[ 1 Naho Yesu we aja ku musozi wa Elayoni. 2 Mu gitondo ca kare, Yesu agaruka mu nzu y'Imaana. Abantu boose baramusanga maze ariicara atangira kubiigiisha. 3 Abiigiishamategeko n'Abafarisaayo baazanira Yesu umugore wafashwe asambana, bamuhagarika imbere yaabo, 4 baramubwira bati, "Mwigiisha, uyu mugore yafashwe asambana. 5 Mu mategeko, Moose yadutegetse kwiciisha amabuye abagore nk'abo. Noone wowe urabivugaho iki?" 6 Ibyo baabivugiraga kugira ngo bamutegere mu byo avuga maze babone ibyo bamurega. Yesu we aruunama yandikiisha urutoki haasi. 7 Bakomeje kumubaza aruunamuka arababwira ati, "Muri mwe udafite icaaha, ni abe ari we ubanza kumuteera ibuye." 8 Yongera kuunama yandika haasi. 9 Babyumviise batyo, batangira kugenda umwe umwe, baheereye ku bakuru. Basiga Yesu wenyine hamwe na wa mugore amuhagaze imbere. 10 Yesu aruunamuka aramubaza ati, "Mugore, abaakuregaga bari he? Nta n'umwe waguciiriye urubanza?"
11 Wa mugore aramusubiza ati, "Nta n'umwe daatabuja."
Yesu aramubwira ati, "Nanje ntaabwo nguciiriye urubanza. Genda, ariko uheereye noone ntuuzongere gukora icaaha."]
12 Yesu yongera kubwira Abafarisaayo ati, "Ninje muco w'isi. Unkurikira weese ntaabwo azaagendera mu mwijima, ahuubwo azaaba afite umuco w'ubugingo."
13 Nuuko Abafarisaayo baramubwira bati, "Ubwo ari wowe wiitangaho ubuhamya, ibyo uhamya ntaabwo ari iby'ukuri."
14 Yesu arabasubiza ati, "Nuubwo ari nje witangaho ubuhamya, ibyo mpamya ni iby'ukuri kuko nzi iyo naturutse n'aho nja, ariko mwebwe ntaabwo muuzi aho naturutse cangwa aho nja. 15 Mwe muca urubanza nk'abantu, ariko njeewe ntaawe nciira urubanza. 16 Nuubwo naaca urubanza, naaca urw'ukuri, kuko atari njeewe uca urubanza njenyine, ahuubwo mba ndi na Daata wantumye. 17 Mu mategeko yaanyu, handitswe ngo ibyo abantu babiri beemeje biba ari ukuri. 18 Nje ubwanje niitangaho ubuhamya, kandi na Daata wantumye antangaho ubuhamya."
19 Baramubaza bati, "So aba heehe?"
Yesu arabasubiza ati, "Ntaabwo munzi kandi na Daata ntaabwo mumuuzi. Kuko iyo muba munzi, muba muuzi na Daata."
20 Yesu yavuze aya magambo ubwo yigiishirizaga mu gisenge caabiikwagamo ibyo batuuriramo mu nzu y'Imaana, ariko ntihaagira umufata, kuko isaaha ntiyari yaakageze.
21 Yesu yongera kubabwira ati, "Ndagiiye kandi muzanshaaka, ariko muzaapfaana ibyaha byanyu. Aho ngiiye, ntimushobora kujayo."
22 Abayuuda barabazanya bati, "Mbese agiiye kwiyahura? Ni yo mpamvu avuze ati, ‘Aho ngiiye, ntimushobora kujayo’?"
23 Yesu arabasubiza ati, "Mwebwe mukomooka haasi, njeewe nkomooka heejuru. Muri ab'iyi si, ariko njeewe ntaabwo ndi uw'iyi si. 24 Niyo mpamvu nababwiye ko muzaapfaana ibyaha byanyu, kandi koko nimutiizeera ko ndi we, muzaapfaana ibyaha byanyu."
25 Baramubaza bati, "Uri nde?"
Yesu arabasubiza ati, "Ndi uwo nababwiye kuva mbere. 26 Mfite byinshi byo kubavugaho mbaciira urubanza, ariko uwantumye ni uw'ukuri, kandi ibyo namwumviiseho ni byo mbwira abari ku isi."
27 Ntibaamenya ko yababwiraga ibyerekeye kuri Se. 28 Nuuko Yesu arababwira ati, "Nimumara kuzaamuura Umwana w'Umuntu ku musaraba, nibwo muzaamenya ko ndi we, kandi ko ari nta co nkora ku bwanje, ahuubwo mvuga ibyo Daata yambwirije. 29 Kandi uwantumye turi kumwe. Ntaabwo yansize njenyine, kuko mpora nkora ibimushiimiisha."
