Publicidade

Atos 1

Iseezerano ry'Umwuka Weera

1 Kuri Tewofilo, mu gitabo ca mbere nanditse ibintu byose Yesu yakoze kandi yiigiishije kuva agitangira umurimo we 2 kugeza ku munsi yazaamuukiye mu ijuru, amaze gutegeka intumwa ze yitooranyirije ayobowe n'Umwuka Weera. 3 Haanyuma yo kubabazwa, abonekera intumwa ze ari muzima atanga ibimenyeetso byinshi aguma kubabonekera mu minsi mirongo ine ababwira iby'Ubwami bw'Imaana. 4 Ubwo yari kumwe na bo abategeka kutava i Yerusaalemu, ahuubwo ko bategereza ibyo Imaana Daata yaseezeranye. Arababwira ati, "Ibi n'ibyo mwumviise mvuga, 5 kuko Yohaana yabatiriishije amaazi, naho mwebwe mu gihe gito muzaabatiriishwa Umwuka Weera."

Yesu Azaamuurwa mu Ijuru

6 Nuuko intumwa zimaze guteeranira hamwe zibaza Yesu ziti, "Nyagasani, iki ni co gihe ugiiye kugaruriramo ubwami mu Biisirayeli?"

7 Yesu arabasubiza ati, "Iby'ibihe n'iminsi si mwe mukwiriye kubimenya, Daata wenyine ni we ubifiteho ububaasha. 8 Icakora muzahaabwa imbaraga Umwuka Weera naabaazamo kandi muzambeera abahamya i Yerusaalemu, muri Yudeeya n'i Samariya, no mu mpera z'isi." 9 Arangije kuvuga ibyo, azaamuurwa mu ijuru bamureeba, maze igicu kiramubakingiriza ntibongera kumubona.

10 Ubwo yazaamuukaga, intumwa zigihanze amaaso heejuru, haboneka abagabo babiri bambaye imyenda yeera, bahagarara iruhande rwazo. 11 Babwira intumwa bati, "Yemwe bantu b'i Galileeya, ni iki gitumye muhagaze hano mureeba mu ijuri? Uyu Yesu ubakuuwemo akazaamuurwa mu ijuru, azaagaruka nk'uko mumuboonye aja mu ijuru."

Matiyasi Atoranwa Gusimbuura Yuda

12 Nuuko intumwa zisubira i Yerusaalemu zivuuye ku musozi wa Elayoni uri haafi ya Yerusaalemu hakaba urugendo rungana na kilomita imwe. 13 Bageze mu Tawuni nkuru, baja mu gisenge co heejuru aho baari bacumbitse. Abaariho ni aba; Peetero, Yohaana, Yaakobo, Andereya, Filipo, Tomasi, Batulumaayo, Matayo, Yaakobo mwene Alufaayo, Simooni umurwanashaka, na Yuda mwene Yaakobo. 14 Izo ntumwa n'abagore baarimo Mariya nyina wa Yesu na beene nyina ba Yesu, abo boose bakomeza gusengera hamwe bahuuje umutima.

15 Muri iyo minsi haabayeho inaama y'abiizeera, boose hamwe baari nk'ijana na makumyabiri, nuuko Peetero arahaguruka abwira abaari muri iyo naama ati, 16 "Bavandimwe, ibyanditswe byagombaga gusohora nk'uko Umwuka Weera yahishuuriye Dawudi ibyerekeye Yuda wayoboye abaafashe Yesu. 17 Kuko Yuda yari umwe muri twe, kandi agahaabwa umugabane w'uyu murimo waacu."

18 [Kandi uyu mugabo amaze kugura umurima ukomootse ku bihembo by'ubugambanyi bwe, yitimbura haasi, inda ye iraturika, maze amara yoose arasohoka. 19 Ibi byamenyeekanye mu bantu boose batuuye i Yerusaalemu, ni co caatumye uwo murima bawita Hakerudama mu rurimi rwabo, bisobaanura Umurima w'amaraso.]

20 "Kuko byanditswe mu gitabo ca Zaaburi ngo,

‘Urugo rwe rurakaba amatongo,

ntihazaagire urutuuramo ukundi.’

Kandi ngo,

‘Reka umurimo we w'ubuheereza uhaabwe undi.’

21 Nuuko reero umwe mu bo twagendanaga buri gihe, ubwo Umwami Yesu yari akiri naatwe, 22 kuva mu gihe Yohaana yabatizaga, ukageza umunsi Yesu yazaamuuwe aja mu ijuru. Umwe muri bo agomba gutoorwa, akatwiyungaho, akabaana naatwe mu guhamya kuzuuka kwa Yesu."

23 Nuuko baazana amazina abiri, Yozefu wiitwaga Barisaba wo benshi baari baazi nka Yusito, hamwe na Matiyasi. 24 Maze basenga bavuga bati, "Nyagasani, wowe umenya imitima y'abantu boose, twereke uwo utooranyije muri aba bombi 25 kugira ngo abe intumwa mu cimbo ca Yuda kandi afate umurimo w'ubuheereza Yuda yataaye akaja ahamukwiriye." 26 Nuuko bakora ubufindo bwo gutooranya umwe muri bo, bufata Matiyasi yongerwa ku ntumwa cumi n'imwe.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-