1 Pawulo na Silaasi bamaze kunyura Amfipoli na Apoloniya, bagera i Teesalonike, ahaari isinagoogi y'Abayuuda. 2 Pawulo yinjira mu sinagoogi nk'uko yari abimenyereye, nuuko amara amasaabato atatu aja na bo impaka, akurikije ibyanditswe. 3 Yasobaanuraga ibyanditswe kandi akeerekana ko Kristo yari akwiriye kubabazwa no kuzuuka mu baapfuuye ati, "Uyu Yesu naamamaza, ni we Kristo." 4 Bamwe muri bo barabyemera maze biifatanya na Pawulo na Silaasi. Abagiriki buubaha Imaana n'abagore b'icuubahiro benshi na bo babiiyungaho.
5 Ariko Abayuuda bagira ishari, bafatanya n'imihiri bavanye mu mayira biikoramo igiteero maze batangira guteera agasasamaro mu tawuni nkuru. Ubwo baahiigaga Pawulo na Barinaba ngo babajaane imbere y'abantu, bateera inzu ya Yasooni ngo babakuuremo. 6 Babuze Pawulo na Silaasi, bakurubana Yasooni n'abiizeera bamwe babajaanira abategetsi b'i tawuni nkuru bateera induuru, bavuga bati, "Aba bantu buubitse igihugu coose baaje na hano, 7 kandi Yasooni yabaakiiriye iwe nk'abashitsi. Aba boose baagomeye amategeko ya Kayisaari, bavuga yuuko hariho undi mwami wiitwa Yesu." 8 Abatware b'itawuni nkuru hamwe na rubanda babyumvise bibateesha umutwe. 9 Yasooni hamwe n'abandi bamaze kubiishingira, barabarekura barataaha.
10 Iryo joro, abiizeera boohereza Pawulo na Silaasi i Beroya. Bagezeyo baja mu isinagoogi y'Abayuuda. 11 Aba Bayuuda bo baabaakiiranye ineeza kuruta ab'i Teesalonike, kuko bo baakiiriye ubutumwa n'umutima mwiza kandi buri munsi bagasoma ibyanditswe kugira ngo bareebe niiba ari ko bimeze. 12 Nuuko benshi bareemera, kandi muri bo haarimo Abagirikikazi b'abanyacuubahiro hamwe n'abagabo b'Abagiriki benshi. 13 Ariko Abayuuda b'i Teesalonike bumviise ko Pawulo yaamamaje ijambo ry'Imaana n'i Beroya, naho bajayo ngo bateere agasasamaro muri rubanda. 14 Abiizeera baheerako boohereza Pawulo ku nyanja, naho Silaasi na Timoteeyo baguma aho ngaaho. 15 Abaari baherekeje Pawulo bamugeza Atenaayi. Amaze kubategeka kujaanira Silaasi na Timoteeyo ubutumwa bubasaba kumwiyungaho bidatinze, bamusiga aho.
16 Igihe Pawulo yari Atenaayi ategereje Silaasi na Timoteeyo, ababazwa no kureeba itawuni nkuru yuuzuye ibigirwamaana. 17 Ku bw'iyo mpamvu, buri munsi yajaga mu sinagoogi akaja impaka n'Abayuuda n'Abanyamahanga baramya Imaana, akaja no mu iguriro akaja impaka n'abantu baahanyuraga. 18 Kandi bamwe mu banyabwenge biitwaga Abeepikureyo n'abandi biitwaga Abasitoyiki na bo batangira kuja impaka na we. Bamwe bakavuga bati, "Iyi ndondogozi irashaaka kuvuga iki?"
Abandi bakavuga bati, "Ashobora kuba ari umwigiisha w'imaana z'inyamahanga." Baabiteekerezaga batyo kuko yaamamazaga inkuru nziiza ya Yesu n'izuuka rye. 19 Nuuko bamujaana mu rukiiko rwabo rwitwa Areyopago, maze baramubaza bati, "Dushobora kumenya iby'iyi nyigiisho nsha waamamaza? 20 Ibyo utubwira turabona bidasanzwe, noone turashaaka ngo ubidusobaanurire tubimenye." 21 Koko reero, Abanyatenaayi n'Abanyamahanga bahatuuye, ntaakindi baakoraga keretse kuvuga cangwa kumva ibisha.
22 Nuuko Pawulo ahagarara imbere y'urukiiko rwa Areyopago maze arababwira ati, "Bantu ba Atenaayi, ndabona ko muri abanyadiini birenze urugero. 23 Kuko ubwo nanyuraga mu tawuni, nagiiye niitegereza amashusho yo muramya, nuuko muri yo mbonamo igicaaniro canditsweho ngo, ‘Ku maana itaazwi.’ Iki kimenyeesha ko muramya imaana mutaazi, noone reero iyo Maana musenga mutayizi ni yo naaje kubamenyeesha. 24 N'Imaana yaremye isi n'ibiyirimo byose, ni yo mugenga w'ijuru n'isi, kandi ntaabwo iba mu ngoro zuubatswe n'abantu, 25 cangwa ngo ifashwe n'amaboko y'abantu nk'aho hari ico ikennye, kuko ni yo iha ibiremwa byose ubugingo no guhuumeeka n'ibindi byose. 26 Yaremye amahanga yoose akomooka ku muntu umwe, Iyakwiza ku isi. Ni na yo yashizeho ibihe byo kubaho ndetse n'imbibi z'aho abantu bakwiriye gutuura. 27 Imaana yakoze ibyo kugira ngo bayishaakashaake bafite ibyiringiro byo kuyibona, nuubwo Itari kure ya buri umwe muri twe, 28 nk'uko, byanditswe ngo,
‘Ni yo dukeesha ubugingo bwacu, kwidagadura no kuba ico turi co.’
Ni na ko bamwe mu basizi baanyu baavuze bati,
‘Natwe turi abaana baayo.’
29 Ubwo reero dukomooka ku Maana, ntidukwiriye guteekereza yuuko kamere y'Imaana imeze nk'ibishushaanyo bikozwe mu izaahabu, cangwa ifeeza, cangwa amabuye, cangwa mu kindi gikomooka mu bukorikori n'ubuhanga bw'abantu. 30 Nuubwo Imaana yiirengagije ibyo bihe by'ubujiji bw'abantu, ubu nooneho reero irategeka abantu boose iyo bava bakagera ngo biihane, 31 kuko yashizeho umunsi izaaciira isi urubanza rutabeera ikoreesheje umuntu yatooranyije, kandi yabyemeje ubwo yamuzuuye mu baapfuuye."
32 Bumviise ibyo kuzuuka kw'abaapfuuye, bamwe bamuha urw'ameenyo, ariko abandi baravuga bati, "Tuzongera kumva ibifashe kuri ibi ikindi gihe." 33 Nuuko Pawulo abavamo. 34 Ariko bamwe muri bo biifatanya na we bariizeera, baarimo Diyoniziyo wo mu ba Areyopago n'umugore wiitwaga Damari, n'abandi.