1 Njeewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yesu ku bw'ubushaake bw'Imaana, na Timoteeyo mwene daata,
2 turabandikiye mwebwe abantu b'Imaana, kandi bavandimwe baacu biizeerwa muri Kristo bari i Kolosaayi.
Imaana Daata ibagirire ubuntu n'amahoro.
3 Igihe tubasabira, duhora dushiima Imaana Se w'Umwami waacu Yesu Kristo, 4 kuko twumviise uko mwizeera Yesu Kristo n'urukundo mufitiye abantu b'Imaana. 5 Uko kwizeera kwanyu gushingiye ku byiringiro by'ibyiza mwagenewe mu ijuru. Ibyo byiringiro mwabanje kubimenyeeshwa n'ijambo ry'ukuri, ari bwo Butumwa Bwiza mwagejejweho. 6 Nk'uko ubwo butumwa bwamaze gukwira ku isi hoose kandi bukagira ingaruka nziiza, ni na ko bimeze no muri mwe, uheereye igihe mwabwumviise kandi mugasobaanukirwa by'ukuri ubuntu bw'Imaana. 7 Iby'ubuntu bw'Imaana mwabyigiye kuri Epafura mugenzi waacu dufatanya umurimo. Ni umukozi udahemuka wa Kristo ukora mu mwanya waanyu. 8 Ni we watumenyeesheje ibyerekeye urukundo mufite muyobowe n'Umwuka Weera.
9 Ni co gituma naatwe tudasiiba kubasengera uheereye igihe twumviise ibyo, dusaba ngo Imaana ibuuzuzemo ubwenge bwo kumenya ubushaake bwayo, ubuhanga no gusobaanukirwa bitangwa n'Umwuka waayo. 10 Bityo, muzaashobora kubaho nk'uko Umwami waacu abishaaka kandi muhore mukora ibimushiimiisha. Ubuzima bwanyu buzeera imbuto z'ibikorwa byiza by'uburyo bwose mwiyongera kurushaho mu kumenya Imaana. 11 Kandi turabasengera ngo Imaana ibahe gukomera koose kuva mu mbaraga z'ikuzo ryayo, kugira ngo bibashoboze kwiteguurira kwihangaanira byose mudacoogora kandi mufite umuneezeero, 12 mushiimira Imaana Daata yabahaaye kugabana ku murage wagenewe abantu baayo mu muco. 13 Imaana yaradukijije ituvaana mu butware bw'umwijima, itujaana mu Bwami bw'Umwana waayo ikunda, 14 ari na we dukeesha gucungurwa kandi ari ko kubabarirwa ibyaha byacu.
15 Kristo ni we shusho y'Imaana itareebwa n'amaaso. Ni we mfura yaayo mu byaremwe byose. 16 Kuko Imaana yaremye ibintu byose biri mu ijuru no mu isi inyuriye muri we, hari ibigaragara n'ibitagaragara, bwaba ubwami cangwa ubutegetsi, abategetsi cangwa imbaraga, byose byaremwe na we kandi ni we byaremewe. 17 Kristo yabaayeho mbere ya byose, kandi ni we uhuuriza byose hamwe. 18 Ni we mutwe w'umubiri we, ari wo toorero. Ni we ntangiriro kandi ni we wabanjirije boose kuzuuka kugira ngo afate umwanya w'ibanze muri byose. 19 Imaana yashimye ko kuuzura kwayo koose kuba mu Mwana waayo, 20 kandi uwo Mwana waayo ni we Imaana yanyuriyemo kugira ngo yiiyuzuze n'ibintu byose, byaba ibyo mu isi cangwa ibyo mu ijuru, mu kuuzana amahoro ibikeesha amaraso Umwana waayo yamennye ku musaraba.
21 Noone namwe abaari baariitandukanyije n'Imaana mukaba abanzi baayo ku bw'ibibi birangwa n'ibikorwa hamwe n'ibiteekerezo byanyu, 22 ubu Imaana yiiyunze namwe inyuriye mu rupfu rw'umwana waayo, watanze umubiri we kugira ngo ibaheeshe guhagarara imbere yaayo muri abeera, badafite inenge cangwa umugayo. 23 Icakora mukwiriye gukomeza kwizeera kwanyu gushingiye ku musinge ukomeye kandi ntimwemere kunyeganyezwa ngo muteeshuke ku byiringiro mwahaawe ubwo mwumviise ubutumwa bwiza. Ubu ni bwo Butumwa Bwiza bwo njeewe Pawulo mbeereye umugaragu, bwamamajwe mu isi yoose.
24 Ubu, neejeejwe n'uko mbabazwa ku bwanyu, iyo umubiri wanje utootezwa, mba nuuzuza ibyasaaze igihe Kristo yababarizwaga umubiri we, ari wo toorero. 25 Imaana yantooranyije kuba umuheereza w'itoorero kandi ni yo yampaaye uyu murimo ku bwanyu, kugira ngo naamamaze ijambo ry'Imaana mu bwuzuye. 26 Iryo banga ryari ryarahishwe uheereye keera kandi n'ibihe byose ariko ubu rimaze guhishuurirwa abantu b'Imaana. 27 Imaana ifite umugambi wo guhishuurira abanyamahanga ikuzo ry'iryo banga ry'agaciiro ifitiye abantu boose. Iryo banga ni uko mufite umwuka wa Kristo muri mwe bigatuma mugira ibyiringiro byo kuzaabona ku mugabane w'ikuzo ry'Imaana. 28 Kristo uwo ni we twamamaza, dukoreesha ubwenge bwose uko bishoboka kubuurira no kwigiisha abantu boose kugira ngo tugeze buri umwe imbere y'Imaana amaze gukura muri Kristo. 29 Ni co gituma nduha kandi ngaharanira ibi nkoreesheje imbaraga zoose mpaabwa na Kristo.