Publicidade

Filipenses 1

Indamutso

1 Njeewe Pawulo na Timoteeyo abagaragu ba Yesu Kristo,

Turabandikira mwebwe bantu b'Imaana mwese bo muri Filipi beemera Kristo Yesu hamwe n'abayobozi b'itoorero n'abadiyakooni.

2 Ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata hamwe n'Umwami Yesu Kristo bibe muri mwe.

Isengeesho Pawulo Asabira Abafilipi

3 Nshiima Imaana igihe coose mbateekerejeho, 4 kandi igihe coose mbasengeye, bimpa umuneezeero 5 kuko mwakomeje gufatanya nanje mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo uheereye ubwo mwabwumviise kugeza na n'ubu. 6 Ndahamya neeza ntashidiikanya ko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izaawurangiza rwose kugeza ku munsi Yesu Kristo azaagaruka. 7 Mbahoza ku mutima kandi koko birakwiriye ko mbateekerezaho ntyo kuko mukomeje gusangira nanje ubuntu bw'Imaana ubu ndi mu gihome, ndetse n'igihe nshigikira Ubutumwa Bwiza mpamya ko ari ubw'ukuri. 8 Imaana ni yo njuriza ko mpora mbakumbuye mbiteewe n'urukundo rwa Kristo rundimo.

9 Isengesho ryanje ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwira kandi mushobore kumenya no gusobaanukirwa, 10 kugira ngo mushobore gutooranya iciiza kiruta ibindi. Nibwo muzaaba abeere kandi inyangamugayo ku munsi Kristo azaagaruka. 11 Nuuko ubuzima bwanyu burangweho umusaaruuro w'imbuto z'ubutungaane zitangwa na Yesu Kristo weenyine kugira ngo Imaana ihaabwe ikuzo kandi ihimbaazwe.

Ku Bwanje Kubaho ni Kristo

12 Bakundwa, nshaaka ko mumenya yuuko ibyambaayeho byatumye ubutumwa bwiza bwamamara. 13 Kandi ku bw'ibyo, abarinzi b'i bwami n'abandi bantu boose bari hano baazi neeza yuuko nsibwe ndyora Kristo. 14 Ndetse gusibwa kwanje kwatumye abiizeera boose bakomerera mu Mwami bituma batiinyuuka igihe coose barikuvuga ijambo ry'Imaana.

15 Ni ukuri bamwe babwiriza ibya Kristo babiteewe n'ishari hamwe no gushaaka kurushanwa, ariko abandi babwiriza ibya Kristo n'umutima mwiza. 16 Aba babwiriza ubutumwa babiteewe n'urukundo, kuko baazi neeza yuuko natooranyirijwe kurwanira Ubutumwa Bwiza. 17 Abandi baamamaza ibya Kristo babiteewe n'uko biishaakira inyungu zaabo bwiite.

18 Ariko ibyo ntaaco bitwaye. Baaba babikorana imigambi mibi cangwa myiza, ubutumwa bwa Kristo buri kwamamazwa mu buryo bwose kandi ku bw'iyo mpamvu, ndabyishiimiye kandi nzaahora niishiima. 19 Kuko nzi yuuko ku bw'amasengeesho yaanyu, no gufashwa n'Umwuka utangwa na Yesu Kristo, ibi bizamviiramo kubohoorwa. 20 Ico niifuuza kandi mfitiye iciizeere ni ukugira ngo ntazaakorwa n'isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahuubwo mu kuvuga nshize amanga kwanje, Kristo ashirwe heejuru mu mibeereho yanje, ubu no kugeza iteeka ryose naaba ndi muzima cangwa mfuuye. 21 Kuko ku bwanje kubaho ni Kristo kandi gupfa ni inyungu. 22 Ariko reero niiba kubaho mu mubiri ari co kizaateera gukomeza kwera imbuto z'umurimo wanje sinzi ico naahitamo. 23 Birankomereye guhitamo muri byombi. Kuko niifuuza caane kuva muri uyu mubiri nkabaana na Kristo kandi ni byo byambeera byiza bihebuuje, 24 ariko kuguma mu mubiri ni byo by'ingirakamaro kuri mwe. 25 Nuuko reero ubwo maze kwemezwa, nzi neeza yuuko nzaagumana namwe kugira ngo nkomeze kubafasha mwese gukura ndetse no kugira umuneezeero wo kwizeera kwanyu. 26 Kandi kugira ngo ninongera kugaruka iwaanyu, muzaarusheho kugira impamvu zo kwishiimira muri Kristo ku bw'ibyo ari gukora muri nje.

27 Ikiruta byose, mukwiriye gukora ibikwiranye n'ubutumwa bwiza bwa Kristo kugira ngo niiyo naaba nje kubasuura cangwa sinze, nzumve ko mukomereye mu mwuka umwe, muhuuje umugambi kandi murwanira hamwe ku bwo kwizeera Ubutumwa Bwiza. 28 Ntimugateerwe ubwoba n'abanzi baanyu ahuubwo igihe coose muzaahore mufite ubutwari kuko iki ni co kizaabagaragariza ko bagiiye kurimburwa naho mwe mukarokoka kuko ni Imaana ibaha intsinzi. 29 Kuko mutaahaawe umugisha wo kwizeera Kristo gusa, ahuubwo mwahaawe no kubabazwa ku bwe. 30 Turi hamwe mu rugamba. Mwitegereje urugamba narwanye mu gihe caashize kandi murabiizi ko nkirurimo na n'ubu.

Veja também

Publicidade
Filipenses
Ver todos os capítulos de Filipenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-