1 Haanyuma, tuboonye ko tutaashobora kubyihangaanira, duhitamo gusigara twenyine muri Atenaayi. 2 Nuuko dutuma Timoteeyo umuvandimwe kandi umukozi w'Imaana mugenzi waacu mu kwamamaza ubutumwa bwa Kristo. Twamuboherereje ngo abe ari we ubakomeza no kubateera umwete wo gushikama mu kwizeera kwanyu, 3 kugira ngo hatagira usubira inyuma akava mu kwizeera abiteewe n'aya makuba turimo. Ni ukuri mwe ubwanyu muuzi neeza ko twagenewe kuzaayacamo 4 Ubwo twari tukiri kumwe namwe, twababwiye mbere y'igihe yuuko tugiiye gutootezwa kandi nk'uko mubiizi neeza ni ko byabaaye. 5 Ni co gitumye aho naniriwe kwihangaana mboherereje Timoteeyo kugira ngo azaamenyeeshe uko muhagaze mu kwizeera. Nateekereje ko umushukanyi yaaba yarabashutse, ibyo twakoze bikaba imfaabusa.
6 Noone ubu Timoteeyo atugezeho avuuye iwaanyu, kandi atuuzaniye inkuru nziiza y'ibyo kwizeera n'urukundo rwanyu. Yatubwiye yuuko muhora mutwibuka, mukanadukumbura mushaaka kutureeba nk'uko naatwe tubyifuuza. 7 Ku bw'iyo mpamvu bavandimwe, kwizeera kwanyu kwaraduhumurije mu mibabaro no mugutootezwa kwacu. 8 Ubu turumva turi bazima nimukomeza gushikama muri Nyagasani. 9 Mbese Imaana twayishiima dute ku bwanyu ku bw'umuneezeero muduteera imbere yaayo? 10 Dusenga ijoro n'amanywa kugira ngo Imaana iduhe kwongera kubonana namwe maze tubongerere kubikibuze mu kwizeera kwanyu.
11 Turasaba ngo Imaana Daata ubwayo n'Umwami Yesu baduteguurire inzira yo kugera iwaanyu. 12 Namwe Nyagasani abongerere kandi abaseesekazeho urukundo mufitanye, n'urwo mufitiye abantu boose nk'uko naatwe tubakunda. 13 Nyagasani akomeze imitima yaanyu mu butungaane kandi mwekugira umugayo imbere y'Imaana Daata, kugeza igihe Umwami waacu Yesu azaazana n'abeera be boose.