1 Niiba reero mwarazuukanye na Kristo, muharanire ibyo mu ijuru, aho Kristo yiicaye ku ntebe y'ubwami, iburyo bw'Imaana. 2 Muhoze umutima ku byo mu ijuru atari ku byo mu isi, 3 kuko mwapfaanye na Kristo kandi ubugingo bwanyu bukaba buhishwe hamwe na Kristo mu Maana. 4 Igihe Kristo we bugingo bwanyu nyakuri azeerekanwa, ni ho namwe muzeerekanwa na we, mufite ikuzo rye.
5 Nuuko reero, nimwitandukanye n'irari ryanyu ry'iby'isi ribarimo, nk'ubusambanyi, gukora ibiteeye isoni, kurarikira ibibi, kurarikira ibirenze kubyo mufite, kuko iyo mugize mutyo, muba mushira imbere ubutunzi bw'isi, ari ko kuramya ibigirwamaana. 6 Ku bw'ibyo, umujinya w'Imaana ugiiye kuuzira abo batayumvira. 7 Kandi namwe ubwanyu mwagenzaga mutyo keera mugikora ibyo bibi.
8 Ariko ubu mukwiriye kuzinukwa ibyo bintu byose, nk'uburaakari, umujinya, itimwe, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateeye isoni ava mu kanwa kanyu. 9 Ntimukabeesherane kuko mwiyambuye kamere yaanyu ya keera hamwe n'imigenzereze yaayo 10 mukambara kamere nsha, ivugururirwa no gusobaanukirwa kwanyu hamwe n'ishusho nk'iryuwayiremye. 11 Muri iryo vugururwa, ntihaba hakiriho gutandukanya Umugiriki n'Umuyuuda, uwakebwe n'utaarakebwe, umunyamahanga ugayitse cangwa injiji, imbaata cangwa uw'umudendeezo, ahuubwo Kristo ni byose kandi ari muri boose.
12 Naho mwebwe, abo Imaana yatooranyije, ikabagira abeera kandi ab'igikundiro, mukwiriye kugira imbabazi, ineeza, kwiciisha bugufi, ubugwaneeza hamwe no kwihangaana. 13 Mwihangaanirane kandi niiba umwe agize ico apfa n'undi mubabarirane. Nk'uko Umwami waacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. 14 Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose. 15 Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima. 16 Maze mwemerere ijambo rya Kristo kuuzura mu bugingo bwanyu rwose, mugire n'ubwenge bwo kwiigiishanya no kugiirana inaama. Muje mushiimira Imaana mu mitima yaanyu muyiririmbira Zaaburi, ibisingizo n'izindi ndirimbo mubwirijwe n'Umwuka. 17 Kandi ico muzaavuga coose n'ibyo muzaakora byose, mubikore mu izina ry'Umwami Yesu, mushiima Imaana Daata mubikeesha Kristo.
18 Bagore, mwubahe abagabo baanyu kuko ari byo mukwiriye gukora nk'abakristo.
19 Bagabo, mukunde abagore baanyu kandi ntimukabagirire umwaga.
20 Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu muri byose, kuko ari byo bishiimiisha Imaana.
21 Babyeyi, ntimukaraakaze abaana baanyu kugira ngo badaciika intege.
22 Namwe bagaragu muje mwumvira ba shoobuja bo ku isi muri byose, ntimubikore ari uko babareeba kugira ngo mubaneezeeze, ahuubwo muje mubikora mubikuuye ku mitima yaanyu kandi mwubaha Imaana. 23 Ibyo mukora byose, muje mubikora mubikuuye ku mutima nk'abakorera Nyagasani atari ugukorera abantu, 24 ubwo muuzi yuuko Nyagasani azaabahemba umurage yabageneye kandi Kristo ni we shoobuja mukuru mukorera. 25 Ukora ibibi weese azaabihanirwa kuko Imaana itarobaanura ku butoni.