Publicidade

João 11

Urupfu rwa Laazaaro

1 Haari umugabo wari urwaye wiitwaga Laazaaro akaba yari atuuye i Beetaniya, icaaro co Mariya na mwenenyina Marita baari batuuyemo. 2 Mariya uwo ni we wasiize Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, kandi musaaza we Laazaaro ni we wari urwaye. 3 Bashiki be batuma kuri Yesu bati, "Nyagasani, inshuti yaawe ukunda irarwaye."

4 Yesu abyumviise, aravuga ati, "Iyo ndwara ntaabwo ari iyo kumwica, ahuubwo ni iyo guheesha Imaana ikuzo, kugira ngo Umwana waayo ahaabwe icuubahiro."

5 Nuubwo Yesu yakundaga Marita na mwenenyina, na Laazaaro, 6 yamaze iminsi ebyiri aho yari ari, amaze kumva ko Laazaaro arwaye. 7 Nyuma y'iyo minsi ebyiri, abwira abiigiishwa be ati, "Reka dusubire i Yudeeya."

8 Abiigiishwa be baramubaza bati, "Mwigiisha, Abayuuda bendaga kuguteererayo amabuye noone ushaaka gusubirayo?"

9 Yesu arabasubiza ati, "Mbese umunsi nt'ufite amasaaha cumi n'abiri? Abagenda ku manywa ntaabwo basiitaara, kuko baba babona umuco w'iyi si. 10 Ariko abagenda mu ijoro barasiitaara, kuko umuco uba utari muri bo." 11 Amaze kuvuga atyo, arababwira ati, "Inshuti yaacu Laazaaro yaasinziiriye, ariko ngiiye kumukangura."

12 Abiigiishwa be baramubwira bati, "Nyagasani, niiba yaasinziiriye araba neeza."

13 Yesu yavugaga iby'urupfu rwa Laazaaro, ariko bo bagateekereza ko yamenyeeshaga gusinziira kwa buri gihe. 14 Nuuko Yesu arabeerurira ati, "Laazaaro yaapfuuye. 15 Ariko ku bwanyu neejejwe nuuko nari ntahari, kugira ngo mwizeere. Noone, nimuuze tuje aho ari."

16 Tomasi, witwaga Mahasa, abwira abiigiishwa bagenzi be ati, "Nimuuze naatwe tugende, dupfaane na we."

Yesu ni we Kuzuuka n'Ubugingo

17 Yesu agezeyo, asanga Laazaaro amaze iminsi enye mu mva. 18 Kuva i Beetaniya kugera i Yerusaalemu haari bugufi, nka kilomita itatu, 19 kandi Abayuuda benshi baari baaje gusuura Marita na Mariya kugira ngo babahuumurize ku bwo gupfuusha musaaza waabo.

20 Marita yumviise ko Yesu ari kuuza, aja kumusanganira, Mariya we asigara mu rugo. 21 Marita abwira Yesu ati, "Nyagasani, iyo uba uri hano, musaaza wanje ntaaba yarapfuuye. 22 Ariko n'ubu nzi yuuko ibyo usabye byose Imaana yaabiguha."

23 Yesu aramusubiza ati, "Musaaza waawe azaazuuka."

24 Marita aramubwira ati, "Nzi yuuko azaazuuka ku munsi w'imperuuka."

25 Yesu aramubwira ati, "Ninje kuzuuka n'ubugingo. Unyizeera weese n'aho yaaba yarapfuuye, azaabaho, 26 kandi uriho weese unyizeera ntaabwo azaapfa. Ibyo urabyemera?"

27 Marita aramusubiza ati, "Yeego Nyagasani, neemera ko uri Kristo, Umwana w'Imaana, uwo yaseezeranyije kuuza mu isi."

Yesu Arira

28 Amaze kuvuga ibyo, Marita asubirayo maze ahamagara mwenenyina Mariya, aramwongorera ati, "Umwigiisha ari hano kandi araguhamagara." 29 Abyumviise, ahaguruka vuba aramusanga. 30 Yesu ntaabwo yari yaakageze muri ico caaro, ahuubwo yari akiri aho Marita yamusanganiriye. 31 Abayuuda baari na Mariya mu nzu bamuhuumuriza, baboonye asohotse vuba, baramukurikira biibwira yuuko agiiye kuririra ku mva.

