Publicidade

Lucas 7

Umutware w'Abasirikare Yizeera Yesu

1 Yesu amaze kubwira abantu ibyo byose, aja mu tawuni yitwa Kaperenawumu. 2 Iyo haariyo mukuru w'abasirikare wari ufite umugaragu wo yakundaga caane kandi uwo mugaragu yari arwaye ari haafi gupfa. 3 Uwo mutware yumviise inkuru ya Yesu, atuma abakuru b'Abayuuda ngo binginge Yesu, aze akize uwo mugaragu. 4 Bageze aho Yesu ari, baramwinginga bati, "Uyu mutware akwiriye ubufasha bwawe, 5 kuko akunda ubwoko bwacu bw'Abayuuda ndetse yaritanze atwubakira isinagoogi."

6 Nuuko Yesu ajaana na bo. Bari haafi kugera iwe, uwo musirikare atuma bamwe mu nshuti ze ngo bamubwire bati, "Nyagasani, ntiwiirushe kuko ntibinkwiriye ko wakwinjira mu nzu yanje. 7 Ndetse nanje ubwanje nteekereza ko bitankwiriye kuuza aho uri. Ahuubwo tegeka nuuko umugaragu wanje arakira. 8 Dore nanje ndi umuntu utwarwa n'abandi nkabumvira, kandi mfite abasirikare ntegeka bakanyumvira. Iyo mbwiye umwe nti, ‘Genda’ aragenda. Naabwira undi nti, ‘Ngwino’ akaaza."

9 Yesu abyumviise, biramuneezeeza caane, atangaazwa n'amagambo y'uwo mutware. Maze arakebuka abona abantu benshi bamukurikiye arababwira ati, "Sindaabona ukwizeera kungana gutya haaba no mu Isirayeli." 10 Abo baari baatumwe basubirayo, bageze mu nzu, basanga wa mugaragu yakize.

Yesu Azuura Umwana w'Umupfaakazi

11 Haanyuma y'ibyo, Yesu aja mu tawuni yitwa Nayini. Abiigiishwa be n'abantu benshi bajaana na we. 12 Ageze haafi y'irembo ahuura n'abantu benshi baheetse umurambo bagiiye guhamba. Uwari wapfuuye yari umwana w'umuhungu w'ikinege, kandi nyina yari umupfaakazi. Abantu benshi bo muri iyo tawuni baari kumwe na we. 13 Yesu aboonye uwo mupfaakazi amugirira impuhwe nyinshi, aramubwira ati, "Wirira."

14 Maze yeegeera ingobyi yari irimo umupfu, ayikoraho nuuko abari baheetse barahagarara. Aravuga ati, "Musore, ndagutegetse haguruka." 15 Uwari wapfuuye areeguuka, ariicara atangira kuvuga. Maze Yesu amusubiza nyina.

16 Abantu boose babiboonye bigira ubwoba, bahimbaaza Imaana bavuga bati, "Umuhanuuzi ukomeye yatugezemo." Naho abandi bati, "Imaana igendereye ubwoko bwayo uyu munsi." 17 Nuuko inkuru y'ibyo Yesu yakoze yamamara mu gihugu c'i Yudeeya, no mu bindi bice byose bihahereereye.

Yohaana Umubatiza Atuma Abiigiishwa Be kuri Yesu

18 Abiigiishwa ba Yohaana Umubatiza bamuteekerereza ibyo Yesu yakoraga byose. 19 Maze Yohaana atuma babiri mu biigiishwa be kuri Yesu ngo bamubaze bati, "Mbese ni wowe Kristo cangwa dutegereze undi?"

20 Abo biigiishwa baragenda, bageze aho Yesu ari, baramubaza bati, "Yohaana Umubatiza aradutumye ngo tukubaze niiba ari wowe Kristo, cangwa niiba tugomba gutegereza undi"

21 Ako kaanya Yesu akiza abantu benshi baari barwaye indwara zitari zimwe. Abohoora abateewe n'abadayimooni, n'ibyago, ndetse ahumuura n'impumyi. 22 Yesu arababwira ati, "Musubireyo maze mubwire Yohaana ibyo muboonye hamwe n'ibyo mwumviise. Mumubwire yuuko impumyi zihumuuka, abacumbagira bakagenda neeza, ababembe bagakira, abapfaamatwi barumva, abaapfuuye barazuurwa kandi abakene barabwirizwa Ubutumwa Bwiza. Kandi muti, 23 ‘Hahiirwa umuntu weese udashidiikanya ibyanje.’ "

24 Abiigiishwa ba Yohaana bamaze gusubirayo, Yesu atangira kubwira abantu ibya Yohaana Umubatiza ati, "Mwajanywe mu butaayu no kureeba iki? Mwagiiye mu butaayu kureeba urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? 25 Noone se mwajanywe no kureeba iki? Ni umuntu wambaye imyenda myiza y'abarimbyi yoroheereye? Oya, kuko abambara imyenda nk'iyo n'abarimbyi bagaburirwa neeza baba ibwami. 26 Ngaaho nimumbwire, mwagiiye mu butaayu kureeba iki? Umuhanuuzi? Ni koko ni umuhanuuzi, ndetse aruta abandi bahanuuzi." 27 Yohaana ni we wavuzweho mu byanditswe ngo,

"Dore ngiiye gutuma intumwa yanje mbere yaawe,

integuuza izaakubanziriza kugira ngo itunganye inzira yaawe."

