1 Umunsi wa Pentekooti ugeze, abiizeera boose baari mu mwanya umwe. 2 Ako kaanya, umuriri ubatungura uvuuye mu ijuru umeze nk'umuyaga mwinshi maze wuuzura inzu baari biicayemo. 3 Nuuko haboneka indimi ziigabanyije zisa n'iz'umuriro, zija ku mutwe wa buri weese. 4 Abiizeera boose buuzura Umwuka Weera batangira kuvuga izindi ndimi, nk'uko Umwuka Weera yabahaaye ubushobozi.
5 I Yerusaalemu haabaga Abayuuda buubaha Imaana baari baturutse mu mahanga yoose y'isi. 6 Abantu benshi bamaze kumva urwo rusaku bateranira hamwe batangazwa n'uko bumvaga buri umwe avuga mu rurimi rw'iwaabo. 7 Baratangaara kandi baruumirwa maze barabaza bati, "Mbese aba bantu boose bavuga si Abanyagalileeya? 8 Bishoboka bite ko twumva bavuga indimi za kavukire z'iwaacu ? 9 Twe turi Abapariti, Abameedi, Abeelamu, n'abatuuye i Mesopotamiya, i Yudeeya, na Kapadokiya, Ponti no muri Asiya, 10 Fulujiya, Pamfiliya, Igiputi no mu bice bya Libiya byegeranye n'i Kureni, abashitsi baturutse i Rooma, Abayuuda ba kavuukire n'abatari Abayuuda ariko bayobotse idiini yaabo, 11 kandi n'Abakireete n'Abaharabu, turabumva bavuga mu ndimi z'iwaacu ibitangaaza Imaana ikora." 12 Abo bantu boose baratangaara, baruumirwa, maze barabaazanya bati, "Mbese ibi bimenyeesha iki?"
13 Abandi barabaseka bavuga bati, "Baasinze inzoga y'ihiira."
14 Ariko Peetero ahagarara n'izindi ntumwa cumi n'imwe, abwira abantu benshi n'ijwi rirenga ati, "Beene waacu b'i Yudeeya namwe mwese abatuuye i Yerusaalemu, reka ibi byose bimenyekane kandi mwumve ibyo mvuga. 15 Aba bantu ntaabwo baasinze, nk'uko muteekereza. Dore ubu ni saaha itatu z'igitondo. 16 Ahuubwo ibi mureeba byavuzwe n'umuhanuuzi Yoweri ati,
17 ‘Imaana iravuga iti, Mu minsi y'imperuuka,
Nzasuka Umwuka wanje ku bantu boose, kandi
abahungu n'abakoobwa baanyu bazaahanuura, kandi
n'abasore baanyu bazeerekwa,
n'abasaaza baanyu bazaroota inzozi.
18 Muri iyo minsi abagaragu n'abaja banje, nzaabasukaho Umwuka wanje maze bahanuure.
19 Nzakora ibitangaaza mu ijuru heejuru n'ibimenyeetso haasi ku isi.
Hazaagaragara amaraso, umuriro, n'igiho gicumba umwotsi.
20 Izuuba rizaahinduka umwijima,
n'ukwezi guhinduke umutuku nk'amaraso
mbere yuuko umunsi mukuru w'Uhoraho ugera.
21 Kandi umuntu weese uzambaza izina ry'Uhoraho azaakizwa.’ "
22 Peetero akomezamo ati, "Yemwe Biisirayeli nimutege amatwi mwumve ibyo ngiye kubabwira. Yesu w'i Nazaareeti wa muntu Imaana yemeje muri mwe n'ibikorwa by'imbaraga, ibitangaaza n'ibimenyeetso by'Imaana yabakoreye muri we, nk'uko namwe mu biizi. 23 Uyu muntu yarabagabijwe nk'uko Imaana yari yarabiteguuye ikabimenya bitari byaba, mwaramubambye mumwicisha amaboko y'abagome. 24 Ariko Imaana yamuzuuye mu bapfu, imubohoora ingoyi z'urupfu, kuko bitashobotse ko aheranwa n'imbaraga za rwo. 25 Kuko Dawudi yavuze ibimufasheho ati,
‘Naboonye Nyagasani ari imbere yanje buri gihe,
kuko ari iburyo bwanje sinzanyeganyezwa.
