1 Intumwa n'abiizeera baari i Yudeeya bumviise yuuko abanyamahanga na bo beemeye ijambo ry'Imaana. 2 Nuuko Peetero ageze i Yerusaalemu, abiizeera baakebwe baja na we impaka, 3 bavuga bati, "Kuki wagiiye mu badakebwe kandi ukanasangira na bo?" 4 Peetero atangira kubasobaanurira uko bikurikirana ati,
5 "Nari mu tawuni y'i Yopa nsenga, ndatwarwa maze ndeerekwa. Mbona ikintu gisa n'umwenda munini gifashwe ku nshonda enye kimanurwa mu ijuru, maze kiranyegeera. 6 Nshitegereje neeza mbona inyamaaswa z'amaguru ane, inyamaaswa z'inkazi, n'ibikururuka haasi, hamwe n'inyoni zo mu kireere. 7 Maze numva n'ijwi rimbwira riti, ‘Peetero, haguruka wice, urye.’ 8 Ariko nje ndamusubiza nti, ‘Oya Nyagasani, nta kintu kitariibwa cangwa gihumanye nari naakoza mu kanwa kanje.’ 9 Inshuro ya kabiri iryo jwi rivugira mu ijuru riti, ‘Ico Imaana yahumaanuye, ntukacite igihumanye.’ 10 Ibyo byabaaye gatatu, haanyuma ibyo bintu byose bisubizwa mu ijuru. 11 Ako kaanya, abagabo batatu bantumweho kuva i Kayisaariya baba bageze ku rugo rwo twari turimo. 12 Umwuka ambwira kujaana na bo kandi no kutiitandukanya na bo. Aba beene daata na bo uko ari batandatu baramperekeza, maze twinjira mu nzu ya Koloneliyo. 13 Aduteekerereza uko yaboonye malayika ahagaze mu nzu ye akamubwira ati ‘Ohereza umuntu i Yopa, maze azane Simooni wiitwa Peetero. 14 Azaaguha ubutumwa buzaagukiza, wowe n'ab'urugo rwawe rwose.’ 15 Igihe ntangiye kuvuga, Umwuka Weera abamanukiraho nk'uko naatwe yatumanukiyeho ubwa mbere. 16 Nuuko niibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, ubwo yavugaga ati, ‘Yohaana yabatiriishaga amaazi, ariko mwebwe muzaabatiriishwa n'Umwuka Weera.’ 17 Noone se niiba Imaana yarahaaye abanyamahanga impaano nk'iyo twahaawe ubwo twemeraga Umwami Yesu Kristo, nje ndi nde wo kuvuguruza Imaana?"
18 Bumviise ibyo baratuuza, maze basingiza Imaana bavuga bati, "Nooneho Imaana yahaaye n'Abanyamahanga kwihana kugira ngo na bo bahaabwe ubugingo."
19 Nuuko abo baari baarataatanye ku bw'akarengane kaabaayeho biteewe n'ibya Sitefaano baragenda bagera Foyinike, Kupuro n'i Antiyokiya, maze ntibaagira uwo babwiriza ijambo ry'Imaana keretse Abayuuda bonyine. 20 Ariko bamwe muri bo haarimo abantu b'i Kupuro n'ab'i Kureni. Bageze Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki baamamaza ubutumwa bw'Umwami Yesu. 21 Ububaasha bw'Uhoraho buba muri bo, maze abantu benshi bariizeera bahindukira Nyagasani.
22 Iyo nkuru iza kugera ku toorero ry'i Yerusaalemu, maze boohereza Barinaba muri Antiyokiya. 23 Ubwo Barinaba yagezeyo akabona uko Imaana yagiriye abantu baayo ubuntu araneezeerwa, maze abiihanangiriza boose kuguma mu Mwami Yesu bamaramaje. 24 Koko reero uwo Barinaba yari umuntu mwiza, wuuzuye Umwuka Weera n'ukwemera. Kandi abantu benshi caane biyongera kuri abo bizeera Nyagasani.
25 Nuuko Barinaba aja i Taruso gushaaka Sawuli. 26 Amaze kumubona, amujaana muri Antiyokiya. Baamaze umwaka woose bateerana n'abiitoorero, kandi biigiisha abantu benshi. Muri Antiyokiya ni ho abiigiishwa baatangiriye kwitwa "Abakristo."
27 Ico gihe abahanuuzi bava i Yerusaalemu baja muri Antiyokiya. 28 Umwe muri bo wiitwaga Agabo arahagarara ayobowe n'Umwuka Weera, ahanuura yuuko hagiiye guteera inzara nyinshi ku isi yoose. Iyo nzara yaaje kubaho ku ngoma ya Kilawudiyo. 29 Abiigiishwa biiyemeza kureeba ngo buri umwe yoohereje imfashanyo ku bavandimwe baabo batuuye i Yudeeya, bakurikije ubutunzi bwa buri weese. 30 Ibi baarabikoze, babyoherereza bakuru b'itoorero babinyujije muri Barinaba na Sawuli.