Publicidade

Lucas 4

Yesu Ageragezwa

1 Yesu amaze kubatizwa, yuzura Umwuka Weera. Nuuko ava ku ruuzi rwitwa Yorodaani, Umwuka amujaana mu butaayu, 2 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Sataani. Iyo minsi yayimaze atarya, nuuko ishize arasonza caane.

3 Nuuko umwanzi Sataani aramubwira ati, "Niiba koko uri Umwana w'Imaana tegeka iri buye umutsima."

4 Yesu aramusubiza ati, "Ibyanditswe bivuga ngo, ‘Umuntu ntaabeeshwaho n'umutsima gusa.’ "

5 Nyuma y'aho umwanzi amujaana ku musozi mureemure caane, mu kaanya gato, amwereka ubwami bwose bw'iyi si. 6 Aramubwira ati, "Ubu butware bwose n'icuubahiro byose ndabiguha, kuko nabihaawe kandi mbiha uwo niishaakiye. 7 Nuuko nuupfukama ukandamya, byose biraba ibyawe."

8 Yesu aramusubiza ati, "Ibyanditswe biravuga ngo, ‘Uramye Uhoraho Imaana yaawe abe ari yo ukorera yoonyine.’ "

9 Umwanzi arongera amujaana i Yerusaalemu, amuhagarika ku munaara w'Inzu y'Imaana aramubwira ati, "Niiba koko uri umwana w'Imaana, simbukira haasi, 10 kuko byanditswe ngo:

‘Imaana izaagutegekera abaamalayika baayo bakurinde,

11 kandi bazaagutegera amaboko ngo udakubita ikirenge caawe ku ibuye.’ "

12 Maze Yesu aramubwira ati, "Kandi byanditswe ngo, ‘Ntuukagerageze Uhoraho Imaana yaawe.’ " 13 Nuuko Sataani arangije kumugerageza muri byose, aramureka ngo azaamutege ikindi gihe.

Abantu b' i Nazaareeti Banga Yesu

14 Nyuma y'aho Yesu asubira i Galileeya aho yakuriye, ayobowe n'Umwuka w'Imaana. Nuuko amenyekana muri ibyo bice byose, 15 kandi akomeza kugenda yigiisha mu masinagoogi yaabo yoose. Abamwumviise boose baramuhimbaaza kandi baramushiima.

16 Nuuko Yesu aja i Nazaareeti aho yakuriye. Nk'uko yari amenyereye, ku munsi w'i Saabato aja mu isinagoogi. Arahaguruka ngo asome ijambo ry'Imaana. 17 Bamuhereza umuzingo w'ibyanditswe n'umuhanuuzi Yesaaya, arambuura ahanditswe ngo,

18 "Umwuka w'Imaana ari kuri nje

kuko yantooranyirije kwamamaza Inkuru Nziiza mu bakene.

Yantumye kumenyeesha imbohe ko zibohoorwa,

n'impumyi ko zihumuuka,

kandi no kubohooza abarengana.

19 No kumenyeesha abantu igihe Imaana igiriyemo imbabazi."

20 Arangije, azinga igitabo maze arakibasubiza, ariicara. Abantu boose mu isinagoogi bamuhanga amaaso. 21 Nuuko atangira kwigiisha ababwira ati, "Uyu munsi ibi byanditswe mbasomeye birasohoye kandi murabyiyumviye."

22 Abaari aho boose batangaazwa kandi bashimiishwa n'amagambo meeza y'ubuntu avuuye mu kanwa ke. Barabazanya bati, "Ariko uyu si mwene Yozefu?"

23 Na we arababwira ati, "Nzi neeza ko mwanshiraho uyu mugani muti, ‘Muvuuzi banza wivuure,’ Ibitangaaza twumviise ko wakoreye i Kaperenawumu ngaaho bikorere na hano iwaanyu."