26 Ni co gituma umutima wanje wiishimye,
nkagira umuneezeero mu kuvuga kwanje,
kandi umubiri wanje
uzaaruhuuka ufite ibyiringiro.
27 Kuko utazaateererana ubugingo bwanje ikuzimu mu bapfu,
cangwa ngo wemere ko Intungaane yaawe iborera mu gituuro.
28 Wamenyeesheje inzira zigana mu bugingo,
Kubaana na we bituma nuuzura umunezeero.’ "
29 Peetero akomezamo ati, "Bavandimwe, ntakimbuza kubabwira neeruye ko sogokuruza Dawudi yapfuuye kandi agahambwa, igituuro ce kikaba kikiri iwaacu kugeza ubu. 30 Kuko yari umuhanuuzi, yari azi neeza ko Imaana yamurahiye indahiro yuuko Iziicaza umwe mu bamukomookaho ku ntebe y'ubwami. 31 Yeeretswe mbere y'igihe uko bizaamera nuuko avuga uko Kristo azaazuuka agira ati,
‘Ntaabwo yateereranywe ikuzimu,
cangwa ngo umubiri we ubore.’
32 Uwo Yesu Imaana yazuuye, naatwe twese turi abahamya b'ibyo. 33 Yesu amaze gushirwa heejuru yiicazwa iburyo bw'ukuboko kw'Imaana, no guhaabwa na Se iseezerano ry'Umwuka Weera, ni wo asutse mureeba kandi mwumva. 34 N'ubwo Dawudi ataazaamuutse mu ijuru nyamara yaravuze ati,
‘Uhoraho yabwiye Umwami Yesu ati.
Icara iburyo bwanje,
35 kugeza aho nzaahindurira abanzi baawe akabaaho ukandagizaho ibirenge byawe.’ "
36 "Nuuko reero, abo mu muryango wa Isirayeli boose niibamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwabambye, Imaana yamugize Umutegetsi na Kristo."
37 Abantu bumviise ayo magambo ya Peetero bagira ubwoba bamubaza n'izindi ntumwa bati, "Bavandimwe, noone dukore iki?"
38 Peetero arabasubiza ati, "Buri muntu weese yiihane kandi abatizwe, mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muhaabwe impaano y'Umwuka Weera. 39 Kuko iseezerano ari iryanyu n'abaana baanyu, n'abarikure boose n'abandi benshi nk'uko Nyagasani Imaana yaacu iziihamagarira."
40 Peetero akomeza kwigiisha abiihanangiriza kandi ababwira n'andi magambo menshi abahuguura ati, "Mukizwe kugira ngo muhunge igihano kiiziye inkozi z'ibibi zo muri iki gihe." 41 Nuuko abeemeye ubwo butumwa barabatizwa, uwo munsi abantu nk'ibihumbi bitatu biyongeye ku mubare w'abiizeera. 42 Baahoraga bashiishikarira inyigiisho z'intumwa no guteeranira hamwe, gusangira amafunguro hamwe no gusenga.
43 Abantu boose bagira ubwoba ku bw'ibitangaaza n'ibimenyeetso byinshi byo intumwa zaakoraga. 44 Abiizeera boose baabaga hamwe, n'ibyo bafite byose bakabigira rusange. 45 Baaguriishaga ibintu n'imitungo yaabo, bakagabana ibiguzi bavanye mo bakurikije ico buri umwe akeneye. 46 Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y'Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo, 47 bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n'abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w'abakizwa.