1 Nyuma y'ibyo, Yesu yongera kubonekera abiigiishwa be ku nyanja ya Tibeeriya, maze ababonekera atya. 2 Simooni Peetero, na Tomasi witwaga Mahasa, na Natanayeli w'i Kaana y'i Galileeya, beene Zebedaayo, n'abandi biigiishwa babiri baari bari kumwe. 3 Simooni Peetero arababwira ati, "Ngiiye kuroba." Baramusubiza bati, "Turajaana." Barasohoka maze baja mu bwato, ariko muri iryo joro ntihaagira ico bafata.
4 Bukimara guca, Yesu ahagarara ku nkengeero, ariko abiigiishwa ntibamenya ko ari we. 5 Yesu arababaza ati, "Nshuti zanje, hari isamaaki mwafashe?"
Baramusubiza bati, "Ntaazo."
6 Arababwira ati, "Nimujugunye agatimba kanyu iburyo bw'ubwato, muragira ico mubona." Nuuko barakajugunya, ariko bananirwa kugakururira mu bwato kuko isamaaki zaari nyinshi.
7 Wa mwigiishwa Yesu yakundaga abwira Peetero ati, "Ni Nyagasani." Simooni Peetero yumviise ko ari Nyagasani, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, maze yiiroha mu nyanja. 8 Abandi biigiishwa baaza ku nkengeero mu bwato, bakurura agatimba kuuzuye isamaaki. Ntaabwo baari kure y'inkengero, ahuubwo haari nka mita ijana. 9 Bageze imusozi, babona umuriro w'amakara, uriho isamaaki, hamwe n'umugaati. 10 Yesu arababwira ati, "Nimuuzane kuri izo samaaki mumaze gufata."
11 Simooni Peetero yinjira mu bwato maze akururira agatimba kuuzuye isamaaki nini imusozi. Zoose zaari ijana na mirongo itaanu n'itatu kandi n'ubwo zaari nyinshi, agatimba ntaabwo kaaciitse. 12 Yesu arababwira ati, "Nimuuze dufungure ibya mugitondo." Ntihaagira n'umwe muri abo biigiishwa utiinyuka kumubaza ati, "Uri nde?" Kuko baari baamenye ko ari Nyagasani. 13 Yesu yiigira imbere afata umugaati maze arawubaha, n'isamaaki azigenza atyo.
14 Ubwo bwari ubwa gatatu Yesu abonekera abiigiishwa be, amaze kuzuuka mu baapfuuye.
15 Barangije kurya amafunguro ya mugitondo, Yesu abwira Simooni Peetero ati, "Simooni mwene Yohaana, urankunda kurusha aba ngaaba?"
Aramusubiza ati, "Yeego Nyagasani, uzi ko ngukunda."
Yesu aramubwira ati, "Ragira abaana b'intaama zanje." 16 Yesu yongera kumubaza ubwa kabiri ati, "Simooni mwene Yohaana, urankunda?"
Peetero aramusubiza ati, "Yeego Nyagasani, uzi ko ngukunda."
Yesu aramubwira ati, "Ragira intaama zanje." 17 Yongera kumubaza ubwa gatatu ati, "Simooni mwene Yohaana, urankunda?"
Peetero ababazwa n'uko Yesu amubajije ubwa gatatu ati, "Urankunda?" Nuuko aramusubiza ati, "Nyagasani, umenya byose, uzi ko ngukunda."
Nuuko Yesu aramubwira ati, "Ragira intaama zanje. 18 Ndakubwira ukuri yuuko, ubwo wari ukiri muto, wariikenyezaga kandi ukaja aho ushaaka. Ariko nuumara gusaaza, uzaateega amaboko undi agukenyeze, kandi akujaane aho udashaaka." 19 (Yesu yavuze ibyo, ashaaka kwerekana urupfu Peetero azaapfa, bikuubahiisha Imaana.) Amaze kuvuga atyo, aramubwira ati, "Nkurikira."
20 Peetero areebye inyuma, abona wa mwigiishwa Yesu yakundaga abakurikiye, kandi ni wa wundi wegamiye Yesu bafungura akamubaza ati, "Nyagasani, ni nde ugiiye kukugambaanira?" 21 Peetero amaze kumubona, abaza Yesu ati, "Nyagasani, uyu we kandi ibye bigende bite?"
22 Yesu aramusubiza ati, "Niiba ari ubushaake bwanje ngo akomeze kubaho kugeza igihe nzaagarukira, bigutwaye iki? Wowe nkurikira!"
23 Kuva ubwo inkuru yaamamara mu muryango w'abeemera ko uwo mwigiishwa atazaapfa. Nyamara Yesu ntaabwo yabwiye Peetero yuuko uwo mwigiishwa atazaapfa, ahuubwo yaramubwiye ati, "Niiba ari ubushaake bwanje ko agumaho kugeza aho nzaazira, bigutwaye iki?"
24 Uyu ni we wa mwigiishwa wemeza ibyo byose kandi ni we wabyanditse, kandi tuuzi yuuko ubuhamya bwe ari ukuri.
25 Hari n'ibindi byinshi Yesu yakoze, nyamara byose byanditswe, ngira ngo ibitabo byakwandikwamo ntibyakwirwa mu isi.