1 Niifuuza yuuko mumenya ukuntu mbaharanira mwe ab'i Kolosaayi, hamwe n'ab'i Lawodikeya kandi n'abandi boose batarambonaho. 2 Ibi mbikora kugira ngo imitima yaabo ihuumurizwe kandi bagire ubumwe mu rukundo, maze barusheho gusobaanukirwa kandi bagire ubwenge bw'ibanga ry'Imaana, ari ryo Kristo ubwe. 3 Muri we ni mwo ubuhanga n'ubwenge bw'Imaana buhishwe.
4 Mbabwiye ibyo kugira ngo hatagira ubabeeshabeesha n'amagambo y'ibinyoma. 5 N'ubwo ntari kumwe namwe, mbahoza ku mutima, kandi biraaneezeeza kubona mushishikariye gukomerera mu kwizeera Kristo.
6 Nuuko reero nk'uko mwakiiriye Kristo Yesu Umwami waacu, abe ari ko mukomeza kugendera muri we mu buzima bwanyu bwose, 7 mushooreye imizi muri we kandi ubugingo bwanyu bwubakiwe kuri we, nk'uko mwigiishijwe kandi mushiima Imaana ubudasiiba.
8 Muramenye ntihakagire ubanyagiisha ubwenge n'inyigiisho z'abantu cangwa ngo mubeeshwe n'imigenzo karande y'abantu hamwe no gutegekwa n'imbaraga z'imyuka itegeka isi idashingiye kuri Kristo. 9 Kuko ibyuzuye mu bumaana byose bibonerwa muri Kristo wabaaye umuntu, 10 kandi namwe mwahaawe ubugingo bwuzuye muri we. Ni we mutware w'ubutegetsi n'ubushobozi bwose.
11 Kandi ku bwa Kristo mwakebwe mu buryo bw'umwuka, bituma muvanwa mu mbaraga z'icaaha gishingiye kuri kamere. 12 Ubwo mwahambanywe na we igihe mwabatizwaga, ni na ko mwazuukanye na we mu kwizeera imbaraga z'Imaana yamuzuuye mu baapfuuye. 13 Kandi ubwo mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu no kudakebwa, Imaana yatuzuuriye hamwe na Kristo, igihe yatubabariye ibicumuro byose, 14 ihanagura ibyatwanditsweho bidushinja ku bw'amategeko tutaakurikije, nuuko bibambwa ku musaraba. 15 Kuri uwo musaraba ni ho Kristo yatsindiye ubutware bw'imyuka mibi itegeka, akabuhemurira ku mugaragaro, akereekana intsinzi muri byose.
16 Nuuko reero, ntihakagire ubaciira urubanza mu byerekeye ibyo murya cangwa ibyo munywa, cangwa ibyerekeye iminsi y'ibirori, iboneka ry'ukwezi cangwa Isaabato. 17 Ibyo byose n'igishushaanyo c'ibizaaza, naho ukuri nyaako ni Kristo. 18 Kandi ntihakagire ubaciira urubanza yiiyerekana ko akomeye ku bwo kwerekwa kudasanzwe no gusenga abamalayika. Uwigira atyo, aba akurikije ibiteekerezo bye bya kamere muntu. 19 Abo biitandukanyije na Kristo kandi ari we mutwe w'umubiri. Kristo ni we ugaburira umubiri woose kandi ni we rufatiro rw'ingingo n'imitsi yoose, bikayiteera kumera neeza nk'uko Imaana ibishaaka.
20 Niiba reero mwarapfanye na Kristo, mudategekwa n'imyuka mibi itegeka iyi si, mbese ni kuki muciifata nk'aho muri ab'isi? Ni kuki mukomeza kugengwa n'amategeko nk'aya, 21 ngo "ntuugafate iki," cangwa "ntuukaroze kiriya," cangwa ngo "ntuugakore kuri kino"? 22 Ibyo byose bitaakaza agaciiro iyo bimaze gukoreeshwa, n'amategeko n'inyigiisho z'abantu gusa. 23 Ni koko kuubahiriza aya mategeko bisa nk'aho ari bwo buryo bukwiriye. Bituma urebeka nk'aho ukunda Imaana caane no kwiciisha bugufi hamwe no kwifata. Nyamara akaba ntambaraga bifite mu kurwanya irari ry'umubiri.