1 Mu gitondo co ku c'umweru, Mariya Magadaleena azindukira ku mva butaraatandukana, maze asanga rya buye ryavanywe ku mva. 2 Agenda yirukanka asanga Simooni Peetero na wa mwigiishwa Yesu yakundaga, maze arababwira ati, "Nyagasani baamukuuye mu mva, noone ntituuzi iyo baamushize."
3 Peetero na wa mwigiishwa barasohoka baja ku mva. 4 Bombi bariiruka, ariko wa mwigiishwa asiga Peetero, amutanga kugera ku mva. 5 Aruunama arungurukamo, maze abona imyenda irambitse haasi, ariko ntiyinjira mu mva. 6 Simooni Peetero wari umukurikiye abe arahageze, arinjira. Abona imyenda irambitswe haasi, 7 kandi igitambaaro caari ku mutwe wa Yesu, kitarambitswe hamwe na ya myenda, ahuubwo co kizinze kiri hiirya coonyine. 8 Wa mwigiishwa wari wageze ku mva mbere, na we arinjira, maze areemera. 9 Kugeza ubwo baari bataraamenya ibyanditswe ko agomba kuzuuka mu baapfuuye. 10 Maze abiigiishwa basubira mu mago yaabo.
11 Mariya yari ahagaze ku mva arira. Akirira, aruunama arunguruka mu mva, 12 maze abona abaamalayika babiri bambaye imyenda yeererana, biicaye aho umurambo wa Yesu wari urambitswe, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge. 13 Baramubwira bati, "Mugore, kuki uri kurira?"
Arabasubiza ati, "Umwami wanje baamujaanye, noone nayobewe iyo baamushize."
14 Amaze kuvuga atyo, arahinduka areeba inyuma maze abona Yesu ahahagaze, ariko ntiyamenya ko ari we. 15 Yesu aramubaza ati, "Mugore, urarizwa n'iki? Urashaaka nde?"
Yiibwira ko ari umukozi wo mu murima, aramusubiza ati, "Mutware, niiba ari wowe wamujaanye ahandi, mbwira aho wamushize, maze mukuureyo, mujaane."
16 Yesu aramuhamagara ati, "Mariya!"
Arahinduka maze avuga mu ruheburaayo ati, "Rabuni!" (Kimenyeesha Mwigiisha).
17 Yesu aramubwira ati, "Utankoraho kuko ntaabwo nari naazaamuuka ngo nje kwa Daata, ahuubwo genda usange beene Daata maze ubabwiire uti, ‘Nzaamuutse nja kwa Daata ari we So, ku Maana yanje ari yo Maana yaanyu.’ "
18 Nuuko Mariya Magadaleena aragenda abwira abiigiishwa ati, "Naboonye Nyagasani." Maze abateekerereza ibyo yamubwiye.
19 Kuri uwo munsi nimugorooba, ari wo munsi ubanziriza icumweru, abiigiishwa baari bateeranye. Baari bikingiranyije mu nzu ku bwo gutiinya Abayuuda. Yesu araaza abahagarara hagati arababwira ati, "Nimugire amahoro" 20 Amaze kuvuga atyo, abeereka ibiganza bye n'urubavu rwe. Nuuko abiigiishwa baboonye Nyagasani baraneezeerwa. 21 Yesu yongera kubabwira ati, "Nimugire amahoro. Uko Daata yantumye, nanje ndabatumye." 22 Amaze kuvuga atyo, abahumeekeraho maze arababwira ati, "Ni mwakiire Umwuka Weera. 23 Abo muzaababarira ibyaha boose, bazaaba babibabariwe, abo mutazaabibabarira boose, bazaaba batabibabariwe."
24 Ariko Tomasi umwe muri ba cumi na babiri witwaga Mahasa, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yaaje. 25 Abandi biigiishwa baramubwira bati, "Twaboonye Nyagasani."
Ariko we arabasubiza ati, "Nintabona umwenge w'imisumaari mu biganza bye, kandi sinshiremo urutoki rwanje, ngo nshire n'ikiganza canje mu rubavu rwe, sinzeemera."
26 Hashize iminsi munaane, abiigiishwa na bwo baari bateeraniye mu nzu, nooneho Tomasi yari kumwe na bo. Nuubwo inzuugi zaari zikinze, Yesu araaza ahagarara hagati yaabo arababwira ati, "Nimugire amahoro." 27 Haanyuma abwira Tomasi ati, "Shira urutoki rwawe hano maze ureebe ibiganza byanje. Zana ikiganza caawe maze ugishire mu rubavu rwanje. Reka gushidiikanya ahuubwo emera."
28 Tomasi aramusubiza ati, "Nyagasani kandi Maana yanje!"
29 Yesu aramubwira ati, "Wemejwe n'uko umboonye? Hahiirwa abiizeera bataboonye."
30 Yesu yakoreye imbere y'abiigiishwa be ibindi bitangaaza byinshi, bitanditswe muri iki gitabo. 31 Ariko ibi byanditswe kugira ngo mwemere ko Yesu ari Kristo, Umwana w'Imaana, kandi ngo nimumwemera mugire ubugingo buhoraho.