Publicidade

Atos 15

Urukiiko Rwabeereye i Yerusaalemu

1 Nuuko abantu bamwe bava i Yudeeya baaza biigiisha abavandimwe bo muri Antiyokiya bati, "Niiba mudakebwe nk'uko umugenzo wa Moose ubitegeka, ntimubaasha gukizwa." 2 Nyuma yaaho, Pawulo na Barinaba baja na bo impaka zitooroshe. Nuuko Pawulo na Barinaba hamwe n'abandi muri bo batooranywa kuja i Yerusaalemu kugira ngo bagiishe inaama intumwa n'abakuru b'imiryango kubihereereye ico kibazo co gukebwa.

3 Nuuko booherezwa n'itoorero, banyura i Foyinike n'i Samariya, bateekerereza abavandimwe ibyo guhinduka kw'Abanyamahanga, maze ibyo bineezeeza abiizeera boose. 4 Bageze i Yerusaalemu, baakiirwa n'itoorero, n'intumwa, n'abakuru b'imiryango. Nuuko babateekerereza ibyo Imaana yabakoreesheje. 5 Ariko bamwe mu biizeera bo mu kibiina c'Abafarisaayo barahaguruka baravuga bati, "Ningombwa ko abo banyamahanga bakebwa, kandi bagategekwa kuubahiriza amategeko ya Moose."

6 Intumwa n'abakuru b'imiryango bateeranira hamwe kugira ngo basuuzume iyo ngoraane. 7 Bamaze kuja impaka nyinshi, Peetero arahaguruka arababwira ati, "Bavandimwe, muuzi neeza yuuko keera Imaana yantooranyije muri mwe, gutangaaza Ubutumwa Bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve kandi beemere. 8 Kandi Imaana izi imitima y'abantu yarabeemeje, igihe yabahaaye Umwuka Weera, nk'uko naatwe yamuduhaaye. 9 Ntaabwo yatandukanyije abanyamahanga naatwe, kuko yababariye ibyaha byabo ku bwo biizeeye. 10 Noone, kuki mugerageza Imaana, mukorera abo biigiishwa umutwaro wo twebwe na ba sogokuruza tutaashoboye kwikorera? 11 Byongeye kandi, twemera yuuko twakijijwe ku bw'ubuntu bw'Umwami Yesu, nka bo."

12 Nuuko ikoraniro ryose riraceceka, maze bumviriza Barinaba na Pawulo babateekerereza ibimenyeetso n'ibitangaaza byose Imaana yabakoreesheje mu banyamahanga. 13 Barangije kuvuga, Yaakobo aravuga ati, "Bavandimwe, nimunyumve. 14 Simooni abateekerereje uko Imaana yazindukiye abanyamahanga, ikabatooranyamo umuryango waayo. 15 Ibyo bikaba bihuuye n'ibyavuzwe n'abahanuuzi, nk'uko byanditswe ngo,

16 ‘Haanyuma y'ibyo nzaagaruka,

nuubake busha inzu ya Dawudi yasenyutse.

Ahaasenyutse nzaahuubaka bundi busha,

maze nyihagarike,

17 kugira ngo abandi bantu boose bashaakashaake Nyagasani,

ndetse n'Abanyamahanga biitirirwe izina ryanje. Uwo ni Nyagasani ubivuze, uwahoze atuma ibi bintu

18 bimenyekana uheereye keera.’

19 Ni co gituma mpitamo ko tudakwiriye kurusha abo banyamahanga bari kugarukira Imaana, 20 ahuubwo tubandikire ngo biirinde kurya ibyatuuwe ibigirwamaana n'ubusambanyi, no kurya inyamaaswa zaanizwe, cangwa amaraso. 21 Erega kuva keera koose, no mu ma tawuni yoose, Moose yari afite abaamamaza ibye, kuko buri Saabato babisomeraga mu masinagoogi."

Urwandiko Rwandikiwe Abanyamahanga Beemeye Kristo

22 Itoorero ryose rimaze kwemeranya, intumwa na bakuru b'umuryango biyemeza kwitooranyamo bamwe ngo babatume Antiyokiya hamwe na Pawulo na Barinaba. Abooherejwe ni Yuda wiitwaga Barisaba, na Silaasi, abagabo babiri buubahwa caane mu bavandimwe. 23 Urwandiko baajanye rwari ruvuga ruti,

"Twebwe abavandimwe baanyu, intumwa hamwe n'abakuru b'imiryango, turabaramutsa mwebwe abiizeera bo mu banyamahanga bari Antiyokiya n'i Siriya n'i Silisiya. 24 Twumviise ko bamwe muri twe, nuubwo tutaari tubatumye, baababwiye amagambo abaca urutege kandi ko byatumye muhagarika imitima, 25 twemeranyije ko dutooranya abo kuduhagararira tukababatumaho, hamwe n'abo dukunda Barinaba na Pawulo, 26 baahaze amagara yaabo ku bw'Umwami Yesu Kristo. 27 Nuuko reero tubatumyeho Yuda na Silaasi, baribuuze kubiibwirira babasobaanurira ibyo tubandikiye. 28 Umwuka Weera hamwe naatwe, twashimye yuuko tudakwiriye kubiikoreza umutwaro urenze ibi by'ingenzi mukwiriye gukurikiza; 29 kwirinda kurya inyama zaatuuwe ibigirwamaana n'amaraso, kutarya inyama z'inyamaaswa zaanizwe, hamwe no kwirinda ubusambanyi. Ibyo nimubyirinda, muzaaba mukoze neeza. Nimugire amahoro."

30 Nuuko abaari baatumwe baragenda bamanukira Antiyokiya. Bamaze gukoranya iteeraniro ry'abiizeera, babaha urwandiko. 31 Bamaze kurusoma, baneezeezwa n'ubwo butumwa bwo kubakomeza. 32 Yuda na Silaasi na bo ubwabo baari abahanuuzi, babwira abiizeera byinshi byo kubahuguura no kubakomeza. 33 Baahamaze iminsi, abiizeera babaseezerera amahoro basubira ku baabatumye. 34 Ariko Silaasi we ahitamo kugumayo.

35 Pawulo na Barinaba baguma muri Antiyokiya, bafatanyije n'abandi benshi, biigiisha kandi baamamaza ijambo rya Nyagasani.

Pawulo na Barinaba Batandukana

36 Hashize iminsi, Pawulo abwira Barinaba ati, "Reka dusubire gusuura abiizeera bo mu ma tawuni twamamajemo ijambo rya Nyagasani, tureebe uko bahagaze mu kwizeera." 37 Barinaba ashaaka kujaana na Yohaana wiitwaga Mariko. 38 Pawulo we ntiyashiima kujaana n'uwari warabateereranye bari i Pamfiliya, ntabafashe umurimo. 39 Impaka zibaaye nyinshi hagati yaabo, bituma batandukana. Barinaba ajaana na Mariko bafata ubwato beerekeza i Kupuro. 40 Pawulo we ahitamo Silaasi barajaana. Abiizeera basabira Pawulo kandi bamuragiza ubuntu bwa Nyagasani. 41 Anyura muri Siriya n'i Silisiya, akomeza amatoorero.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-18_14-04-22-