Publicidade

João 16

1 Ibyo mbibabwiye ngira ngo hatagira ikibaguusha. 2 Bazaabaca mu masinagoogi kandi igihe kigiiye kugera, aho abazaabiica baziibwira ko mu gukora ibyo bazaaba bakorera Imaana. 3 Ibyo bazaabikora babiteewe n'uko bataamenye Daata, nanje ntibaamenye. 4 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe ca byo nikigera, muziibuke ko nabibabwiye.

Umurimo w'Umwuka Weera

Ibyo sinabibabwiye mbere na mbere, kuko nari kumwe namwe. 5 Ubu nenda gusanga uwantumye, ariko mbabajwe n'uko ntaanumwe muri mwe umbaza ati, ‘ugiiye he?’ 6 Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yaanyu yuuzuye agahinda. 7 Ariko ndababwira ukuri yuuko icaabagirira akamaro ari uko naagenda, kuko ntagiiye, Umufasha ntaabwo azaaza muri mwe, ariko ningenda nzamubooherereza. 8 Kandi naamara kuuza, azeereka ab'isi ico icaaha kimenyeesha, ico gukiraanuka bimenyeesha n'ibyo guciirwa urubanza. 9 Azaababwira ibyerekeye icaaha caabo, kuko batanyemeye. 10 Azaababwira ibyerekeye gukiraanuka, kuko ngiye kwa Daata, kandi mukaba mutakimboonye. 11 Azaababwira ibyerekeye urubanza, kuko umutware w'iyi si yaciiriwe urubanza.

12 Ndacaafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimwashobora kubyihangaanira. 13 Ubwo Umwuka w'ukuri azaaza, azaabayobora mu kuri koose, kuko atazaavuga ku bwe, ahuubwo azaavuga ibyo yumviise byose, kandi akabamenyeesha ibigiiye kubaho. 14 Azampeesha ikuzo, kuko azaahaabwa ku byanje maze akabibamenyeesha. 15 Ibyo Daata afite byose ni ibyanje, ni co gitumye mvuga ko azaafata ku byanje maze akabibamenyeesha.

Umubabaro Uzaahinduka Umuneezeero

16 Hasigaye akaanya gato, ntimwongere kumbona, maze akandi kaanya gato, mukambona."

17 Bamwe mu biigiishwa be batangira kubazanya bati, "Ubwo aramenyeesha iki kutubwira ati, ‘Hasigaye akaanya gato ntimwongere kumbona, maze akandi kaanya gato, mukambona.’ Kandi ngo ‘Kuko ngiiye kwa Daata’?" 18 Nuuko barabaza bati, "Iby'aka kaanya gato biramenyeesha iki? Ntaabwo tuuzi ico ashaaka kuvuga."

19 Yesu amenya ko bashaaka kumubaza, arababwira ati, "Mbese murabazanya ico namenyeeshaga ubwo navugaga nti, ‘Mukanya gato ntimuzambona, kandi akandi kaanya gato, muzambona.’? 20 Ndababwira ukuri yuuko mwebwe muzaarira kandi mukaganya, ariko ko ab'isi bazaaneezeerwa, mwe muzaagira umubabaro, ariko umubabaro waanyu uzaahinduka umuneezeero. 21 Iyo umugore agiiye kubyara, arababara kuko igihe ce kiba kigeze, ariko iyo umwana amaze kuvuuka, ntaabwo aba aciibuka ububabare, kuko aba aneejeejwe nuuko haba havuutse umuntu ku isi. 22 Namwe ubu mufite umubabaro, ariko nzongera kubabona, maze imitima yaanyu ineezeerwe, kandi ntaamuntu uzaabaaka umuneezeero waanyu.

23 Uwo munsi ntaaco muzambaza. Ndababwira ukuri yuuko, nimugira ico musaba Daata mu izina ryanje, azaakibaha. 24 Kugeza ubu ntaaco mwari mwasaba mu izina ryanje. Musabe muzaahaabwa, kugira ngo umuneezeero waanyu useesekare.

Yesu Yatsinze Isi

25 Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kirageze ubwo ntazongera kubabwirira mu marenga, ahuubwo nkababwira neeruye ibyerekeye Daata. 26 Uwo munsi muzaasaba mu izina ryanje. Simbabwira ngo nzaabasabira kuri Daata, 27 kuko Daata ubwe abakundira ko mwankunze, kandi mukeemera ko nkomooka ku Maana. 28 Nakomootse kuri Daata maze nza mu isi, noone ngiiye kuva mu isi nsubire kuri Daata."

29 Abiigiishwa be baravuga bati, "Nooneho uravuga weeruye, udakoreesheje amarenga. 30 Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ko bitari ngombwa kugira ico umuntu akubaza, ni co gituma twemera ko ukomooka ku Maana."

31 Yesu arabasubiza ati, "Nooneho ubu mureemera? 32 Dore ubu igihe kireegeereje, ndetse kirageze, maze mugataataana, umwe akaja ukwe n'undi ukwe, maze mukansiga njenyine. Ariko ntaabwo ndi njenyine kuko Daata ari kumwe nanje. 33 Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-