezabitambo n'abategetsi, hamwe n'abo bantu boose 14 arababwira ati, "Mwanzaniye uyu mugabo muvuga ko agomeesha abantu ariko noone mboonye ko ari ntaaco yakoze mu byo mumurega 15 ndetse na Herodi na we ntaaco yamuboonyeho, ni co gitumye yongeye kumutwoherereza. Noone nta caaha yakoze gikwiriye kumwiciisha, 16 ahuubwo ndategeka ko akubitwa ibibooko maze murekure." 17 (Ibi yabivuze kuko byari ngombwa ko ababohoorera imbohe imwe mu minsi mikuru.)

18 Boose basakuriza icaarimwe bati, "Uwo mwice, uturekurire Baraba." 19 Uwo Baraba yari yarashizwe mu gihome kubeera ubwicanyi no guteeza urugomo mu tawuni y'i Yerusaalemu.

20 Pilaato ashaatse kurekura Yesu, yongera kubasubiriramo ayo magambo. 21 Ariko boose barushaho gusakuza bati, "Naabambwe! Naabambwe!"

22 Pilaato ababaza ubwa gatatu ati, "Kuki? Yakoze caaha ki? Nta mpamvu muboonyeho yo kumwiciisha. Noone ndategeka ko bamukubita ibibooko murekure."

23 Ariko barushaho kuvugana ubukana basakuza, bamuhata kubamba Yesu maze Pilaato urwo rusaku ruramuganza. 24 Nuuko Pilaato aramubaha baja kumubamba nk'uko baabishaakaga. 25 Maze arekura Baraba wari mu gihome kubeera urugomo n'ubwicanyi nk'uko baari baabishaatse, abaha Yesu ngo bamugenze uko bashaaka.

Babamba Yesu

26 Maze Yesu baramujaana, bakigenda bafata umugabo w'Umunyakureeni witwaga Simooni wavaga mu caaro, bamwikoreza umusaraba wa Yesu. Bamuhata kuwikorera ngo akurikire Yesu. 27 Abantu benshi baakurikira Yesu baarimo n'abagore baamuririraga baborooga. 28 Maze arakebuka arababwira ati, "Bagore b'i Yerusaalemu, mwindirira ahuubwo mwiririre n'abaana baanyu 29 kuko igihe kizaaza bazaavuga bati, ‘Hahiirwa ingumba n'inda zitaabyaye n'amabeere ataaronkeje!’ 30 Ubwo ni bwo bazaabwira ibirunga bati, ‘Nimuturidukire’ bakabwira n'imisozi bati, ‘Nimudutwikiire!’

31 Niiba bagenza batya igiti kibisi, igiti cumye co bazaakigenza bate?"

32 Nuuko bamujaana n'inkozi z'ibibi ebyiri ngo baziicane na we. 33 Bageze ahiitwa Nyabihanga, baramubamba na za nkozi z'ibibi barazibamba. Imwe ibumoso bwe, indi iburyo. 34 Maze Yesu aravuga ati, "Daata bababarire kuko bataazi ico bakora." Abasirikare bagabana imyenda ya Yesu bakoreesheje ubufindo.

35 Abantu barashungeera, maze abatware baramushinyagurira bati, "Yakijije abandi, ngaaho niyiikize ubwe niiba ari we Kristo intoore y'Imaana."

36 Abasirikare na bo baramukwena, maze bamuuzanira divaayi ishaariira 37 baravuga bati, "Niiba uri umwami w'Abayuuda ikize."

38 Nuuko heejuru ku musaraba wa Yesu, bashiraho icaapa canditsweho ngo: "Uyu ni Umwami w'Abayuuda."

39 Umwe mu nkozi z'ibibi zaari zibambanywe na we, iramutuka iti, "Mbese si uri Kristo? Ngaaho ikize naatwe udukize."

40 Ariko indi nkozi y'ibibi irayicaaha iti, "Wowe ntiwaatiinya Imaana! Ntuubona ko twahaawe igihano gisa? 41 Dore twebwe turaryora ibibi twakoze, ariko uyu we ntaakibi yakoze."

42 Irongera iravuga iti, "Yesu, uraanyibuke ugeze mu Bwami bwawe."

43 Yesu arayisubiza ati, "Ndakubwira ukuri, yuuko uyu munsi turi bubaane muri Paradizo."

Urupfu rwa Yesu

44 Nko ku saaha itandatu z'amanywa, umwijima ukwira igihugu coose ugeza ku saaha ya cenda. 45 Umuco w'izuuba uvaho, maze umwenda wari ukingirije aheera ho mu Nzu y'Imaana utandukamo kabiri. 46 Nuuko Yesu aravuga ati, "Daata nshize ubugingo bwanje mu maboko yaawe." Amaze kuvuga atyo, umwuka urahera.

47 Nuuko umutware w'abasirikare w'Umunyerooma aboonye ibibaaye, asingiza Imaana. Aravuga ati, "Koko uyu yari umuziranenge." 48 Abantu baari bashungeereye na bo baboonye ibibaaye, buuzura umubabaro maze baragenda. 49 Ariko abaari bamuuzi boose hamwe n'abagore baari bamukurikiye kuva i Galileeya bo bahagarara ahiitaaruuye bareeba ibyo byose.

Yesu Ahambwa

50 Haariho umugabo witwaga Yozefu wo mu gihugu c'i Yudeeya mu tawuni yitwa Arimateya. Yari umunyangeso nziiza kandi intungaane. Yari umwe muri bakuru b'urukiiko rw'Abayuuda. 51 Yari ategereje kuuza k'Ubwami bw'Imaana. Ariko we ntaabwo yari yareemeranyije n'abandi bakuru b'urukiiko mu migambi n'ibikorwa byabo. 52 Maze aja kwa Pilaato kumusaba umurambo wa Yesu. 53 Nuuko awukuura ku musaraba, bawuzinga mu mwenda mwiza w'igiciiro. Awujaana kuwuhamba mu mva nsha itaraahambwamo yari yaracukuwe mu rutare. 54 Ibi byabaaye bugoroobye kandi ari co gihe co kwiteguurira i Isaabato kuko yari haafi gutangira.

55 Nuuko abagore baari bavanye na Yesu i Galileeya, bakurikira Yozefu babona imva amuhambyemo n'uburyo ahambwemo. 56 Basubira mu rugo guteeguura imibavu n'ibindi bihuumura neeza. Nuuko ku Saabato, bararuhuuka nk'uko itegeko ribisaba.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-