Publicidade

Lucas 14

Yesu Akiza Umugabo ku munsi w'Isaabato

1 Ku munsi w'Isaabato, Yesu aja mu rugo rw'Umufarisaayo mukuru ngo basangire. Nuuko Abafarisaayo hamwe n'abiigiishamategeko baari aho, baramugenzuura. 2 Imbere ye haari umugabo ubyimbye amaguru n'amaboko. 3 Yesu abaza Abafarisaayo n'abiigiishamategeko ati, "Mbese amategeko yemerera gukiza umuntu ku munsi w'Isaabato?" 4 Ariko ntibaagira ico bamusubiza. Nuuko Yesu amufataho, aramukiza, aramuseezerera.

5 Maze Yesu arababaza ati, "Umwana waawe aramutse aguuye mu kidiba ntiwamuvaanamo ako kaanya nuubwo haaba ku munsi w'Isaabato? Cangwa se ikimasa caawe kiguuye mu kidiba ku munsi w'Isaabato ntiwagikuuramo?" 6 Ntibaagira ico bamusubiza.

Kwiciisha Bugufi

7 Yesu yitegereje uko bamwe mu baaraaritswe bashaaka kwicara mu myanya y'ibyubahiro, abaciira umugani ati, 8 "Umuntu naagutumira mu bushitsi ntukiihitiremo kwicara mu ntebe y'icuubahiro, kuko haaba hari undi muntu waraaritswe ukurusha icuubahiro, 9 maze uwabatumiye akakubwira ati, ‘Imukira uyu yicare’. Ibyo reero byagukoza isoni baguhagurukije ukaja mu mwanya w'inyuma. 10 Ahuubwo nuutumirwa uziicare inyuma y'abandi boose, maze uwagutumiye naaza aho uri, akubwire ati, ‘Nshuti yanje ngwino wicare mu mwanya mwiza.’ Nuuko naawe uzaabona icuubahiro boose babireeba. 11 Ndababwira yuuko uwishira heejuru weese, azaaciishwa bugufi. Ariko umuntu wiciisha bugufi, azaashirwa heejuru."

12 Yesu abwira uwamuraaritse ati, "Nuutumira abantu ngo musangire ku manywa cangwa nijoro, ntugatumire inshuti zaawe, cangwa beene so, cangwa abavandimwe baawe, cangwa abatuuranyi b'abakire, kuko bazaakuraarika naawe bakwituura ineeza wabagiriye. 13 Ahuubwo nuutumira, uzaatumire abakene, n'abafite uburema, n'abacumbagira hamwe n'impumyi. 14 Nugenza utyo, Imaana izaaguha umugisha, kuko abo uzaaba watumiye ntaaco bazaakwituura, ahuubwo uziishurwa intungaane zizuutse."

Umugani w'Abatumwirwa Banze Gutaha Ubukwe

15 Maze umwe mu baari baatumiwe, yumviise ibyo Yesu avuze, aramubwira ati, "Hahiirwa umuntu weese uzeemererwa gufungurira mu Bwami bw'Imaana." 16 Yesu aramusubiza ati, "Hari umuntu wateguuye ibirori bihebuuje, maze atumira abantu benshi. 17 Igihe c'ubukwe kigeze, atuma umugaragu kubwira abaaraaritswe ati, ‘Nimuuze byose byateguuwe.’

18 Ariko boose batangira gutanga impamvu z'urwitwazo. Uwa mbere aravuga ati, ‘Naguze umurima kandi ngomba kuja kuwureeba, nyaabuna mbabarira.’

19 Undi na we ati, ‘Naguze ibimasa cumi byo guhingiisha, noone ubu ngiiye kubigerageza nyaabuna umbabarire.’

20 Undi na we aravuga ati, ‘Naarongoye, sinshobora kuuza.’

21 Nuuko umugaragu wari watumwe asubiyeyo, abiteekerereza sheebuja. Maze sheebuja araraakara caane aramutegeka ati, ‘Genda wihuuta uje mu nzira ngari no mu nzira zipfundanye mu tawuni, maze uraarike abakene, abarema, abacumbagira hamwe n'impumyi.’

22 Uwo mugaragu agarutse aravuga ati, ‘Daatabuja ibyo wantegetse byose naabikoze ariko reero ibyicaro biracaariho.’

23 Sheebuja aramusubiza ati, ‘Ja mu nzira zoose no mu mirombero maze ubahate baaze, kugira ngo inzu yanje yuzure abantu.’ 24 Ndababwira ukuri yuuko ntan'umwe mu baatumiwe mbere, uzaarya ku byo nateguuye."

Ikiguzi co Gukurikira Yesu

25 Abantu benshi bakurikira Yesu aja i Yerusaalemu. Arahindukira abwira abamukurikiye ati, 26 "Umuntu weese uza aho ndi, ntankunde kurusha uko akunda se na nyina, n'umugore we, n'abaana be, na beene se, na bashiki be, ndetse n'ubugingo bwe, ntaashobora kuba umwigiishwa wanje. 27 Kandi umuntu uteemera kwikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntaakwiriye kuba umwigiishwa wanje.

28 Mbese muri mwe ni nde waba ashaaka kuubaka umunaara mureemure, ntaabanze kwicara ngo abare igiciiro caawo, akamenya niiba afite ibyo kuwurangiza? 29 Bitabaaye bityo, yakuubaka urufatiro gusa, ntaashobore kurangiza ahasigaye, maze ababiboonye boose bakamuseka. 30 Nyuma bakavuga bati, ‘Uyu muntu yatangiye kuubaka umunaara ariko ntiyawuzuza.’

31 Cangwa se, umwami ufite abasirikare ibihumbi cumi, yakora iki ngo arwanye undi mwami ugiiye kumuteera afite abasirikare ibihumbi makumyabiri? Ataraaja ku rugamba ntaakwiriye kubanza yicara akareeba niiba yatsinda iyo ntambara? 32 Iyo amenye ko atazaayitsinda, yoohereza intumwa kuri uwo mwami akiri kure akamusaba ko babaana mu mahoro. 33 Nuuko reero umuntu weese muri mwe udahara ibyo atunze byose, ntaashobora kuba umwigiishwa wanje."

Umunyu Wakayutse

34 Yesu akomeza kubabwira ati, "Umunyu ni mwiza, ariko se iyo umaze gukayuka wakongera kuryoha ute? 35 Ntaakamaro uba ugifite, habe no kurumbuura umurima cangwa kuboza ifumbire, ahuubwo ujugunywa hanze.

Ufite amatwi yumva, niyumve."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-