1 Yesu arababwira ati, "Ntimuhagarike imitima yaanyu. Mwizeere Imaana, nanje munyizeere. 2 Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya. 3 Kandi niimara kubateguurira umwanya, nzaagaruka maze mbijanire, kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba. 4 Kandi inzira ija aho ngiiye murayiizi."
5 Tomasi aramubaza ati, "Nyagasani, twaba tutaazi aho ugiiye, maze tukamenya inzira ijayo?"
6 Yesu aramusubiza ati, "Ni nje nzira, n'ukuri, n'ubugingo. Ntaawe uja kwa Daata atanyuze kuri nje. 7 Niiba munzi, na Daata muzaamumenya. Ndetse kuva uyu munsi muramuuzi kandi mwaramuboonye."
8 Filipo aramubwira ati, "Nyagasani, twereke So, ibyo biraba bihaagije."
9 Yesu aramusubiza ati, "Filipo we, n'iki gihe coose tumaranye noone ukaba utanzi? Uwamboonye weese aba yaaboonye na Daata. Noone ushobora ute kuvuga ngo, ‘Twereke So’? 10 Ntaabwo mwemera ko ndi muri Daata, na Daata akaba muri nje? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanje, ahuubwo Daata umporamo ni we ukora imirimo ye. 11 Nimwemere ko ndi muri Daata na Daata akaba muri nje, ariko niiba mutabyemera, niibura nimwemezwe n'imirimo nkora. 12 Ndababwira ukuri, ko unyemera azaakora imirimo nkora, kandi azaakora n'ibiruta ibi, kuko ngiye kwa Daata. 13 Byongeye kandi, nzaakora ico muzansaba coose mu izina ryanje, kugira ngo Daata aheererwe ikuzo mu Mwana. 14 Nimugira ico musaba coose mu izina ryanje, nzaagikora.
15 Niiba munkunda, muzuubahiriza amategeko yanje. 16 Nanje nzaasaba Daata, na we azaabaha undi Mufasha, kugira ngo abaane namwe ibihe byose. 17 Uwo ni we Mwuka w'ukuri, wo ab'isi badashobora kwakiira kuko batamubona kandi batamuuzi. Ariko mwebwe muramuuzi, kuko abaana namwe, kandi azaaba muri mwe.
18 Sinzaabasiga mwenyine nk'imfubyi, nzaabagarukira. 19 Mumwanya muto, ab'isi ntibazongera kumbona, ariko mwebwe muzambona, kuko ndiho, namwe muzaabaho. 20 Uwo munsi muzaamenya ko mba muri Daata, kandi namwe mukaba muri nje, nk'uko nanje ndi muri mwe.
21 Abeemera amategeko yanje kandi bakayakurikiza ni bo bankunda, kandi abankunda bazaakundwa na Daata, nanje nzaabakunda kandi mbiyereke."
22 Yuda (Utari Isikariyoti) aramubaza ati, "Nyagasani, uzaatwiyereka twenyine ute, utiyeretse ab'isi?"
23 Yesu aramusubiza ati, "Abankunda bazuubaha ijambo ryanje, kandi na Daata azaabakunda, maze nje na Daata tubasange tubaane na bo. 24 Utankunda weese ntaakurikiza inyigiisho yanje, kandi inyigiisho mwumva si iyanje, ahuubwo ni iya Daata wantumye.
25 Ibi mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26 ariko Umufasha, ari we Mwuka Weera, uwo Daata azoohereza mu izina ryanje, ni we uzaabiigiisha byose, kandi abiibutse ibyo nababwiye byose.
27 Mbasigiye amahoro, mbahaaye amahoro yanje. Sinyabahaaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi ntimugire ubwoba. 28 Mwumviise mbabwira nti, ‘Ndagiiye, kandi nzaabagarukira.’ Iyaaba mwankundaga, mwakwishiimiye ko ngiiye kwa Daata, kuko Daata anduta. 29 Dore ibyo mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba, muzeemere. 30 Sinzongera kuvugana namwe byinshi, kuko umutegetsi w'iyi si arenda kuuza. Ntabubaasha amfiteho, 31 ahuubwo nkora uko Daata yantegetse, kugira ngo isi imenye ko mukunda. Nimuhaguruke, tuve hano."