1 Imidugararo irangiye, Pawulo atumaho abiizeerwa, amaze kubabwira amagambo yo kubakomeza no kubaseezeraho, aja i Makedooniya. 2 Amaze kunyura muri ibyo bice no kubwira abiizeera amagambo yo kubakomeza, aja i Bugiriki 3 aho yamaze ameezi atatu. Igihe yashaatse gufata ubwato ngo aje muri Siriya, ni bwo yamenye ko Abayuuda bafite imigambi yo kumwica, nuuko ahitamo gusubirayo anyuze i Makedooniya. 4 Muri urwo rugendo, yari aherekejwe na Sopatero mwene Puro uva i Beroya, Arisitariko, Sekundo uva i Teesalonike, Gaayo uva i Derubi, Timoteeyo hamwe na Tukiko na Turofimo uva muri Asiya. 5 Baatubanjirije imbere, badutegerereza i Tiirowa. 6 Ariko twe dufata ubwato tuva i Filipi nyuma y'iminsi mikuru y'Imigaati Idasembuwe kandi mu minsi itaanu tubasanga i Tiirowa aho twacumbitse kumara iminsi irindwi.
7 Ku munsi wa mbere w'icumweru, ubwo twateeraniye hamwe ngo dusangire umugaati, Pawulo yari akigaaniira n'abiizeera kugeza mu gicuku kuko yari bugende bukeeye. 8 Mu gisenge co heejuru aho twari duteeraniye haari amataara menshi. 9 Umusore wiitwa Ewutiko yari yiicaye mu dirisa maze afatwa n'ibitotsi. Pawulo akomeza kugaanira. Ewutiko aganzwa n'ibitotsi maze amanuka ku gorofa ya gatatu yituura haasi, basanga amaze gupfa nuuko baramuterura. 10 Pawulo aramanuka, amwubarara heejuru, amufata amaboko maze aravuga ati, "Nti mugire ubwoba, ni muzima." 11 Birangiye, Pawulo asubira mu gisenge co heejuru. Amanyura umugaati ararya nuuko akomeza kubagaaniirira kugeza mu gitondo, aragenda. 12 Nuuko uwo musore bamujaana mu rugo ari muzima bibasubizamo imbaraga caane.
13 Twebwe dufata ubwato tugenda mbere twerekeza ahiitwa Aso, aho twari dukwiriye guhuurira na Pawulo. We yari yagennye kujayo anyuze inzira y'ubutaka. 14 Adusanze Aso, tumushira mu bwato, tuja i Mituleene. 15 Bukeeye, tuja mu bwato tugera ahateeganye n'i Kiyo. Umunsi ukurikiraho turambuka tugera i Samo, maze bukeeye bwaho tugera i Mileto. 16 Pawulo yari yagennye gukomezamo n'ubwato atanyuze Efeeso kugira ngo adatinda muri Asiya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yerusaalemu, bishobotse ku munsi wa Pentekooti.
17 Ari i Mileto, Pawulo yoohereza ubutumwa muri Efeeso asaba kugira urukiiko n'abakuru itooreero. 18 Baaje, arababwira ati,
"Mwe ubwanyu muuzi uko nabanye namwe igihe coose kuva naagera muri Asiya, 19 nkorera Uhoraho niiciishije bugufi, ndira, niihangaanira ibigeragezo biteewe n'imigambi mibi y'Abayuuda. 20 Ntaaco niigeze nsiga inyuma mu byo nari nkwiriye kubabwira byabagirira akamaro, mu kubwiriza ubutumwa no kubiigiisha rwatu, mva ku nzu nja ku yindi, 21 ntanga ubuhamya mu Bayuuda no mu Bagiriki bwo kwihanira Imaana no kwizeera Umwami waacu Yesu. 22 Noone ubu ngiiye i Yerusaalemu mbibwirijwe n'Umwuka, sinzi ibizambaho ngezeyo, 23 uretse ko Umwuka Weera agenda anyemeza muri buri tawuni yuuko gufungwa no gutootezwa bintegereje. 24 Ariko ku bwanje, siniita ku bugingo ngo niibwire ko ari ubw'agaciiro kuri nje. Ica ngombwa ni ukurangiza urugendo rwanje n'ubuheereza nahaawe na Yesu Kristo, bwo guhamya Ubutumwa Bwiza bw'ubuntu bw'Imaana.
25 Kandi ubu nzi neeza ko muri mwese abo nanyuzemo naamamaza Ubutumwa bw'ubwami bw'Imaana mutazongera kumbona ukundi.
26 Ni co gituma mbahamiriza uyu munsi ko amaraso yaanyu mwese atazambarwaho, 27 kuko ntiigeze mbahisha imigambi yoose y'Imaana. 28 Mwirinde ubwanyu, kandi murinde n'umukumbi woose mwaragijwe n'Umwuka Weera kandi muragire itoreero ry'Imaana yacunguje amaraso y'Umwana waayo. 29 Nzi yuuko niimara kugenda, imisega ifite ubukana izaabaazamo, ntiibabarire umukumbi w'Imaana. 30 Kandi bamwe bo muri mwe bazaagoreka ukuri kugira ngo baryosharyoshe abiizeera ngo babakurikire. 31 Mube maaso reero, mwibuke ko imyaka itatu namaze ntiigeze gutuuza kwigiisha buri umwe ijoro n'amanywa kandi ndira.
32 Ubu reero mbaragije Imaana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ari ryo rishobora kubuubaka no kubaha umurage w'imigisha n'abo beejejwe boose. 33 Ntaakintu c'umuntu weese niigeze ndarikira, ari ifeeza cangwa izaahabu cangwa imyambaro. 34 Murabiizi namwe ubwanyu ko nakoreeshaga amaboko yanje gushaakiisha uko naabaho na bagenzi banje. 35 Muri byose nababeereye intangarugero, mbeereka ko mu mirimo nk'iyo twafasha abatiishoboye, twibuka amagambo y'Umwami Yesu yavuze ati, ‘Gutanga biheesha umugisha, kuruta kwakiira.’ "
36 Arangije kuvuga ibyo, apfukama na bo boose, arasenga. 37 Boose bararira caane, baramuhoobera kandi baramusoma, 38 na caane baagize agahinda ku bwo ibyo yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona. Nuuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.