28 Yesu arongera aravuga ati, "Ndababwira yuuko mu baabyawe n'umugore, ntaan'umwe uruta Yohaana. Ariko umuntu wiciisha bugufi kandi woroheje mu Bwami bw'Imaana ni we umuruta."

29 Abasoreesha n'abandi bantu boose bumviise ayo magambo, beemera ko Imaana idaca urwa kibeera kuko baari baarabatijwe na Yohaana. 30 Ariko Abafarisaayo hamwe n'abiigiishamategeko bakuru ntaabwo beemeye imigambi y'Imaana kuko banze umubatizo wa Yohaana.

31 Yesu akomeza kubabwira ati, "Mbese abantu b'iki gihe naabagereranya n'iki? Kandi bahwanye n'iki? 32 Bameze nk'abaana bato biicaye mu iguriro bakina, bahamagarana, bavuga bati,

‘Twabavugirije inanga,

ntimwabyina,

twaririmbye indirimbo z'umubabaro,

ariko ntimwarira.’ "

33 Yesu arababwira ati, " ‘Dore Yohaana Umubatiza yaaje atarya umutsima ndetse atanywa na divaayi, muravuga ngo afite dayimooni.’ 34 Umwana w'Umuntu aje arya, ndetse anywa, muravuga ngo, ‘Nimureebe iki gisambo, umusinzi kandi inshuti y'abasoreesha n'abanyabyaha!’ 35 Nyamara ubwenge bw'Imaana bugaragazwa n'ababwemera boose ko ari ubw'ukuri."

Umugore Asiiga Yesu Amavuta

36 Umwe mu Bafarisaayo witwaga Simooni, araarika Yesu ngo basangire. Nuuko Yesu yinjira mu nzu ye ariicara ngo arye. 37 Maze umugore wari umunyabyaha wo muri iyo tawuni amenye inkuru ko Yesu ari buriire muri iyo nzu y'Umufarisaayo, azana agacupa k'amavuta ahuumura neeza. 38 Maze ahagarara nk'inyuma iruhande rw'ibirenge bya Yesu, arira atonyanza amarira ku birenge bya Yesu kandi abihanaguza umusatsi we. Akomeza no kumusoma ibirenge, abisiiga ya mavuta ahuumura neeza.

39 Nuuko Umufarisaayo wari waraaritse Yesu abiboonye arashoberwa, ariibaza ati, "Iyo uyu muntu aba ari umuhanuuzi, aba amenye yuuko uyu mugore umukozeho ari umunyabyaha."

40 Yesu aramusubiza ati, "Simooni hari ico niifuuza kukubwira."

Maze Simooni aramusubiza ati, "Yeego mwigiisha mbwira."

41 Yesu aramubwira ati, "Haari umuntu wagujije abantu babiri amashilingi. Umwe amuha amashilingi angana imibyizi magana ataanu. Naho undi amuguza amashilingi angana imibyizi mirongo itaanu gusa. 42 Ariko abo bantu bombi ntaan'umwe washoboye kwishura. Maze uwabagujije arabababarira. Noone Simooni ndakubaza, muri abo babiri, ni nde warushije mugenzi we gukunda nyakubaguza?"

43 Simooni aramusubiza ati, "Nteekereza ko ari uwo yababariye umwenda munini."

Yesu aramubwira ati, "Uvuze ukuri."

44 Yesu arakebuka areeba wa mugore, nuuko abwira Simooni ati, "Urareeba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yaawe, ntiwampa amaazi yo gukaraba ibirenge. Ariko we, yabikarabishije amarira kandi abisiimuuza umusatsi we." 45 Ntaabwo wigeze kumpoobera unyakiira, ariko aho uyu mugore yagereye hano, ntaabwo yigeze ahwema kunsoma ibirenge antabaarutsa. 46 Ntaabwo wigeze unsiiga amavuta mu mutwe, ariko uyu mugore we ansiize amavuta ahuumura neeza ku birenge. 47 Ndababwira yuuko uyu mugore ababariwe ibyaha bye byinshi. Ni co gitumye anyeretse urukundo rwinshi amfitiye. Ariko umuntu weese ubabariwe bike, agira urukundo ruke.

48 Yesu abwira uwo mugore ati, "Ibyaha byawe urabibabariwe."

49 Nuuko abantu baasangiraga na Yesu, batangira kwibaza bati, "Uyu ni nde uhangaara kubabarira abantu ibyaha?"

50 Yesu abwira uwo mugore ati, "Kwizeera kwawe kuragukijije genda amahoro."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-