Publicidade

João 1

Ijambo ry'Ubugingo

1 Mu ntangiriro ya byose, haariho Jambo, Jambo yahoranye n'Imaana kandi uwo Jambo yari Imaana. 2 Imaana itaraagira ico irema, Jambo yabaanaga na yo. 3 Imaana yaremye ibintu byose ibinyujije muri we, nta kintu na kimwe caaremwe atari ku bwe. 4 Jambo uwo ni we sooko y'ubugingo, kandi ubugingo bwazaniye abantu boose urumuri. 5 Urwo rumuri rumurikira mu mwijima, kandi umwijima ntiwarusobaanukirwa.

6 Haabaayeho umugabo watumwe n'Imaana, witwaga Yohaana. 7 Yazanywe no kuba umuhamya w'iby'urwo rumuri, kugira ngo atume boose biizeera. 8 We ku bwe nti yari urumuri, ahuubwo yaaje kuba umuhamya w'iby'urwo rumuri. 9 Urwo ni rwo rumuri nyakuri rwaje muri iyi si kumurikira abantu boose.

10 Jambo yari mu isi, kandi isi yaremwe ku bwe, ariko abo mu isi ntibaamumenya. 11 Yaaje mu gihugu ce, ariko abantu be ntibamwemera. 12 Icakora abo boose bamwakiiriye, bakiizeera izina rye, yabahaaye ububaasha bwo kuba abaana b'Imaana. 13 Ntibaabaaye abaana b'Imaana mu buryo busanzwe bw'abantu babyaramo, ariko Imaana ubwayo ni yo yabiibyariye mu mwuka.

14 Jambo yabaaye umuntu aba muri twe, tubona ikuzo rye risa n'iry'umwana w'ikinege wa se, yuuzuye imbabazi n'ukuri.

15 Yohaana yahamije ibye avuga ati, "Uyu ni we navuzeho ubwo navugaga nti, ‘Uzaaza nyuma yanje, aranduta kuko yariho ntaraabaho.’ "

16 Twese twahaawe ku migisha ye myinshi caane, kandi duhaabwa ubuntu ku bundi. 17 Amategeko yatanzwe anyuze kuri Moose, naho ubuntu n'ukuri byatugezeho binyuze muri Yesu Kristo. 18 Nta muntu wigeze kubona Imaana. Keretse Umwana waayo w'ikinege kandi umeze nk'Imaana, akaba ari iruhande rwa Se, ni we wayitumenyeesheje.

Ubuhamya bwa Yohaana Umubatiza

19 Yohaana yatanze ubu buhamya ubwo Abayuuda boohereje abaheerezabitambo n'Abaleevi kuva i Yerusaalemu kumubaza bati, "Mbese uri nde?"

20 Yohaana ntiyabahakaniye, ahuubwo yarabeeruriye ati, "Si nje Kristo."

21 Barongera baramubaza bati, "Noone se uri nde? Uri Eliya?"

Arabasubiza ati, "Ntaabwo ndi we."

Bakomeza kumubaza bati, "Mbese uri wa muhanuuzi?"

Arabasubiza ati, "Oya"

22 Nuuko baramubaza bati, "Mbese noone wowe uri nde? Duhe igisubizo co kujaanira abaadutumye. Wowe wivugaho iki?"

23 Yohaana abasubiza avuga ibyahanuuwe n'umuhanuuzi Yesaaya ati,

"Ndi ijwi rirangururira mu butaayu riti,

‘Nimugorore inzira y'Uhoraho!’ "

24 Abo bantu baari baatumwe n'Abafarisaayo, 25 barongera babaza Yohaana bati, "Noone se niiba utari Mesiya, nt'ube Eliya, nt'ube umuhanuuzi, kuki ubatiza?"

26 Yohaana arabasubiza ati, "Njeewe ndabatiriisha amaazi, ariko muri mwe hari uwo mutaazi, 27 kandi ni we ugiiye kuuza ankurikiye, ntibinkwiriye no gupfunduura udushumi tw'ingato ze."

