1 Nyuma y'ibyo, Yesu akomeza kugendagenda muri Galileeya. Ntiyashaakaga kuja i Yudeeya kuko Abayuuda baashaakaga uburyo bwo kumwica. 2 Umunsi mukuru w'Abayuuda wiitwa ingando wari wegeereje. 3 Nuuko abavandimwe be baramubwira bati, "Va hano uje i Yudeeya, kugira ngo abiigiishwa baawe na bo bareebe imirimo ukora. 4 Ntaamuntu uhisha ibikorwa bye kandi ashaaka kumenyekana. Ubwo reero ukora ibintu nk'ibyo, reka isi yoose ibimenye!" 5 Kuko n'abavandimwe be ntaabwo bamwemeraga.
6 Yesu arababwira ati, "Igihe canje ntikiraagera, ariko igihe caanyu co gihoraho buri gihe. 7 Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko njeewe baranyanga kuko neemeza ko ibyo bakora ari bibi. 8 Mwebwe nimuje mu birori. Nje sindibujeyo kuko igihe canje kitaraagera." 9 Amaze kubabwira ibyo, aguma i Galileeya.
10 Ariko abavandimwe be bamaze kuja mu birori, Yesu na we ajayo, ariko atari kumugaragaro, ahuubwo agenda rwihishwa. 11 Abayuuda baamushaakiraga muri ibyo birori, bakabaza bati, "Mbese ari he?"
12 Nuuko abantu bagera aho kongorerana kubimwerekeyeho. Ubwo bamwe baavugaga bati, "Ni umugabo mwiza," abandi bo bakagira bati, "Oya, ahuubwo ari kuyobya abantu." 13 Ariko nta muntu wavugaga ibihereereye kuri Yesu kumugaragaro, ku bwo gutiinya Abayuuda.
14 Ibirori bigeze hagati, Yesu aja mu nzu y'Imaana maze atangira kwigiisha. 15 Abayuuda birabatangaaza maze baravuga bati, "Bishoboka bite kugira ngo uyu mugabo agire ubwenge bwinshi kandi ataariigeze yiga?"
16 Yesu arabasubiza ati, "Ibyo niigiisha ntaabwo ari ibyanje, ahuubwo ni iby'uwantumye. 17 Umuntu weese uhitamo gukora ibyo Imaana ishaaka, azaamenya niiba ibyo niigiisha bikomooka ku Maana, cangwa niiba mvuga ibyanje. 18 Abavuga ibyabo baba biishaakira icuubahiro, ariko ushaakira icuubahiro uwamutumye ni we w'ukuri, kandi ntaabinyoma bimubamo.
19 Mbese Moose ntiyabahaaye amategeko? Nyamara nta n'umwe muri mwe uyakurikiza. Kuki mushaakiisha uburyo bwo kunyica?"
20 Rubanda ruramusubiza ruti, "Wahanzweho na dayimooni! Ni nde ushaaka kukwica?"
21 Yesu arabasubiza ati, "Nakoze igitangaaza kimwe, mwese muratangaara. 22 Moose yabahaaye umuhango wo gukebwa (ariko si kuri Moose wakomootseho, ahuubwo wakomootse kuri ba sogokuruza), maze mukeba abantu ku Saabato. 23 Niiba umuntu yaakebwa ku Saabato kugira ngo itegeko rya Moose mutaryica, kuki mundaakarira kuko nakijije ubuzima bw'umuntu ku Saabato? 24 Ntimugace urubanza mushingiye kubigaragara gusa, ahuubwo muce imanza mukurikije ukuri."
25 Bamwe mu bantu batuuye i Yerusaalemu baravuga bati, "Uriiya si wa mugabo bashaaka kwica? 26 Dore aravugira kumugaragaro, kandi nta co bamuvugaho! Aho abategetsi ntibaamenye ko ari Kristo? 27 Uyu mugabo tuuzi aho aturuka, ariko Kristo we naaza, nta we uzaamenya aho aturuka."