24 Yesu arongera arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko ari ntaamuhanuuzi ugira icuubahiro iwaabo. 25 Nimunyumve, mu gihe c'umuhanuuzi Eliya haariho abapfaakazi benshi mu gihugu ca Isirayeli, nuuko ijuru rirakingwa, imvura imara imyaka itatu n'ameezi atandatu itagwa, bituma haba inzara nyinshi mu gihugu. 26 Ariko Imaana ntiyohereje umuhanuuzi Eliya kuja kuri umwe mu bapfaakazi bo muri Isirayeli, uretse yamubwiye kuja ku mupfaakazi w'i Zarefaati haafi y'itawuni y'i Sidoni. 27 Kandi mu gihugu c'Isirayeli haarimo ababembe benshi, mu gihe c'umuhanuuzi Elisa. Ariko Imaana ntiyakijije n'umwe muri bo uretse umubembe umwe gusa ari we Namani umunyamahanga w'i Siriya."

28 Abantu boose mu isinagoogi bamaze kumva ayo magambo, bagira uburaakari bwinshi. 29 Bahagurutswa no guhata Yesu ngo bamwirukane mu tawuni yaabo. Baramukurubana ngo bamutembagaze ku manga y'umusozi aho itawuni yaabo yari iri. 30 Ariko Yesu abacamo, arigendera.

Yesu Yirukana Dayimooni

31 Nuuko Yesu aramanuka aja i Kaperenawumu, indi tawuni y'i Galileeya. Ku Isaabato atangira kwigiisha abantu ijambo ry'Imaana. 32 Maze abantu batangaarira kwigiisha kwe, kuko yavuganye ubutware n'ububaasha.

33 Mu isinagoogi haarimo umugabo wari uteewe na dayimooni, ateera heejuru ati, 34 "Ayii wee! Yesu w'i Nazaareeti, udushaakaho iki? Uzanywe no kuturimbura? Nzi ko uri Uweera w'Imaana."

35 Maze Yesu ategeka dayimooni ati, "Ceceka! Muvemo!" Nuuko dayimooni imukubita haasi imbere ya boose, ariko ntiyashobora kumukomeretsa.

36 Abantu boose birabatangaaza barabazanya bati, "Ni bushobozi ki, n'ubutware biri mu magambo ye, bituma ategeka abadayimooni bakava mu bantu bakamwumvira?" 37 Maze iyo nkuru yamamazwa hoose mu matawuni hamwe n'impande z'ako gace.

Yesu Akiza Abantu Benshi

38 Yesu amaze kuva mu isinagoogi aja kwa Simooni. Agezeyo asanga nyirabukwe wa Simooni arwaye, afite umushwiza mwinshi. Maze abantu bamusaba kumukiza. 39 Yesu aramusanga, aramwegeera, ategeka umushwiza kumuvamo. Ako kaanya umuvamo, arakira. Na we arahaguruka maze arabafungurira.

40 Kuri uwo mugorooba izuuba rirenze, abantu boose bafite abarwayi barwaye indwara z'uburyo bwinshi babaazanira Yesu, abarambikaho ibiganza, umwe umwe arabakiza. 41 Nuuko abantu benshi baari bateewe n'abadayimooni, babavamo bateera heejuru bati, "Uri Umwana w'Imaana!" Ariko Yesu arabakabukira, ababuza kuvuga kuko baari baazi ko ari we Kristo.

Yesu Abwiriza mu Masinagoogi

42 Bukeeye mu gitondo, Yesu aja ahantu kwihereera, nuuko abantu benshi baaza kumushaaka. Bamuboonye, bagerageza kumubuza ngo ye kubasigaho. 43 Ariko Yesu arababwira ati, "Nkwiriye kubwiriza Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'Imaana no mu zindi tawuni kuko ico ari co canzanye." 44 Nuuko Yesu akomeza kugenda hoose, avuga ubutumwa mu masinagoogi yoose y'i Yudeeya.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-