1 Igihe Apolo yari i Korinto, Pawulo yanyuze mu bihugu byo hagati agera Efeeso, aho yasanze bamwe mu biigiishwa. 2 Arababaza ati, "Mbese mwakiiriye Umwuka Weera igihe mwizeeraga?" Baramusubiza bati, "Oya, habe no kumenya ko hariho Umwuka Weera!"
3 Pawulo ni ko kubabaza ati, "Mwabatijwe mubatizo ki?" Baramusubiza bati, "Twabatijwe umubatizo Yohaana yiigiishaga."
4 Pawulo ati, "Yohaana yabatizaga umubatizo wo kwihana, agasaba abantu kwemera uwari ugiiye kuuza nyuma ye, ari we Yesu."
5 Bamaze kumva ibyo, babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu. 6 Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza, Umwuka Weera abaazaho, bavuga mu ndimi zitandukanye kandi barahanuura. 7 Boose hamwe baari nk'abantu cumi na babiri.
8 Pawulo yinjira mu isinagoogi y'Abayuuda, kandi akomeza kujayo kumara ameezi atatu, avuga ashize amanga, aja impaka n'abantu abeemeza ibyerekeye Ubwami bw'Imaana. 9 Ubwo bamwe muri bo biinangiye umutima bakanga kwizeera, bakavuga naabi Inzira ya Nyagasani imbere y'abantu, abavamo. Ahitamo kujaana n'abiizeera akaja abiigiishiriza buri munsi mu gisenge kinini co Tirano yiigiishirizagamo. 10 Ibi byakomejemo kumara imyaka ebyiri ari kwigiisha, maze ijambo rya Nyagasani rimenywa mu Bayuuda no mu Bagiriki batuuye muri Asiya.
11 Imaana ikora ibitangaaza bikomeye, inyuze muri Pawulo, 12 ku buryo ubutambaaro n'itaburiya byabaga bikoze ku mubiri we, byakozwaga ku barwayi, bagakira, kandi n'abadayimooni bakabavamo. 13 Nuuko Abayuuda bamwe baazereeraga mu bihugu bagerageza kwirukana imyuka mibi mu izina rya Yesu muri abo bateewe na yo, bakavuga bati, "Ndabiirukanye mu izina rya Yesu uwo Pawulo yaamamaza." 14 Abahungu barindwi ba Sikewa, wari Umuheerezabitambo mukuru ni bo baabikoraga.
15 Maze wa mwuka mubi urabasubiza uti, "Yesu ndamuuzi, na Pawulo ndamuuzi, noone mwe muri ba nde?"
16 Bityo uwo muntu uteewe na dayimooni arabasimbukira boose, abarusha imbaraga arabaneesha abagirira naabi kugeza ubwo bavuuye mu nzu biiruka bahungira hanze bambaye ubusa kandi bafite ibikomere. 17 Ibyo bimenyekanye mubatuuye Efeeso boose, hari Abayuuda n'Abagiriki bagira ubwoba, nuuko izina ry'Umwami Yesu rirasingizwa. 18 Abenshi mu baari bamaze kwemera, baatura kumugaragaro ibyaha byabo n'imigenzo baakoraga. 19 Abenshi baakoraga iby'ubukonikoni bakungaanya ibitabo byabo babitwikira mu ruhame. Babaze ibiciiro byabyo basanga bingana ibiceri by'ifeeza ibihumbi mirongo itaanu. 20 Nuuko ijambo ry'Imaana rikomeza gushinga imizi ihamye no kwamamara.
21 Nyuma y'ibyo, Pawulo yiigiira inaamayo kunyura i Makedooniya no muri Akaya akaja i Yerusaalemu. Aravuga ati, "Niimara kujayo, nkwiriye no kugera i Rooma." 22 Atuma muri Makedooniya babiri mu bafasha be, ari bo Timoteeyo na Erasito, ubwo we asigara muri Asiya amarayo umwanya.
23 Ico gihe, habaho imidugararo myinshi mu Efeeso ishingiye ku Nzira ya Nyagasani. 24 Umugabo wiitwa Demetiriyo wacuraga udushushanyo tw'ifeeza tw'ingoro y'ikigirwamaanakazi Aritemi, we n'abakozi be bungukiraga byinshi muri uwo mwuga. 25 Abo abakungaanyiriza hamwe n'abandi baakoraga uwo mwuga, arababwira ati, "Mwa bagabo mwe, muzi yuuko inyungu zaacu ziva muri ubu bucuruuzi. 26 Mumaze no kumenya ko atari mu Efeeso honyine, ahuubwo no muri Asiya hoose, uwo Pawulo amaze koosha rubanda rwose, ababwira ko imaana zaaremwe n'abantu atari imaana nyakuri. 27 Akaaga si uko ubucuruuzi bwacu bwagwa byonyine, ahuubwo n'uko ingoro y'imaanakazi yaacu ikomeye Aritemi yaasuuzugurika. Kandi n'imaanakazi yaacu igata agaciiro kandi ari yo isengwa n'abanya Asiya ndetse n'abantu b'isi yoose."
28 Babyumvise, bagira umujinya mwinshi, batangira guteera heejuru bati, "Aritemi y'Abanyefeeso irakomeye!" 29 Itawuni yoose yuuzuramo akajagaari, abantu batangira kwirukira mu nzu beerekaniramo imikino, bakururamo Gaayo na Arisitariko Abanyamasedoniya baagendanaga na Pawulo. 30 Pawulo na we yashaakaga kuja kwiroha muri abo bantu, ariko abiizeera ntibaamukundira. 31 Ndetse bamwe mu bategetsi bo muri Asiya baari inshuti ze bamwoherereza ubutumwa bamusaba kudahinguka muri uwo mwanya abantu baari bateeraniyemo. 32 Bamwe baasakuzaga bavuga ikintu kimwe abandi bakavuga ikindi, kuko iryo teeraniro ryose ryari mu rujijo. Abenshi muri bo nti baari baazi igitumye bateerana. 33 Bamwe muri rubanda bakeeka ko Alekizanda uwo Abayuuda baari basunikiye imbere y'iteeraniro ariwe nyirabayaazana. Nuuko Alekizanda ashira heejuru ukuboko kugira ngo baceceke, agerageza gusobaanurira abantu. 34 Ariko abantu bamaze kumenya ko ari Umuyuuda, bamara amasaaha abiri bateera heejuru bayombera icaarimwe bati, "Aritemi y'Abanyefeeso irakomeye!"
35 Umutegetsi w'itawuni acecekeesha abantu, arababwira ati, "Yemwe bantu bo muri Efeeso, n'inde muri mwe utaazi ko itawuni y'Abefeeso ari yo murinzi w'ingoro ya Aritemi ukomeye kandi ko igishushanyo ce caamanutse mu ijuru? 36 Ubwo reero ari nta waahakana ibi, mugomba gutuuza mukareka guhubuka. 37 Muzanye aha aba bantu batari abajuura bo mu ngoro cangwa abasebya imaana yaacu. 38 Noone reero niiba Demetiriyo n'abacuzi bafite uwo barega, inkiiko zirahari kandi n'abacaamanza nti babuze, ni babigaragaze baburane. 39 Niiba hari ikindi mushaaka kumenya, kizaatunganyirizwa mu rukiiko rusanzwe. 40 Ubu turi mu kaaga ko kuregwa ku bw'iyi myigaragambyo, kuko ari nta mpamvu twagaragaza yatumye dukora ibi." 41 Amaze kuvuga atyo, aseezera rubanda.