28 Yesu yigiishiriza mu nzu y'Imaana, avuga aranguruye ijwi ati, "Njeewe muranzi, kandi n'aho nkomooka murahaazi. Sinaaje ku bwanje, ahuubwo naaje ntumwe n'iy'ukuri yo mutaazi. 29 Njeewe ndamuuzi, kuko nkomooka kuri we, kandi ni we wantumye."
30 Nuuko bagerageza kumufata, ariko ntihaagira n'umwe umukozaho urutoki, kuko igihe kitaari caakageze. 31 Abantu benshi mu baari bateeraniye aho baramwemera, maze baravuga bati, "Mbese Kristo naaza, azaakora ibitangaaza biruta ibyo uyu mugabo yakoze?"
32 Abafarisaayo bumva ibyo rubanda ruvuga bongorerana kuri Yesu, nuuko abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'abafarisaayo boohereza abarinzi b'inzu y'Imaana kuja kumufata. 33 Nuuko Yesu aravuga ati, "Ndacaari kumwe namwe igihe gito, haanyuma ngasanga uwantumye. 34 Muzanshaaka, ariko ntimuzambona, kandi aho nzaaba ndi, ntimuzaashobora kugerayo."
35 Nuuko Abayuuda barabazanya bati, "Mbese uyu mugabo agiiye kuja he, ho tutazaamubona? Aho ntaagiiye gusanga Abayuuda baataataaniye mu Bagiriki maze akiigiisha Abagiriki? 36 Ayo magambo avuze ngo, ‘Muzanshaaka, ariko ntimuzambona’ kandi ngo ‘Aho nzaaba ndi, ntimuzaashobora kugerayo,’ amenyeesha iki?"
37 Ku munsi wa nyuma w'iminsi y'ibirori, ari wo munsi mukuru usumba iyindi, Yesu arahagarara avuga mu ijwi rirenga ati, "Ufite imyota weese nansange, 38 kandi umuntu weese unyizeera, ni anywe, nk'uko ibyanditswe bivuga ngo, ‘Imigezi y'amaazi y'ubugingo izaatemba imuturukamo.’ " 39 Ibyo Yesu yabivuze yeerekeje ku Mwuka Weera, uwo abamwemera baagombaga kubona. Ico gihe Mwuka Weera yari ataraaza kuko Yesu yari atarahaabwa icuubahiro.
40 Bamwe muri rubanda bumviise ayo magambo baravuga bati, "Uyu koko ni wa muhanuuzi."
41 Abandi baravuga bati, "Uyu ni we Kristo."
Ariko abandi barabaza bati, "Byashoboka ko Kristo aturuka i Galileeya? 42 Mbese ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azaakomooka mu rubyaro rwa Dawudi kandi akavuukira i Beetelehemu, i tawuni yo Dawudi yari atuuyemo?" 43 Nuuko abantu biigabamo ibice ku bwa Yesu. 44 Bamwe muri bo bashaaka kumufata, ariko ntihaagira umukozaho urutoki.
45 Ba barinzi b'Inzu y'Imaana basubira ku batware b'Abaheerezabitambo n'Abafarisaayo, nuuko babaza abarinzi bati, "Kuki mutaamufashe, mukamuuzana?"
46 Abarinzi na bo barabasubiza bati, "Yemwe, nta muntu n'umwe wigeze kuvuga nk'uyu mugabo!"
47 Abafarisaayo barabasubiza bati, "Namwe se yaabashutse? 48 Haaba hariho umuntu n'umwe wo mu bategetsi cangwa mu Bafarisaayo wamwemeye? 49 Ariko aba bantu nyamwinshi bataazi amategeko ya Moose, Imaana izaabavuma."
50 Umwe mu Bafarisaayo wari aho, ni Nikodemu kandi yari yariigeze kuja kureeba Yesu. Abwira bagenzi be ati, 51 "Mbese amategeko yaacu atwemerera guciira umuntu urubanza, atabanje guhaabwa umugisha wo kwireguura no kumenya ibyo yakoze?"
52 Baramusubiza bati, "Naawe se uva i Galileeya? Ushishooze neeza mu byanditswe maze urasanga ko ari ntamuhanuuzi uzaaturuka i Galileeya." 53 Nuuko buri umwe aja iwe.