1 Nyuma y'ibi, haba iminsi y'ibirori by'Abayuuda, nuuko Yesu aja i Yerusaalemu.
2 Ubwo i Yerusaalemu haafi y'irembo ryitwa Irembo ry'Intaama haari ikidendeezi, mu ru Heburaayo ciitwa Beetsayida, kizengurutswe n'amabaraza ataanu. 3 Muri ayo mabaraza haabaga haryamye abarwayi benshi caane, barimo impumyi, abarema n'abandi bamugaye. 4 Kuko rimwe na rimwe malayika yamanukaga akaja muri ico kidendeezi, agahindura amaazi. Amaazi akimara guhinduka, umurwayi wabanzaga kukijamo yakiraga indwara iyo ariyo yoose. 5 Aho haari umugabo wari ufite indwara ayimaranye imyaka mirongo itatu n'umunaane. 6 Yesu aboonye aryamye, amenya ko ahamaze igihe kireekire, aramubaza ati, "Mbese urashaaka gukira?"
7 Uwo murwayi aramusubiza ati, "Daatabuja, ntaabwo mfite uwo kunshira mu kidendeezi amaazi ahinduwe, kandi iyo ngerageza kujamo, undi muntu antanga kugeramo."
8 Yesu aramusubiza ati, "Haguruka, wiikorere akarago kaawe ugende." 9 Muri ako kaanya uwo murwayi arakira, azinga akarago ke aragenda.
Ibyo byabaaye ku munsi w'i Saabato.
10 Nuuko Abayuuda babwira uwo muntu wari umaze gukira bati, "Dore ni ku Saabato, ntaabwo itegeko rikwemerera kwikorera akarago kaawe."
11 Ariko arabasubiza ati, "Uwankijije ni we wambwiye ati, ‘Ikorere akarago kaawe ugende.’ "
12 Baramubaza bati, "Uwo ni nde wakubwiye ngo, ‘Ikorere akarago kaawe ugende’?"
13 Ariko uwo mugabo wari umaze gukira ntiyamenye uwamukijije uwo ari we, kuko Yesu yari amaze kuburira mu bantu benshi baari aho.
14 Nyuma yaho, Yesu amusanga mu Nzu y'Imaana aramubwira ati, "Dore waakize, ntukongere gukora icaaha ukundi kugira ngo utazaabona ishano rirutaho."
15 Uwo mugabo aja kumenyeesha Abayuuda yuuko ari Yesu wamukijije. 16 Nuuko Abayuuda batangira gutooteza Yesu kuko yakoraga ibintu nk'ibyo ku Saabato. 17 Ariko Yesu aravuga ati, "Daata aracaakora kugeza n'ubu, kandi nanje ndigukora."
18 Ibi bituma Abayuuda barushaho gushaaka kumwica, kuko ntiyishe itegeko ry'i Saabato gusa, ahuubwo yavuze ko Imaana ari Se, ubwo akaba ari kwigereranya na Yo.
19 Yesu arabasubiza ati, "Ni ukuri, ndababwira yuuko Umwana w'Imaana ntaaco akora na kimwe ku bwe, kitari ico abona Se akora. Kuko ico Se akora ni co Umwana na we akora. 20 Daata akunda Umwana, akamwereka ibyo akora byose Kandi azamwereka n'ibirenze ibyo kugira ngo bibatangaaze. 21 Ni koko, nk'uko Daata azuura abaapfuuye akabaha ubugingo, ni ko n'Umwana aha ubugingo abo ashaaka. 22 Nta n'umwe Daata aciira urubanza ahuubwo ububaasha bwo guca imanza zoose yabuhaaye uwo Mwana, 23 kugira ngo boose buubahe Umwana nk'uko buubaha Se. Umuntu weese utuubaha uwo Mwana, aba atuubashe na Se wamutumye.
24 Ndababwira ukuri yuuko, uwumva ijambo ryanje akizeera uwantumye aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntaabwo azaaciirwa urubanza, ahuubwo aba avuuye mu rupfu ageze mu bugingo.
25 Ndababwira ukuri yuuko igihe kigeze, kandi ubu kirasohoye, ubwo abaapfuuye bazumva ijwi ry'Umwana w'Imaana, maze abazaaryumva bazaabaho. 26 Nk'uko Daata ari we sooko y'ubugingo, ni na ko yabuhaaye Umwana we kuba isooko y'ubugingo. 27 Kandi amuha n'ububaasha bwo guca imanza, kuko ni Umwana w'Umuntu. 28 Ibyo ntibibatangaaze kuko igihe kigiiye kuuza ubwo abari mu bituuro boose bazumva ijwi rye 29 bakavamo. Abaakoze ibyiza, bakazuukira ubugingo, naho abaakoze ibibi bakazuukira guciirwa urubanza rw'iteeka.
30 Ntaaco nshobora gukora ku bwanje. Uko numviise ni ko nca imanza, kandi imanza zo nca ni iz'ubutabeera kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanje, ahuubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.
31 Ndamutse niitanzeho ubuhamya, ubwo buhamya bwaba atari ukuri. 32 Ariko hariho undi uhamya ibyanje, kandi nzi neeza ko ibyo ahamya kuri nje ari ukuri. 33 Mwohereje intumwa kuri Yohaana, na we ahamya ukuri. 34 Si uko nkeneye ubuhamya bw'abantu nk'ubwo, ahuubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. 35 Yohaana yari nk'itaara ryaka rikamurika, na mwe mwishiimiye umuco we kumara akaanya gato. 36 Nyamara njeewe, mfite ubuhamya busumba ubwa Yohaana. Imirimo yo Daata yampaaye kurangiza, ni na yo mirimo ndigukora, akaba anariyo impamiriza ko natumwe na Daata. 37 Kandi Daata wantumye ni we ubwe untangaho ubuhamya. Ntimwigeze kumva ijwi rye, cangwa ngo mubone ishusho ye, 38 kandi ntimufite ijambo rye muri mwe, kuko ntimwemeye uwo yatumye.
39 Mushishooza Ibyanditswe kuko mwibwira yuuko muri byo harimo ubugingo buhoraho, kandi ari byo bintangaho ubuhamya. 40 Ariko mukanga kunsanga kugira ngo muhaabwe ubugingo buhoraho.
41 Simparanira gushimwa n'abantu. 42 Ariko nzi yuuko ari nta rukundo rw'Imaana rubarimo. 43 Naaje mu izina rya Daata, ntimwanyemera, ariko hagize undi uza ahagarariye izina rye, muzamwemera. 44 Mbese mwakwemera mute, kandi muharanira guhaabwa icuubahiro na bagenzi baanyu, ariko mudashaakiisha icuubahiro gituruka kuri uwo wenyine uri Imaana? 45 Ntimuteekereze ko ari nje uzaabarega kuri Daata, uzaabarega ni Moose wo mwashizemo ibyiringiro. 46 Niiba mwariizeeye Moose, nanje mwagombaga kunyiizeera, kuko yanditse ibinyerekeyeho. 47 Ariko niiba mutiizeera ibyo Moose yanditse, muziizeera mute ibyo mbabwira?"