1 Nuuko reero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe muneezeero wanje kandi kamba ryanje, muhagarare mushikamye mutyo mu Mwami.
2 Ndinginga Ewudiya hamwe na Sintike guhuuza umutima nkabavandimwe mu Mwami. 3 Kandi naawe dufatanyije umurimo, ndagusaba gufasha aba bagore kuko baafatanyije nanje kurwanira umurimo w'Ubutumwa Bwiza hamwe na Kilimenti n'abandi twakoranye abo amazina yaabo ari mu gitabo c'ubugingo.
4 Muhore mwishiimira mu Mwami. Ndongera kubivuga nti, mwishiime!
5 Ubugwaneza bwanyu bumenywe na buri umwe. Umwami ari haafi kugaruka. 6 Ntimukagire ico mwiganyira ahuubwo muri byose mumenyeeshe Imaana ibyo mukeneye byose muyisenga, muyinginga kandi muyishiima. 7 Kandi amahoro Imaana itanga, aruta uko umuntu yakwibwira azaarinda imitima yaanyu n'ibiteekerezo byanyu muri Kristo Yesu.
8 Ibisigaye bakundwa, ikintu coose c'ukuri, ikintu coose co kuubahwa, ikintu coose gikiraanuka, ikintu coose kiboneye, ikintu coose c'igikundiro, ikintu coose gishimwa, niiba hari iciiza gihebuuje kandi hakabaho igikwiriye ishimwe, abe ari co muhoza ku mutima. 9 Mukomeze gukora ibyo mwize, ibyo mwakiiriye, ibyo mwumviise hamwe niibyo mwaboonye muri nje nuuko Imaana y'amahoro izaabaana namwe.
10 Niishimye caane mu Mwami kuko ubu haanyuma y'igihe kinini mwongeye kunzirikana. N'ubundi mwaranzirikanaga ariko mukabura uburyo bwo kubyerekana. 11 Si ukuvuga ko nshaatse kwerekana ngo ndakennye kuko maze kwiga kunyurwa n'ibyo mfite. 12 Nzi kubaho mfite biike kandi nzi no kubaho mfite ibisaaze. Muri byose kandi mu buryo bwose, niize ibanga ryo kubaho mu buzima bwose, naaba mpaaze cangwa nshonje, naaba mfite byinshi cangwa nkennye. 13 Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
14 Muri byose, mwagize neeza kumfasha mu mibabaro yanje. 15 Nk'uko mubizi mwa Bafilipi mwe, mu gihe co Ubutumwa Bwiza bwatangiye kubwirizwa mvuye Makedooniya, ntaarindi toorero ryafatanyije nanje mu byo gutanga no guhaabwa ukuuyeho mwe. 16 Kuko n'igihe nari ndi i Tesalonike, mwanyoherereje ubufasha mumpa ibyo nari nifuuza kandi mwabikoze kenshi. 17 Simvuga ibi kuko nshaaka impaano zaanyu ahuubwo nshaaka ko murushaho kunguka. 18 Maze kubona ibihagije ahuubwo mfite ibinsaaze. Ndahaagijwe rwose ubwo maze guhaabwa imfashanyo mwanyoherereje kuva kuri Epafura, ituuro rihuumura neeza, igitambo ceemewe kandi gishimwa n'Imaana. 19 Kandi Imaana nkorera izaabahaaza ibyo mukeneye byose nk'uko ubutunzi bw'ikuzo ryayo buri, muri Kristo Yesu. 20 Nuuko Imaana Daata ihaabwe ikuzo iteeka ryose. Amiina.
21 Muntaahirize abantu b'Imaana boose muri Kristo Yesu. Abavandimwe turi kumwe barabataasha. 22 Ab'Imaana boose na caane abo mu rugo rw'umwami w'i Rooma barabataasha.
23 Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubaane namwe mwese.