1 Hashize iminsi itaanu, Umuheerezabitambo mukuru wiitwa Ananiya agera i Kayisaariya, ari kumwe na bamwe mu bakuru b'imiryango, hamwe n'uwo kubaburanira wiitwaga Teritulo, babwira umutegetsi ibyo barega Pawulo. 2 Pawulo bamuzanye, Teritulo atangira kumurega avuga ati,
"Nyakubahwa Felekisi, ni wowe dukeesha aya mahoro tumaze igihe kinini dufite, kandi n'ibyavuguruwe muri iki gihugu ni ku bw'umwete waawe wo kureeba ibiri imbere. 3 Ibi tubyakiiza yombi aho turi hoose iminsi yoose kandi turabigushiimira caane. 4 Ariko ntakurambiye, ndakwinginze ngo utwihangaanire wumve ibyo tukubwira muri make nk'uko ubisanganywe. 5 Uyu muntu twasanze ari icaago, kandi ari n'umunyarugomo mu Bayuuda boose ku isi yoose kandi ni we uyoboye agatsiko k'inyaduka z'aba Nazaareeti. 6 Ndetse yagerageje guhumaanya Inzu y'Imaana nuuko turamufata. 7 [ Kandi twari dukwiriye kuba twaramuciriye urubanza twebwe ubwacu dukurikije amategeko, ariko umusirikare mukuru wiitwa Lusiya aza n'imbaraga aramutwaka. Ategeka abaamuregaga kwitaba imbere yaawe.] 8 Nuumara kumucondoza, ushobora kumenya neeza ibyo tumurega byose." 9 Abayuuda bafatanya na we mukurega Pawulo bahamya ko ibi byose ari ukuri.
10 Umutegetsi Felekisi amaze kumureebura ngo agire ico avuga, Pawulo aravuga ati,
"Biineejeeje kwireguura imbere yaawe kuko nzi neeza ko umaze imyaka myinshi uciira ab'iki gihugu imanza. 11 Nk'uko ubwawe ushobora kumenya, nti haari haashira iminsi cumi n'ebyiri ngiiye kuramiriza i Yerusaalemu. 12 Ntibiigeze basanga hari uwo tuja impaka mu Nzu y'Imaana cangwa ngo basange hari agasasamaro nteeza mu bantu bo mu masinagoogi cangwa mu tawuni nkuru yoose. 13 Kandi ntibashobora kuguhamiriza ibyo bandega aka kaanya. 14 Nyamara ico neemera imbere yaawe, ni uko nkorera Imaana ya ba sogokuruza nkurikije Inzira aba biita agatsiko k'abaayobye, kandi nkaba niizeera ibyanditswe mu mategeko byose n'ibyanditswe n'abahanuuzi. 15 Mfite ibyiringiro mu Maana, ibyiringiro byo na bo biizeera ko hazaabaho izuuka ry'abakiraanutsi n'abakiraanirwa. 16 Ni co gituma igihe coose mparanira kugira umutimanaama imbere y'Imaana n'imbere y'abantu.
17 Nyuma yo kumara imyaka myinshi, nagarutse i Yerusaalemu nzaniye umuryango waacu imfashanyo z'abakene no gutamba ibitambo. 18 Igihe nari ngikora ibyo, bansanga mu Nzu y'Imaana maze kwihumaanura kandi ari ntaabantu benshi turi kumwe ntaan'agasasamaro kahari. 19 Ariko Abayuuda bamwe bava mu gice c'Asiya baariho mu Nzu y'Imaana, nibo baagombaga kuba bari hano imbere yaawe bakandega, niiba hari ico banshinja. 20 Cangwa se aba bagabo bari aha ni bavuge icaaha bansanganye igihe mpagarara imbere y'urukiiko, 21 keretse niiba ari iri jambo navugiye imbere yaabo nti, ‘Ukuzuuka kw'abaapfuuye ni ko kunzanye imbere yaawe uyu umunsi.’ "
22 Nuuko Felekisi wari uzi neeza iby'iyo Nzira, asuubika urubanza avuga ati, "Lusiya mukuru w'abasirikare naaza, niho nzarangiza ibyanyu." 23 Ategeka umutware utegeka abasirikare ijana kuba ashize Pawulo mu gihome, ariko akamuha umudendeezo no kutabuza inshuti ze kuuza kumureebereera.
24 Hashize iminsi, Felekisi azana n'umugore we Durusira wari Umuyuudakazi, atumaho Pawulo maze yumviriza ibyo avuga bifashe ku kwizeera Kristo Yesu. 25 Kandi igihe yamugaaniriraga ibyerekeye ubutabeera, kwifata, hamwe n'ibyo guciirwa urubanza dutegereje, Felekisi agira ubwoba maze aramubwira ati, "Ba ugiiye, ninongera guteguuka, ndagutumaho." 26 Icakora muri ibi byose, Felekisi yiringiraga ko ahaari Pawulo yamutugira, ni co caatumaga amutumishaho kenshi akaganiira na we.
27 Hashize imyaka ebyiri, umutegetsi Felekisi asimburwa na Porukiyo Fesito, kandi kuko Felekisi yashaakaga kuneezeeza Abayuuda, asiga Pawulo mu gihome.