Publicidade

Filipenses 3

Ubutungaane Nyakuri

1 Ibisigaye bavandimwe, mwishiimire mu Mwami. Sindambirwa kubandikira nsubiramo ibyo niigeze kubandikira igihe bibafitiye akamaro. 2 Mwirinde abo bantu biitwara nk'imbwa, mwirinde abagizi ba naabi, mwirinde abo bakeba umubiri. 3 Ni twe twakebwe by'ukuri kuko turamya Imaana mu Mwuka kandi tukiishiimira muri Kristo Yesu aho kwiringira iby'umubiri, 4 nuubwo nanje ubwanje mfite impamvu zo kwiringira iby'umubiri. Niiba hari undi weese ufite impamvu zo kwiringira iby'umubiri, njeewe ndazimurusha, 5 kuko nakebwe ku munsi wa munaane, ndi uwo mu bwoko bwa Isirayeli mu muryango wa Benjamiini, ndi Umuheburaayo wavuukiye mu Baheburaayo, kandi ku byerekeye amategeko ndi Umufarisaayo, 6 nari mfite ishaka mu gutooteza itoorero, kandi ku byerekeye gutungaana kuzanwa n'amategeko nari inyangamugayo. 7 Nyamara ibyo nabaraga nk'inyungu byose mbibara ko ari igihombo ku bwa Kristo. 8 Ndetse ibintu byose mbibara nk'igihombo iyo mbigereranyije n'agaciiro gakomeye ko kumenya Kristo Yesu nk'Umwami wanje. Ku bwe, neemeye guhara ibyari inyungu zanje byose mbibara nk'ibishingwe kugira ngo ndonke Kristo 9 kandi mboneke muri we ntafite gutungaana kwanje kuzanwa n'amategeko ahuubwo kuzanwa no kwizeera Kristo ari ko gutungaana kuva ku Maana gushingiye ku kwizeera. 10 Niifuuza kumenya Kristo no kumenya imbaraga zo kuzuuka kwe kandi no gusangira na we imibabaro nkaba nka we no mu rupfu rwe, 11 kugira ngo nibishoboka nzaagere ku izuurwa ry'abaapfuuye.

Guharanira Kugera ku Nteego

12 Si ukuvuga ko maze kuba ico niifuuza kuba cangwa se ko maze kugera ku nteego, ahuubwo nkomeza guharanira kubona uruhembo rwo Kristo yatsindiye akanyigaruriza. 13 Bakundwa, sinteekereza ko maze kukigeraho ariko kimwe nkora, ni ukwibagirwa ibiri inyuma ngaharanira gusingiira ibiri imbere. 14 Mparanira kugera ku nteego kugira ngo mpaabwe igihembo co mu ijuru nahamagariwe n'Imaana muri Kristo Yesu.

15 Nooneho reero abo boose bakuze mu by'Umwuka bakomeze guhuuza umutima kandi niiba hari uteekereza ukundi kuntu ku kintu ico ari co coose, Imaana izaabibahishuurira. 16 Ico dusabwa ni ugukomeza ico tumaze kubona.

17 Bavandimwe, mugere ikirenge mu canje kandi mukurikize abo boose bakurikiza iciitegererezo twabeeretse. 18 Nk'uko nababwiye ibi kenshi, na n'ubu nkaba mbibabwira ndira, benshi bakomeje kuba abanzi b'umusaraba. 19 Iherezo ryabo ni ukurimbuka, kuko imaana yaabo ni inda, ibiteeye isoni ni byo biiraatana kandi imitima yaabo bayihoza ku by'isi. 20 Ariko twebwe iwaacu ni mu ijuru, kandi ni ho Umukiza dutegereje azaava, ari we Mwami Yesu Kristo. 21 Azaahindura imibiri yaacu y'intege nke ipfa, ayigire imibiri y'ikuzo nk'uwe, akoreesheje ubushobozi afite bumubaashiisha gutegeka ibintu byose.

Veja também

Publicidade
Filipenses
Ver todos os capítulos de Filipenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-