1 Abafarisaayo bumviise ko Yesu afite abayoboke benshi kandi ko yabatizaga kurusha Yohaana. 2 (Icakora, Yesu ubwe ntiyigeze kubatiza umuntu weese ahuubwo ni abiigiishwa be baabatizaga.) 3 Umwami Yesu yumviise ibyo baavugaga, ava i Yudeeya aja i Galileeya. 4 Ariko byari ngombwa ko anyura i Samariya.
5 Nuuko agera mu tawuni y'i Samariya yitwa Sukari, yari haafi y'umurima Yaakobo yahaaye umwana we Yozefu. 6 Muri uwo mwanya haari umugezi wa Yaakobo. Ku bw'urugendo rureerure, Yesu yari arushe caane, nuuko yiicara iruhande rw'uwo mugezi, kandi haari nka saaha itandatu z'amanywa.
7 Umusamariyakazi aza kuvooma amaazi, Yesu aramubwira ati, "Mpa amaazi yo kunywa" 8 (Abiigiishwa be baari baagiiye mu tawuni kugura ibyokurya). Yesu asaba Umusamariyakazi amaazi yo kunywa.
9 Umusamariyakazi aramusubiza ati, "Wansaba amaazi ute kandi uzi neeza ko uri Umuyuuda, nje nkaba Umusamariyakazi?" (Yavuze atyo kuko Abayuuda ntibaasangiraga n'Abasamariya.)
10 Yesu aramusubiza ati, "Iyaaba wari uzi impaano Imaana itanga, ukamenya n'ugusaba amaazi uwo ari we, naawe uba umusabye, akaguha amaazi atanga ubugingo."
11 Uwo mugore aramusubiza ati, "Daatabuja, ko udafite ikivoomeesho, n'umugezi akaba ari mureemure, ayo maazi atanga ubugingo wayakuura he? 12 Mbese uruta sogokuruza Yaakobo wadusigiye uyu mugezi, akawunyweraho, we n'abaana be n'amatungo ye?"
13 Yesu aramusubiza ati, "Unywa aya maazi weese azongera agire imyota, 14 ariko uzanywa amaazi nzaamuha, ntaazaagira imyota ukundi, ahuubwo amaazi nzaamuha, azaamubeera isooko y'amaazi idudubiza kugeza mu bugingo bw'iteeka ryose."
15 Uwo mugore aramusubiza ati, "Daatabuja, mpa kuri ayo maazi, ntazongera kugira imyota, ngo ngaruke hano kuvooma."
16 Yesu aramubwira ati, "Genda uhamagare umugabo waawe maze ugaruke."
17 Uwo mugore aramusubiza ati, "Nta mugabo mfite." Yesu aramubwira ati, "Uvuze ukuri yuuko udafite umugabo.
18 Kuko wari ufite abagabo bataanu, n'uwo ufite ubu si uwaawe. Ibyo uvuze ni ukuri."
19 Uwo mugore aramubwira ati, "Daatabuja mboonye ko uri umuhanuuzi. 20 Ba sogokuruza basengeraga kuri uyu musozi, naho mwe mukagira ngo i Yerusaalemu ni ho hakwiriye gusengerwa."
21 Yesu aramusubiza ati, "Mugore, nyizeera, dore igihe kirageze, ubwo bitazaaba ngombwa ko musengera Imaana Daata kuri uyu musozi cangwa i Yerusaalemu. 22 Dore mwebwe abantu b'i Samariya muramya uwo mutaazi, ariko twebwe turamya uwo tuuzi, kuko agakiza gaturuka mu Bayuuda. 23 Igihe kireegeereje kandi kirasohoye, ubwo abaramya Daata by'ukuri, bamuramya mu kuri bayobowe n'Umwuka, kuko Daata ashaaka beene abo bamuramya batyo. 24 Imaana ni Umwuka kandi abayiramya bakwiriye kuyiramya by'ukuri, bayobowe n'Umwuka."
25 Uwo mugore aramubwira ati, "Nzi yuuko Mesiya azaaza (ari we Kristo), kandi naamara kuuza azaatubwira byose."
26 Yesu aramusubiza ati, "Ni nje Mesiya, uwo uvugana na we."
27 Ako kaanya abiigiishwa be baraaza maze batangaazwa n'uko Yagaaniiraga n'umugore. Ariko ntihaagira n'umwe muri bo ubaza uwo mugore ati, "Urashaaka iki?" Cangwa ngo abaze Yesu ati, "Ni iki wagaaniiraga n'uyu mugore?"
