Publicidade

Atos 10

Koruneliyo Atuma kuri Peetero

1 I Kayisaariya haari umugabo wiitwaga Koruneliyo, akaba yari umutware w'abasirikare ijana wiitwaga Italiyana. 2 Yari umugabo wuubaha kandi utinya Imaana, hamwe n'ab'urugo rwe boose. Yafashaga abantu kandi agahora asenga Imaana. 3 Umunsi umwe nko ku gihe c'isaaha icenda z'amanywa aza kubonekerwa. Abona malayika w'Imaana yinjira iwe, aramubwira ati, "Koruneliyo!"

4 Atumbiira uwo malayika n'ubwoba bwinshi maze aravuga ati, "Ni iki, Nyagasani?"

Malayika aramusubiza ati, "Amasengeesho yaawe n'ubuntu ugira byageze ku Maana noone yakwibutse. 5 Noone reero ohereza abantu i Yopa utume kuri Simooni wiitwa Peetero. 6 Acumbitse kwa Simooni w'umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw'inyanja." 7 Malayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be b'inkoramutima babiri hamwe n'umusirikare wuubaha Imaana wo mu baamukoreraga, 8 nuuko amaze kubabwira ibyo yeretswe byose, aboohereza i Yopa.

9 Bakigenda bari haafi kugera muri iyo tawuni nk'igihe c'isaaha itandatu, Peetero aja heejuru y'inzu gusenga. 10 Arasonza yumva ashaaka kurya, mu gihe bakimuteguurira ibyokurya, aratwarwa. 11 Abona ijuru rikinguutse, maze ikintu gisa nk'umwenda munini kiramanuka, gifashwe ku nshonda zaaco enye, cuururuka kigana ku isi. 12 Muri uwo mwenda haarimo inyamaaswa z'amooko yoose, izigendeesha amaguru ane, ibikururuka haasi n'inyoni zo mu kireere. 13 Nuuko yumva ijwi rivuga riti, "Peetero, haguruka wice maze urye."

14 Ariko Peetero arasubiza ati, "Oya Nyagasani, kuko ntaabwo nari naaryaho ikizira cangwa igihumaanya."

15 Iryo jwi rirongera rimubwira ubwa kabiri riti, "Ico Imaana yeemeye ko kiriibwa, ntukaciite ikizira." 16 Ibyo biba gatatu, maze ca kintu gisubizwa mu ijuru.

17 Peetero aciibaza ico ibyo yeeretswe bimenyeesha, ako kaanya ba bagabo booherejwe na Koluneriyo babe barahageze. Baayobozaga kwa Simooni kandi bahagaze ku irembo. 18 Barahamagara kugira ngo bamenye ko Simooni, wiitwa Peetero, acumbitse muri urwo rugo.

19 Peetero agiteekereza ku byo yabonekewe, Umwuka aramubwira ati, "Dore abantu batatu baragushaaka. 20 Noone haguruka umanuke, ujaane na bo udashidiikanya, kuko ari nje ubatumye." 21 Peetero aramanuka asanga abo bagabo maze arababaza ati, "Ni nje mushaaka, muzanywe n'iki?"

22 Baramusubiza bati, "Koruneliyo, umutware w'abasirikare ijana, kandi umukiraanutsi wuubaha Imaana, ndetse akavugwa neeza mu Bayuuda boose, yabonekewe na malayika weera ngo agutumeho uze iwe mu rugo maze yumve ibyo umubwira." 23 Peetero abinjiza mu nzu arabacumbikira.