30 Yesu amaze kuvuga atyo, abantu benshi baramwemera.
31 Nuuko Yesu abwira Abayuuda baari bamwemeye ati, "Nimukomeza kumvira ijambo ryanje, muzaaba mubaaye abiigiishwa banje nyakuri. 32 Kandi muzaamenya ukuri, kandi ukuri kuzaababohoora."
33 Baramusubiza bati, "Dukomooka kuri Aburahamu kandi ntaabwo twigeze tuba abagaragu. Uramenyeesha iki kuvuga ngo, ‘Muzaabohoorwa’?"
34 Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri yuuko umuntu weese ukora icaaha aba abaaye imbohe y'icaaha. 35 Umugaragu ntaabwo akomeza kuba mu muryango iteeka, ahuubwo umwana ni we uwubamo iteeka ryose. 36 Noone reero niiba Umwana w'Imaana ababohooye, muzaaba mubohoowe by'ukuri. 37 Nzi neeza yuuko mukomooka kuri Aburahamu, ariko mukaba mushaaka kunyica, kuko muteemera ijambo ryanje. 38 Nje mvuga ibyo naboonye kuri Daata, ariko mwebwe mu gomba gukora ibyo mwumviise kuri So."
39 Baramusubiza bati, "Daata ni Aburahamu."
Yesu na we arababwira ati, "Iyo muba abaana ba Aburahamu, muba mukora nk'ibyo Aburahamu yakoze. 40 Dore murashaaka kunyica kandi mbabwiye ukuri ko numviise ku Maana. Ibyo ntaabwo ari byo Aburahamu yakoze. 41 Mwe murakora koko ibyo so akora."
Baramusubiza bati, "Dufite Daata umwe, ari we Maana. Ntaabwo turi ibibyarirano."
42 Yesu arababwira ati, "Iyo Imaana iba ari yo So, muba munkunze, kuko nanje nkomooka ku Maana nkaba ndi hano. Sinaaje ku bwanje, ahuubwo ni yo yantumye. 43 Kuki mudasobaanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashaaka kwemera ijambo ryanje. 44 Mukomooka kuri so, ari we Sataani, kandi murashaaka gukurikiza ibyo yiifuuza. Yahoze ari umwicanyi kuva mu ntangiriro kandi ntiyiigeze ashigikira ukuri, kuko atiigeze agira ukuri. Iyo avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko ari umubeeshi kandi akaba na se w'ibinyoma. 45 Ariko kuko nje mbabwira ukuri, ni yo mpamvu ituma mutanyemera. 46 Ni nde muri mwe wanshinja icaaha? Iyo mbabwira ukuri, kuki mutanyemera? 47 Ukomooka ku Maana yumva amagambo y'Imaana. Impamvu ituma mutayumva reero, ni uko mudakomooka ku Maana."
48 Abayuuda baramusubiza bati, "Sitwabivuze ukuri ko uri Umusamariya, kandi ko hari dayimooni ikurimo?"
49 Yesu arabasubiza ati, "Nta dayimooni mfite, ahuubwo nuubaha Daata, naho mwebwe mukansuzugura. 50 Kandi siniishaakira icuubahiro, ahuubwo hariho ugishaaka kandi ni we uca urubanza. 51 Ndababwira ukuri yuuko, uweemera inyigiisho zanje atazaapfa."
52 Abayuuda baramubwira bati, "Nooneho ubu tumenye neeza ko ufite dayimooni. Aburahamu yarapfuuye, kandi n'abahanuuzi barapfa, noone wowe uravuga ngo, ‘Umuntu uzumvira ijambo ryanje ntaabwo azaapfa!’ 53 Mbese uruta sogokuruza Aburahamu wapfuuye? Abahanuuzi na bo baarapfuuye. Wowe wiibwira ko uri nde?"
54 Yesu arabasubiza ati, "Iyo niiha icuubahiro, ico cuubahiro caaba gipfuuye ubusa. Ni Daata umpa icuubahiro, uwo muvuga ko ari Imaana yaanyu, 55 nuubwo mutiigeze mumumenya. Ariko njeewe ndamuuzi. Ndamutse mvuze ko ntamuuzi, ubwo naaba mbaaye umubeeshi nka mwe. Ariko ndamuuzi, kandi nkurikiza ijambo rye. 56 Sogokuruza Aburahamu yahimbaajwe no kuzaabona igihe co kuuza kwanje, ico gihe yarakiboonye maze araneezeerwa."
57 Nuuko Abayuuda baramubwira bati, "Uba utari wageza imyaka mirongo itaanu, noone ngo waboonye Aburahamu?"
58 Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri, mbere yuuko Aburahamu avuuka, nari ndiho."
59 Nuuko batooragura amabuye yo kumuteera, ariko Yesu ariihisha asohoka mu Nzu y'Imaana.