28 Nuuko uwo mugore asiga ikivoomeesho ce, aja mu tawuni nkuru. Maze abwira abantu ati, 29 "Nimuuze mureebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose. Aho ntiyaba ari we Kristo?" 30 Bava muri iyo tawuni, basanga Yesu.
31 Ubwo abiigiishwa be baramwingingaga bati, "Mwigiisha, gira ico urya."
32 Ariko Yesu arabasubiza ati, "Mfite ibyokurya mutaazi."
33 Abiigiishwa be batangira kubazanya bati, "Mbese hari uwamuuzaniye ibyokurya tutaraagera hano?"
34 Yesu arabasubiza ati, "Gukora ibyo uwantumye ashaaka, no kurangiza umurimo we, ni byo byokurya byanje. 35 Mbese ntimuvuga muti, ‘Hasigaye ameezi ane igihe c'isaaruura kikagera’? Ariko ndababwira nti, nimwitegereze neeza mureebe. Dore imyaka ireeze kandi itegereje gusaaruurwa. 36 Umusaaruuzi ariguhembwa, maze akarundanyiriza imbuto ubugingo buhoraho, kugira ngo umubibyi n'umusaaruuzi baneezeeranwe. 37 Nk'uko baca umugani w'ukuri ngo, ‘Habiba umwe, hagasaaruura undi.’ 38 Nabatumye gusaaruura ibyo mutaaruhiye, abandi baarakoze bararuha, naho mwebwe mugiiye gusaaruura ibyo baaruhiye."
39 Abasamariya benshi bo muri iyo tawuni beemera Yesu ku bw'ubuhamya bw'uwo mugore yavuze ati, "Yambwiye ibyo nakoze byose." 40 Nuuko Abasamariya bamusanga bamwinginga ngo agumane na bo, maze Yesu amarayo iminsi ebyiri.
41 Kandi benshi bizeera Yesu ku bw'ubutumwa bwe. 42 Abo bantu babwira wa mugore bati, "Si ibyo watubwiye byonyine biduteera kwizeera, ariko n'uko naatwe twiyumviye, kandi tumenye ko uyu muntu ari we Mukiza w'abari mu isi."
43 Iminsi ebyiri ishize, Yesu avayo aja i Galileeya. 44 (Kuko Yesu ubwe yari yaravugiyeyo ko nta muhanuuzi uhaabwa icuubahiro mu gihugu c'iwaabo). 45 Ageze i Galileeya, Abanyagalileeya baramwakiira, kuko baari baaraboonye ibyo yakoreye i Yerusaalemu mu minsi mikuru, kuko na bo baari baagiiyeyo.
46 Yesu asubira mu tawuni y'i Kaana muri Galileeya, aho yari yarahinduriye amaazi divaayi. Umutware w'ibwami yari afite umwana urwariye i Kaperenawumu. 47 Uwo mutware yumviise ko Yesu yavuuye i Yudeeya akaba ageze i Galileeya, aragenda, maze amwinginga kumanuka ngo akize umuhungu we kuko yari indembe. 48 Nuuko Yesu aramubwira ati, "Mutaraabona ibimenyeetso n'ibitangaaza ntimwashobora kwizeera."
49 Umutware aramubwira ati, "Daatabuja, banguka tujaane, umwana wanje ataraahwera."
50 Yesu aramusubiza ati, "Subirayo, umwana waawe arabaho." Uwo mutware yizeera ijambo Yesu amubwiye aragenda.
51 Akigenda, ahuura n'abagaragu be mu nzira bamubwira amakuru meeza ko umwana we ari muzima.
52 Nuuko abaza abagaragu be igihe umwana yatangiriye kooroherwa. Baramusubiza bati, "Ejo ku saaha indwi z'amanywa ni ho umuriro wamuvuuyemo." 53 Se w'uwo mwana wari urwaye amenya ko ari yo saaha Yesu yamubwiriye ati, "Umwana waawe ni muzima, ntaaribupfe." Nuuko uwo mutware n'umuryango we woose bizeera Yesu.
54 Iki caari igitangaaza ca kabiri Yesu yakoze amaze kuva i Yudeeya aja i Galileeya.