28 Ibi byabeereye i Beetaniya hakurya y'uruuzi rwa Yorodaani, aho Yohaana yabatirizaga abantu.

Umwana w'Intaama w'Imaana

29 Umunsi wakurikiyeho, Yohaana abona Yesu aje amusanga. Nuuko Yohaana aravuga ati, "Dore Umwana w'Intaama w'Imaana ukuraho ibyaha by'abari mu isi. 30 Uyu ni we navuze nti, ‘Nyuma yanje hazaaza umugabo unduta kuko yabaayeho mbere yanje.’ 31 Icakora nje ubwanje sinari muuzi, uretse yuuko naaje mbatiriisha amaazi ku bw'iyo mpamvu, kugira ngo amenyekane mu Biisirayeli."

32 Kandi Yohaana atanga ubuhamya agira ati, "Naboonye Umwuka amanuka avuuye mu ijuru mu ishusho y'inuma, nuuko aguma kuri Yesu. 33 Nje ubwanje sinari muuzi, ariko uwantumye kubatiriisha amaazi yarambwiye ati, ‘Uwo uzaabona Umwuka wanje amumanukiraho kandi akamugumaho, ni we ubatiriisha Umwuka Weera.’ 34 Nje ubwanje narabyiboneye, kandi ndahamya ko ari we Mwana w'Imaana."

Abiigiishwa ba Yesu ba Mbere

35 Bukeeye bwaho, Yohaana yongera guhagarara hamwe n'abiigiishwa be babiri. 36 Aboonye Yesu anyuzeho aravuga ati, "Dore, uyu ni Umwana w'Intaama w'Imaana!"

37 Ba biigiishwa babiri bumviise avuga atyo, bakurikira Yesu. 38 Yesu arahinduka maze abona bamukurikiye, arababaza ati, "Murashaaka iki?"

Baramusubiza bati, "Rabbi (bisobaanurwa ngo Mwigiisha), utuuye he?"

39 Arabasubiza ati, "Nimuuze muhareebe." Bajaana na we, babona aho yataahaga. Nuuko bagumana nawe uwo munsi woose. Zaari nka saaha cumi z'umugorooba.

40 Umwe muri abo bagabo babiri wumviise Yohaana avuga maze agakurikira Yesu yari Andereya, mwenenyina wa Simooni Peetero. 41 Muri ako kaanya abona mwenenyina Simooni aramubwira ati, "Twaboonye Mesiya." (Kimenyeesha uwasiizwe amavuta) 42 Nuuko amuuzanira Yesu, maze Yesu amwitegereje aramubwira ati, "Uri Simooni mwene Yohaana, uziitwa keefa." (Iri zina ni co kimwe na Peetero kandi rimenyeesha Urutare).

Yesu Ahamagara Filipo na Natanayeli

43 Umunsi wakurikiyeho, Yesu ahitamo kuja i Galileeya. Ahuura na Filipo aramubwira ati, "Nkurikira." 44 Filipo yari akomooka i Beetsayida, ari na yo tawuni nkuru yo Andereya na Peetero batuuyemo. 45 Filipo abona Natanayeli, nuuko aramubwira ati, "Twaboonye Mesiya, uwo Moose yanditse mu mategeko, n'abahanuuzi bakamwandikaho. Ni Yesu w'i Nazaareeti, mwene Yozefu."

46 Natanayeli asubiza Filipo ati, "Mbese i Nazaareeti naho hari iciiza caahaturuka?" Filipo aramusubiza ati, "Ngwino wiireebere."

47 Yesu abona Natanayeli aza aho ari, nuuko amuvugaho agira ati, "Uyu mugabo ni umu Isirayeli nyakuri udafite uburyarya."

48 Natanayeli aramubaza ati, "Wamenyeye he?"

Yesu aramusubiza ati, "Nakuboonye ubwo wari munsi y'igiti ciitwa umutiini Filipo ataraaguhamagara."

49 Natanayeli aramusubiza ati, "Mwigiisha, koko uri Umwana w'Imaana! Uri Umwami wa Isirayeli!" 50 Yesu aramusubiza ati, "Wemejwe n'uko nkubwiye ko nakuboonye ubwo wari munsi y'igiti c'umutiini? Uzaabona n'ibindi bitangaaje gusumba ibyo." 51 Arongera aramubwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko, muzaabona ijuru rikinguutse, mubone abaamalayika b'Imaana bazaamukira kandi bamanukira ku Mwana w'Umuntu."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-