Publicidade

João 12

Mariya Asiiga Yesu Amavuta

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi wo Kunyurwaho ukagera, Yesu aza i Beetaniya, aho Laazaaro, wo yazuuye mu baapfuuye yari atuuye. 2 Bamuzimaanira ibyokurya bya nimugorooba kandi Marita aba ari we ubigabura. Laazaaro yari umwe mu baasangiraga na Yesu. 3 Mariya afata icupa ry'amavuta y'agaciiro, ahuumura neeza yitwa naridi, ayasuka ku birenge bya Yesu nuuko abihanaguza umusatsi we. Inzu yoose yuuzura impumuro y'ayo mavuta. 4 Yuda Isikariyoti, umwe mu biigiishwa be, uwari kuzaamugambaanira aravuga ati, 5 "Mbese kuki aya mavuta ataaguriishijwe idinaari magana atatu maze zigahaabwa abakene?" 6 Ntaabwo yavuze atyo ku bwo kwita ku bakene, ahuubwo ni uko yari umujuura kandi ari we wabiikaga umufuka w'amashilingi akiiba ibyo baabiikagamo.

7 Yesu aravuga ati, "Nimumureke, kuko aya mavuta yayabiikiye kugira ngo anteguurire umunsi wo guhambwa. 8 Abakene muzaahorana na bo, ariko njeewe ntaabwo muzamporana."

Umugambi wo Kwica Laazaaro

9 Abayuuda benshi bamaze kumenya ko Yesu ari i Beetaniya, bajayo ariko batajanywe no kureeba Yesu gusa, ahuubwo kugira ngo babone Laazaaro uwo yari yarazuuye mu baapfuuye. 10 Nuuko abatware b'abaheerezabitambo baja inaama yo kugira ngo na Laazaaro bamwice, 11 kuko ari we watumaga Abayuuda benshi babaciikaho bakeemera Yesu.

Yesu Yinjira i Yerusaalemu mu Cuubahiro

12 Bukeeye bwaho, abantu benshi bari baaje mu minsi mikuru yo Kunyurwaho, bumva ko Yesu ari kuuza i Yerusaalemu. 13 Nuuko bafata amashami y'ibiti, baja kumusanganira bateera heejuru bati,

"Hozaana!

Hahiirwa uje mu izina rya Nyagasani.

Umwami wa Isirayeli!"

14 Yesu aboonye icana c'indogobe aciicaraho, nk'uko byanditswe ngo,

15 "wiitiinya, mukoobwa w'i Siyoni.

Dore, Umwami waawe araaje,

yiicaye ku cana c'indogobe!"

16 Ubwambere, abiigiishwa be ntibaasobaanukiwe ibyo, ariko Yesu amaze kuzuuka agahaabwa ikuzo, ni ho bibutse ko ibyo bintu ari we byari byaranditsweho, ari na ko baabimugiriye.

17 Ba bantu benshi baari kumwe na we igihe yahamagaye Laazaaro ngo ave mu gituuro akamuzuura, bakomeza guhamya ibyo baaboonye. 18 Ni co caatumye abantu benshi baja kumusanganira, kuko bumviise ko yakoze ico gitangaaza. 19 Abafarisaayo baravugana bati, "Murabona ko turi kurushwa n'ubusa. Dore, abantu boose baramukurikiye!"

Bamwe mu Bagiriki Bashaaka Kureeba Yesu

20 Haari Abagiriki bamwe na bo baari baaje i Yerusaalemu kuramya muri iyo minsi mikuru. 21 Beegeera Filipo w'i Beetsayida y'i Galileeya baramubwira bati, "Mutware, turashaaka kureeba Yesu."

22 Filipo aja kubibwira Andereya, maze bombi baja kubibwira Yesu. 23 Yesu arabasubiza ati, "Igihe kirageze kugira ngo Umwana w'Umuntu ahaabwe ikuzo. 24 Ndababwira ukuri yuuko iyo akabuto k'ingano kataguuye mu taka ngo gapfe, kaguma ari kamwe konyine, ariko iyo gapfuuye keera imbuto nyinshi. 25 Ukunda ubugingo bwe azaabubura, ariko utanga ubugingo bwe muri iyi si ku bwanje azaabona ubugingo buhoraho. 26 Unkorera weese akwiriye kunkurikira, kuko aho ndi n'umugaragu wanje ni ho azaaba. Unkorera weese, Daata azaamuha icuubahiro.