Bukeeye, Peetero arahaguruka ajaana na bo, kandi bamwe mu biigiishwa, b'i Yopa baramuherekeza. 24 Umunsi wakurikiyeho, bagera i Kayisaariya. Koruneliyo yari abategereje kandi yakoranyije beene waabo hamwe n'inshuti ze magara. 25 Peetero ahageze, Koruneliyo aramusanganira, yiikubita imbere ye, aramuramya. 26 Ariko Peetero aramuhagurutsa, aramubwira ati, "Haguruka, nanje ndi umuntu nkaawe." 27 Akivugana na Koruneliyo, arinjira asanga abantu benshi bahateeraniye, 28 arababwira ati, "Mwe ubwanyu muuzi neeza yuuko amategeko ateemera ko Umuyuuda yiifatanya cangwa ngo azindukire umunyamahanga, ariko nje Imaana yanyeretse ko ntaamuntu nkwiriye kwita ikizira cangwa igihumaanya. 29 Ni co caatumye muntumaho, nkaaza ntashidiikanya. Noone ndashaaka kubaza, mwantumiyeho iki?"

30 Koruneliyo aramusubiza ati, "Iminsi enye ishize nk'aya masaaha, isaaha cenda z'amanywa, nari ndi mu nzu yanje nsenga nuuko mu kamwanya imbere yanje habe hagaragaye umuntu wambaye imyenda irabagirana. 31 Aravuga ati, ‘Koruneliyo, amasengeesho yaawe yakiiriwe kandi n'ubuntu bwawe bwibutswe imbere y'Imaana. 32 Noone reero, ohereza abantu i Yopa maze utumeho Simooni, wiitwa Peetero, acumbitse kwa Simooni umuhazi, iruhande rw'inyanja.’ 33 Mpeerako ngutumaho, kandi naawe ugize neeza kuba uje. Ubu twese duteeraniye hano imbere y'Imaana, kugira ngo twumve ibyo Nyagasani yagutegetse kuvuga."

Peetero Avuga Icaamuuzanye

34 Nuuko Peetero atangira kubabwira ati, "Ni ukuri menye yuuko Imaana itarobaanura, 35 ahuubwo mu mahanga yoose yeemera umuntu weese uyuubaha agakora ibiyitungaaniye. 36 Yoohereje ubutumwa ku bantu ba Isirayeli, kwamamaza Inkuru Nziiza y'amahoro baazaniwe na Yesu Kristo, ari we Mwami w'abantu boose. 37 Ubwo butumwa bwamamaye muri Yudeeya, buheereye i Galileeya nyuma y'umubatizo Yohaana yabwirizaga. 38 Imaana yasutse Umwuka Weera n'imbaraga kuri Yesu w'i Nazaareeti, akagenda akora ibyiza, agakiza boose baakandamijwe na Sataani kuko Imaana yari kumwe na we. 39 Turi abahamya b'ibyo yakoze byose muri Yudeeya no muri Yerusaalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti. 40 Ariko Imaana imuzuura ku munsi wa gatatu kandi imwemerera kwigaragaza, 41 atari ku bantu boose, ahuubwo kuri twe baatooranyijwe n'Imaana kuba abahamya, kandi twasangiye na we ibyokurya n'ibyokunywa amaze kuzuuka mu baapfuuye. 42 Yadutegetse kwamamaza mu bantu no guhamya yuuko ari we Imaana yatooranyije kuba umucaamanza w'abazima n'abaapfuuye. 43 Abahanuuzi boose bahamya ko umwizeera weese ababarirwa ibyaha mu izina rye."

Abanyamahanga Bahaabwa Umwuka Weera

44 Peetero akivuga, Umwuka Weera amanukira kuri abo boose baari barikumva. 45 Abiizeera bo mu baakebwe baari bajanye na Peetero batangaazwa n'uko Umwuka Weera yamanukiye no ku banyamahanga, 46 kuko baabumviise bavuga mu ndimi bahimbaaza Imaana. Maze Peetero aravuga ati, 47 "Hari ubaasha kwima aba bantu amaazi yo kubabatiza kandi baahaawe Umwuka Weera nkaatwe?" 48 Nuuko abategeka kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Maze abanyamahanga basaba Peetero kugumana na bo kumara iminsi mike.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-18_06-35-37-