1 Haariho Umufarisaayo witwaga Nikodemu, wari umuyobozi w'Abayuuda. 2 Ijoro rimwe, asanga Yesu maze aramubwira ati, "Mwigiisha, tuuzi yuuko uri umwigiisha wavuuye ku Maana, kuko ari ntaawashobora gukora ibitangaaza ukora, atari kumwe n'Imaana."
3 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko, nta muntu n'umwe ushobora kubona Ubwami bw'Imaana atabyawe ubwa kabiri."
4 Nikodemu aramubaza ati, "Mbese umuntu ashobora kubyarwa ubwa kabiri ate kandi akuze? Mbese yakongera gusubira mu nda ya nyina, ngo abyarwe ubwa kabiri?"
5 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko ntaan'umwe wakwinjira mu bwami bw'Imaana atabyawe n'amaazi n'Umwuka. 6 Ikibyawe n'umubiri na co ni umubiri, kandi ikibyawe n'Umwuka, ni umwuka. 7 Ntibigutangaaze yuuko nkubwiye ngo, ‘Mugomba kubyarwa ubwa kabiri.’ 8 Umuyaga uhuuha weerekeza aho ushaaka, mukumva guhuuha kwawo, ariko ntimumenye aho uturuka cangwa aho weerekeza. Ni na ko uwabyawe n'Umwuka weese amera."
9 Nikodemu aramusubiza ati, "Mbese ibyo byashoboka bite?"
10 Yesu aramusubiza ati, "Ukaba uri umwigiisha w'Abiisirayeli, maze ntuusobaanukirwe ibi bintu? 11 Ndakubwira ukuri yuuko tuvuga ibyo tuuzi kandi tugahamya ibyo twaboonye, ariko ntimwakiire ibyo duhamya. 12 Niiba mbabwiye iby'isi ntimwizeere, nimbabwira iby'ijuru muzabyizeera mute? 13 Ntaawigeze kuzaamuuka aja mu ijuru, keretse uwo wamanutse ava mu ijuru, ari we Umwana w'umuntu.
14 Nk'uko Moose yamanitse inzoka ku giti mu butaayu, ni ko n'Umwana w'Umuntu akwiriye kumanikwa, 15 kugira ngo umwizeera weese abone ubugingo buhoraho.
16 Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w'ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
17 Koko, Imaana ntiyoohereje Umwana waayo ku isi kugira ngo aciire abayiriho urubanza, ahuubwo kwari ukugira ngo bakirizwe muri we.
18 Abamwizeera boose ntibaciirwa urubanza, ariko abatamwizeera boose baba baaciiriwe urubanza, kuko baba batiizeeye izina ry'Umwana w'ikinege w'Imaana. 19 Iyi ni yo nsharubanza, ngo, umuco waaje mu isi, ariko abantu bakunda umwijima kuruta umuco kuko ibikorwa byabo ari bibi. 20 Abo bakora ibibi, banga umuco, ntibaweegeera kugira ngo ibyo bakora bitagaragara. 21 Ariko abakora ibitunganye, baja mu muco, kugira ngo ibyo bakora bigaragare ko byakorewe mu kuubaha Imaana."
22 Haanyuma y'ibyo, Yesu ajaana n'abiigiishwa be mu disiturikiti y'i Yudeeya, agumayo na bo igihe kinini babatiza. 23 Yohaana na we yabatirizaga abantu ahiitwa Eyinoni haafi y'i tawuni ya Salimu. Kuko haari amaazi menshi, abantu baakomezaga kuuza aho Yohaana ari, bakabatizwa. 24 Ibyo byose byabaaye Yohaana ataraashirwa mu gihome.
25 Abiigiishwa ba Yohaana batangira kuja impaka n'Umuyuuda bapfa umuhango wo kwiyeza. 26 Basanga Yohaana baramubwira bati, "Mwigiisha, wa mugabo mwari kumwe hakurya ya Yorodaani, uwo watangagaho ubuhamya, na we arikubatiza, kandi boose bari kumusanga."
27 Yohaana arabasubiza ati, "Nta muntu washobora kwiha ikintu, keretse agihaawe n'Imaana. 28 Namwe ubwanyu mwambeera abahamya ko navuze nti, ‘Si nje Mesiya ahuubwo naaje kumuteguurira.’ 29 Ufite umugeni aba ari umukwe. Inshuti y'umukwe imuhagarara iruhande ikamwumva, ineezezwa n'ijwi rye. Ku bw'iyo mpamvu, umuneezeero wanje urasohoye. 30 Ni ngombwa ko ashirwa heejuru, naho nje ngaca bugufi"
31 Uwaturutse heejuru ni we usumba boose. Naho uwo ku isi aba ari uw'isi kandi avuga iby'isi. Uwaturutse reero mu ijuru asumba boose. 32 Atanga ubuhamya bw'ibyo yaboonye kandi yumviise, ariko ntihagire uweemera ubuhamya bwe. 33 Umuntu weese weemera ubuhamya bwe, aba ahamije ko Imaana ari Ukuri. 34 Uwo Imaana yatumye avuga amagambo yaayo, kuko Imaana imuha Umwuka waayo itamugerera. 35 Imaana Daata ikunda Umwana waayo kandi ibintu byose yabishize mu maboko ye. 36 Abiizeera Umwana w'Imaana bafite ubugingo bw'iteeka ryose. Ariko abo batamwumvira ntibazaabona ubugingo, ahuubwo, bazaaguma mu mujinya w'Imaana.