Yesu Avuga Ibyerekeye Urupfu Rwe

27 Ubu mpagaritse umutima. Noone se mvuge iki! ‘Daata, unkize iki gihe’? Oya, icanzanye ni ukugira ngo ngere kuri iki gihe c'umubabaro. 28 Daata, heesha izina ryawe icuubahiro." Nuuko ijwi rituruka mu ijuru riravuga riti, "Maze guheesha izina ryanje icuubahiro kandi nzongera kuriheesha ikuzo."

29 Abantu benshi baari bahagaze aho bumva iryo jwi maze baravuga bati, "Ni inkuba." Abandi baravuga bati, "Malayika avuganye na we."

30 Yesu arabasubiza ati, "Iri jwi riije ku bwanyu, si ku bwanje. 31 Ubu igihe co guciira isi urubanza kirageze. Umutware w'iyi si agiiye kuneeshwa. 32 Nanje niimara kumanikwa heejuru y'isi, nziirehereza abantu boose ngo baaze aho ndi." 33 Ibyo yabivugiye kugaragaza urupfu yari agiiye gupfa urwo ari rwo.

34 Abantu nyamwinshi baramusubiza bati, "Twasomye mu bitabo by'amategeko ko Kristo azaagumaho iteeka ryose. Noone ushobora ute kuvuga ngo Umwana w'Umuntu agomba kumanikwa heejuru? Mbese uwo Mwana w'Umuntu ni nde?"

35 Yesu ni ko kubabwira ati, "Umuco uzaabaana namwe kumara igihe gito. Noone ni mugende hakibona kugira ngo umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo agana. 36 Mugifite umuco, muwizeere, kugira ngo mube abaana b'umuco."

Abayuuda Banga Kwemera Yesu

Yesu amaze kuvuga atyo aragenda, arabiihisha. 37 N'ubwo yari yarakoreye ibitangaaza byinshi imbere yaabo, Abayuuda ntibamwizeeye. 38 Ibyo byabaaye kugira ngo hasohore ibyavuzwe n'umuhanuuzi Yesaaya ati,

"Nyagasani, ni nde wizeeye ubutumwa twavuze?

Kandi imbaraga z'Uhoraho zaahishuriwe nde?"

39 Ni co gituma badashobora kwizeera kuko Yesaaya yongeye kuvuga ati,

40 "Imaana yabahumije amaaso

kandi ibanangira imitima,

kugira ngo be kubona n'amaaso yaabo

kandi be gusobaanukirwa mu mitima, kugira ngo batiihana

nkabakiza."

41 Yesaaya yavuze ibyo kuko yaboonye ubwiza bwa Yesu kandi amuvugaho.

42 Icakora abantu benshi, ndetse no mu batware, baaramwizeeraga, ariko ntibabivuge ku kumugaragaro kugira ngo Abafarisaayo batabaca mu sinagoogi. 43 Baakunze gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imaana.

Ijambo rya Yesu ni ryo Mucaamanza

44 Nuuko Yesu avuga aranguruye ati, "Unyiizeera weese si nje aba yiizeeye, ahuubwo aba yiizeeye uwantumye. 45 Kandi umbona weese aba aboonye uwantumye. 46 Naaje mu isi ndi umuco, kugira ngo unyizeera weese ataguma mu mwijima. 47 Umuntu weese wumva amagambo yanje ntayakurikize si nje umuciira urubanza, kuko ntaazanywe no guciira abari mu isi urubanza, ahuubwo nazanywe no kubakiza. 48 Unyanga, ntiyakiire amagambo yanje afite umucaamanza we, ijambo navuze ni ryo rizaamuciira urubanza ku munsi w'imperuuka! 49 Kuko ntaavuze ku bwanje, ahuubwo Daata wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga nuuko nkwiriye kubivuga. 50 Kandi nzi neeza yuuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho. Nuuko reero ibyo mvuga, mbivuga uko Daata yabimbwiye."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-