Publicidade

Lucas 24

Izuuka rya Yesu

1 Ku cumweru karekare mu gitondo ari wo munsi ukurikira Isaabato, ba bagore baja ku mva bajaanye bya bihuumura neeza baari baateguuye. 2 Babona ibuye rihirikiwe iruhande rw'umwinjiriro w'imva, 3 binjiramo ariko ntibaasangamo umurambo wa Yesu. 4 Bagihagaze aho buumiwe, ako kaanya haboneka abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana. 5 Abo bagore baratiinya maze buunika imitwe. Abo bagabo barababaza bati, "Ni iki gitumye mushaakira umuzima mu baapfuuye? 6 Ntaawe uri hano ahuubwo yazuutse. Mwibuke ibyo yavuganye na mwe akiri i Galileeya ati, 7 ‘Umwana w'Umuntu akwiriye kugabizwa mu maboko y'abanyabyaha, akabambwa kandi ku munsi wa gatatu akazuuka’." 8 Nuuko na bo biibuka amagambo ye.

9 Bava ku mva basubirayo. Ibyo byose babiteekerereza i ntumwa cumi n'imwe n'abandi biigiishwa boose. 10 Abo bagore ni Mariya Magadaleena na Yowana, na Mariya nyina wa Yaakobo, n'abandi bagore baari hamwe na bo, babwira intumwa ibyo baaboonye. 11 Ariko ayo magambo ababeera nk'impuuha ntibaabyemera. 12 Maze Peetero arabaduka yiruka aja ku mva. Agezeho, aruunama arungurukamo, abona imyenda y'umweru iri yoonyine. Asubirayo atangaazwa n'ibyabaaye.

Yesu Abonekera Abagabo Babiri Baajaga Emawuusi

13 Nuuko uwo munsi babiri mu bayoboke ba Yesu baajaga ahiitwa Emawuusi. Kuva i Yerusaalemu kugerayo haari nka kilomita icumi. 14 Baagaaniiraga ku byari byabaaye byose. 15 Bakigaaniira kandi bakibazanya, Yesu arabeegeera ajaana na bo, 16 ariko ntibaamenya uwo ari we.

17 Arababaza ati, "Muragenda mubazanya ibiki?"

Maze bahagarara bagaragaje ishavu. 18 Umwe witwaga Kilewopaasi aramusubiza ati, "Ni wowe mushitsi wenyine muri Yerusaalemu utaazi ibyahabaaye muri iyi minsi?"

19 Arababaza ati, "Ni ibiki?"

Baramusubiza bati, "Ni ibyerekeye Yesu w'i Nazaareeti, wari umuhanuuzi ukomeye mu byo yavugaga n'ibyo yakoraga imbere y'Imaana n'imbere y'abantu boose. 20 Ariko noone abakuru b'abaheerezabitambo n'abatware baacu, baaramutanze ngo aciirwe urubanza rwo gupfa maze baramubamba. 21 Kandi ni we twiringiraga ko azaacungura Abiisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uheereye aho ibyo bibeereye. 22 Ariko abagore baadutangaaje, kuko baazindutse kare baja ku mva 23 ntibaasangamo umurambo we nuuko batubwira ko baabonekewe n'abaamalayika, bakababwira ko ari muzima. 24 Kandi bamwe mu baari kumwe naatwe baagiiye ku mva, basanga ari nk'uko abo bagore baari baatubwiye, ariko we ntibaamubona."

25 Arababwira ati, "Mwa bapfaapfa mwe, mutinda kwemera ibyo abahanuuzi baavuze byose. 26 Noone se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo akabona kwinjira mu ikuzo rye?" 27 Atangirira kuri Moose no ku bahanuuzi boose, abasobaanurira ibyanditswe byose kuri we.

28 Bageze bugufi y'umwanya baajagamo wiitwa Emawuusi, asa nk'ushaaka gukomeza urugendo. 29 Baramwinginga bati, "Reka twibaanire kuko bugiiye kwira kandi igihe kiragiiye." Nuuko arinjira aguma na bo.

30 Amaze kwicara, afata umugaati ashiima Imaana, arawumanyagura arawubaha. 31 Amaaso yaabo arahumuuka, baramumenya, maze ako kaanya arabura ntibongera kumubona. 32 Baravugana bati, "Yeewe, ntiwiibuka ukuntu imitima yaacu yari ineezeerewe, ubwo yavuganaga naatwe turi mu nzira adusobaanurira ibyanditswe!"

33 Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusaalemu, basanga abo cumi n'umwe bateeranye hamwe n'abandi. 34 Bumva bavuga bati, "Ni ukuri Umwami Yesu yazuutse, ndetse yabonekeye Simooni." 35 Nuuko ba bandi babiri na bo babateekerereza ibyabeereye mu nzira, n'ukuntu baamumenyeshejwe n'uko yamanyaguye umugaati.

Yesu Abonekera Abiigiishwa be

36 Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati muri bo arababwira ati, "Amahoro abe muri mwe."

37 Maze bariikanga, bagira ubwoba bwinshi ngo ahaari ni umuzimu baboonye. 38 Arababwira ati, "Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mushidiikanya? 39 Nimureebe ibiganza byanje n'ibirenge byanje, mumenye ko ari nje ubwanje. Ndetse nimunkoreho mureebe, kuko umuzimu utagira umubiri n'amagufa nk'ibyo mundeebana."

40 Amaze kuvuga ibyo, abeereka ibiganza bye n'ibirenge bye. 41 Nuuko ibineezaneeza bikibabujije kubyemera kandi bagitangaara, arababaza ati, "Hari ico kurya mufite hano?" 42 Bamuha igice c'isamaaki yookeje, 43 arayaakiira ayiriira imbere yaabo.

44 Maze arababwira ati, "Aya ni yo magambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuuko ibyanditswe kuri nje byose mu mategeko ya Moose, no mu byahanuuwe no muri Zaaburi bikwiriye gusohora."

45 Maze abaha ubushobozi bwo gusobaanukirwa ibyanditswe, 46 ati, "Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuuka ku munsi wa gatatu, 47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yoose mu izina rye, uheereye i Yerusaalemu. 48 Ni mwe bahamya b'ibyo. 49 Kandi dore ngiiye kubooherereza uwo Daata yaseezeranyije, ariko mugume i Yerusaalemu kugeza ubwo muzaahabwa imbaraga zivuuye mu ijuru."

Yesu Ajanwa mu Ijuru

50 Abavaana i Yerusaalemu, abageza i Beetaniya arambuurira amaboko heejuru abaha umugisha. 51 Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajanwa mu ijuru. 52 Na bo baramuramya, basubira i Yerusaalemu buuzuye umuneezeero mwinshi, 53 baguma mu Nzu y'Imaana iteeka bashiima Imaana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-