1 Njeewe Pawulo na Silaasi, na Timoteeyo,
turabandikiye mwebwe abo mu itoorero rya Teesalonike, biizeera Imaana Daata n'Umwami Yesu Kristo.
Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe.
2 Duhora dushiima Imaana ibihe byose kandi tubasabira uko dusenga. 3 Imbere y' Imaana Daata, twibuka imirimo yaanyu yo kwizeera, n'uko urukundo rubateera umuhaati wo gukora, n'uko ibyiringiro byanyu mu Mwami Yesu Kristo birushaho gushinga imizi. 4 Bavandimwe tuuzi neeza yuuko Imaana ibakunda kandi ikaba yarabatooranyije kuba abaayo. 5 Kuko Ubutumwa Bwiza tutaabubagejejeho mu magambo gusa ahuubwo twabwamamaje dukoreesheje imbaraga z'Umwuka Weera twerekana uko twemera yuuko Inkuru Nziza ari ukuri koko. Muuzi neeza ukuntu twifataga ubwo twari kumwe, yuuko kwari ukugira ngo tubafashe. 6 Namwe mwaratwigaanye, mwigaana na Nyagasani n'ubwo mwatootejwe caane, mwakiiranye ijambo ry'Imaana ibyishimo biva ku Mwuka Weera. 7 Ni co caatumye muba ico kureeberaho c'abeemera boose bari i Makedooniya no muri Akaya. 8 Muri mwe ni mwo ijambo ry'Imaana ryumviikaniye. Ntiryageze i Makedooniya no muri Akaya hoonyine, ahuubwo mu myanya yoose ukwizeera Imaana kwaraamamaye ku buryo bitari ngombwa kubivugaho. 9 Abantu boose bavuga uko mwatwakiiriye, n'ukuntu mwagarukiye Imaana, mukareka ibigirwamaana, kugira ngo mukorere Imaana nzima kandi y'ukuri, 10 kandi no gutegereza Umwana waayo uzaava mu ijuru, uwo yazuuye mu baapfuuye ari we Yesu udukiza uburakari bw'Imaana bugiiye kuuza.