Publicidade

Colossenses 4

1 Namwe abafite abo mukoreesha mubahe ibikwiriye n'ibitunganye, mwibuka yuuko namwe mufite shoobuja wo mu ijuru.

Andi Mabwiriza

2 Mukomeze gusenga, muba maaso kandi mushiima. 3 Kandi natwe mudusengere kugira ngo Imaana iduteguurire uburyo bwo kuvuga ijambo ryayo, twamamaze ubutumwa bw'ibanga rya Kristo, ariyo mpamvu itumye ndi mu gihome. 4 Nuuko reero munsengere kugira ngo mvuge iryo jambo uko bikwiriye.

5 Muje mugira ubwenge mu buryo mwifata ku bataazi Kristo, mukoreesha neeza igihe mufite. 6 Amagambo muvuga aje arangwa n'ineeza, nk'ibyokurya birimo umuunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza buri umwe.

Umusoozo

7 Tukiko, mwene Daata ukundwa kandi umwiringirwa dukorana umurimo w'Umwami waacu Kristo, azaababwira ibimfasheho byose. 8 Ico ni co gitumye mubooherereza, kugira ngo abamenyeeshe uko turi kandi abakomeze. 9 Azanye na Oneesimaasi, mwene Daata wizeerwa kandi umwe muri mwe. Bari bubabwire iby'ino byose.

10 Arisitariko wo dusibwe hamwe arabataasha, na Mariko mubyara wa Barinaba arabataasha. Naaza iwaanyu, muzamwakiire neeza mukurikije ibyo mwabwiwe. 11 Na Yesu wiitwa Yusito arabataasha. Aba ni bo boonyine mu Bayuuda beemeye Kristo dufatanya umurimo wo kwamamaza Ubwami bw'Imaana kandi baaramfashije caane.

12 Epafura uvuuka iwaanyu arabataasha, na we ni umugaragu wa Kristo Yesu. Ahora ashiishikariye kubasengera, kugira ngo mushikame kandi mutungaane rwose, mumenye neeza mudashidiikanya ibyo Imaana ishaaka byose. 13 Mufiteho ubuhamya yuuko agira umwete wo kubakorera, mwebwe hamwe n'ab'i Lawodikeya n'ab'i Hiyerapoli. 14 Luka umuvuuzi ukundwa, hamwe na Dema barabataasha.

15 Mutaashe abavandimwe bari i Lawodikeya, na Numfa hamwe n'itoorero riteeranira mu nzu iwe. 16 Kandi uru rwandiko nimumara kurusomerwa, ruzaasomerwe n'itoorero ry'i Lawodikeya, namwe muzaasome uruzaava i Lawodikeya. 17 Mubwire Arukipo muti, "Ureebe ngo ushikirije umurimo wahaawe gukorera Nyagasani."

18 Ni njeewe Pawulo wiyandikiye iyi ndamutso. Kandi muje mwibuka yuuko nsibwe.

Ubuntu bw'Imaana bube muri mwe.

Veja também

Publicidade
Colossenses
Ver todos os capítulos de Colossenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-