32 Mariya ageze aho Yesu ari, amuboonye apfukama imbere ye aravuga ati, "Nyagasani, iyo uba hano, musaaza wanje ntaaba yarapfuuye."

33 Yesu aboonye uko Mariya arira, kandi n'Abayuuda baari bamuherekeje na bo barira, bimushengura umutima agira agahinda.

34 Arababaza ati, "Mbese mwamuhambye he?" Baramusubiza bati, "Nyagasani, ngwino uhareebe."

35 Nuuko Yesu ararira. 36 Maze Abayuuda baravuga bati, "Nimureebe ukuntu yamukundaga!"

37 Ariko bamwe muri bo baravuga bati, "Mbese uwahumuuye impumyi, yari ananiwe gutuma uyu mugabo adapfa?"

Yesu Azuura Laazaaro

38 Nuuko Yesu yongera gushenguka umutima, agera ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingiishijwe ibuye. 39 Yesu aravuga ati, "Ni mukuureho iryo buye." Ariko Marita, mushiki wa nyakwigendera, aramubwira ati, "Nyagasani, ubu aranuuka kuko amaze iminsi enye apfuuye."

40 Yesu aramubwira ati, "Sinakubwiye yuuko niweemera urabona ubwiza bw'Imaana?" 41 Nuuko bakuuraho ibuye. Yesu areeba heejuru maze aravuga ati, "Daata ndagushimye kuko unyumviise. 42 Nzi yuuko usanzwe unyumva, ariko ibi mbivugiye ku bw'abantu bahagaze hano kugira ngo bizeere ko ari wowe wantumye." 43 Amaze kuvuga ibyo, ahamagara mu ijwi rirenga ati, "Laazaaro, sohoka!" 44 Uwari warapfuuye arasohoka, amaboko n'amaguru bye bihambijwe utugozi tw'umwenda, kandi no mu maaso he hapfukiishijwe igitambaaro. Yesu arababwira ati, "Nimumuhambuure, mumureke agende."

Umugambi wo Kwica Yesu

45 Benshi mu Bayuuda baari baaje gusuura Mariya baboonye ibyo Yesu akoze, baramwizeera. 46 Ariko bamwe muri bo baja kubwira Abafarisaayo ibyo Yesu yakoze. 47 Nuuko abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abafarisaayo bahamagaza urukiiko rukuru, baravuga bati, "Turakora iki? Uyu mugabo akomeje gukora ibitangaaza byinshi. 48 Nitumureka agakomezamo atyo, buri weese aramwemera, bitume Abarooma baaza kurimbura uyu mwanya waacu weera hamwe n'umuryango waacu."

49 Ariko umwe muri bo witwaga Kayafa, wari Umuheerezabitambo mukuru muri uwo mwaka arababwira ati, "Ntaaco muuzi na hato! 50 Ntimusobaanukirwa yuuko byakababeereye byiza ngo umuntu umwe apfiire abantu kuruta uko umuryango woose warimburwa." 51 Ibyo ntiyabivuze ku bwe, ariko kuko yari Umuheerezabitambo mukuru muri uwo mwaka, yahanuuye ko Yesu yenda gupfiira ubwoko bw'Abayuuda, 52 ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahuubwo kwari ukugira ngo ahuurize hamwe abaana b'Imaana baataataanye.

53 Uheereye uwo munsi abategetsi b'Abayuuda baja inaama zo kwica Yesu. 54 Nuuko Yesu ntiyongera kugenda mu Bayuuda kumugaragaro, ahuubwo avayo aja mu tawuni yitwa Efurayimu mu gice kiri haafi n'ubutaayu, agumayo n'abiigiishwa be.

55 Umunsi wo Kunyurwaho kw'Abayuuda wari weegeereje, nuuko benshi bava mu byaro baja i Yerusaalemu mbere y'umunsi wo Kunyurwaho kugira ngo bakore umuhango wo kwihumaanura. 56 Baashaakaga Yesu maze bakabazanya bahagaze mu Nzu y'Imaana bati, "Murabiteekerezaho iki? Koko ntaaribuuze muri ibi birori?" 57 Abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'Abafarisaayo baari baategetse yuuko umuntu weese uri bumenye aho Yesu ari, akwiriye kubibamenyeesha kugira ngo bamufate.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-