1 Tumaze kugera imusozi amahoro, tumenya ko ikirwa tugezeho ciitwa Melita. 2 Abatuurage baaho batwakiirana urugwiro rudasanzwe. Baducaanira umuriro ngo twote kuko imvura yari itangiye kugwa kandi n'imbeho yari nyinshi. 3 Pawulo akungaanya umuganda w'inkwi nuuko ari kuzishira mu muriro, inzoka y'inciira isosookamo ku bw'ubushuuhe maze imwiziringa ku kiganza. 4 Abatuuye aho baboonye iyo nzoka imunagana ku kiganza, baravugana bati, "Uyu muntu agombe kuba ari umwicanyi. N'ubwo yakize urw'inyanja, ica urutabeera ntiimukundiye kubaho!" 5 Ariko Pawulo akunkumirira ya nzoka mu muriro, kandi we ntihaagira ico aba. 6 Bategereza kureeba ko yabyimba cangwa ko yiikubita haasi agapfa, ariko hashize umwanya mureemure babona ari ntakimuhindutseho, maze bahindura imiteekerereze yaabo batangira kuvuga ko ari imaana.
7 Haafi y'aho haari imirima y'umuyobozi w'ico kirwa wiitwaga Pubiliyo. Yatwakiiriye neeza aratuzimaanira kumara iminsi itatu. 8 Ubwo se wa Pubiliyo yari ku gasambi arwaye amacinya kandi ahinda umuriro. Pawulo aja kumusuura nuuko amaze kumusengera no kumurambikaho ibiganza, aramukiza. 9 Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi boose baari kuri ico kirwa na bo baaza basanga Pawulo, abakiza indwara. 10 Abantu b'aho baheerako baduha icuubahiro cinshi, kandi ubwo twari tugiiye kuja mu bwato, baduha ibyo twari dukeneye ku rugendo byose.
11 Hashize ameezi atatu dufata ubwato bwari bwikinze kuri ico kirwa buhamaze ameezi y'imbeho n'umuyaga. Bwavaga Alekizanduriya kandi bwitiriwe ikigirwamaana ciitwa Bavandimwe b'amahasa. 12 Tugera i Sirakusa maze tuhamara iminsi itatu. 13 Tuhavuuye tugera ahiitwa Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse mu majeepfo utangira guhuuha, maze ku munsi wa kabiri tugera i Peteyoli. 14 Aho tuhasanga abiizeera badusaba kubaana na bo kumara iminsi indwi. Nyuma tuhavuuye tugera i Rooma. 15 Abiizeera b'i Rooma bumviise ko tuuje, baaza kudusanganira bavuuye kure caane nko ku gatare ka Apiyo n'ahiitwa Macumbi Atatu. Pawulo ababoonye, ashiima Imaana kandi yongera gukomera.
16 Tugeze i Rooma, beemerera Pawulo gucumbika ukwe, ariko bamuha umusirikare wo kumurinda.
17 Hashize iminsi itatu, Pawulo akoranya abayobozi b'Abayuuda. Bamaze gukungaana, arababwira ati, "Bavandimwe, n'ubwo ari nta kibi nakoreye beene waacu cangwa ngo nkore ibinyuranye n'imigenzo ya ba sogokuruza, ariko bamfatiye i Yerusaalemu banshikiriza Abarooma. 18 Bamaze kunsuuzuma, Abarooma baashaakaga kundekura kuko baasanze nta co nakoze caatuma nshiirwa urwo gupfa. 19 Ariko Abayuuda babyanze, mpitamo gusaba ngo njurire imbere y'Umwami w'i Rooma, nuubwo ari nta co ndega beene waacu. 20 Ni yo mpamvu yatumye mbatumaho kugira ngo mvugane namwe, kuko nashizwe muri izi njegeri mpoorwa uwo Abiisirayeli bafitemo ibyiringiro."
21 Baramusubiza bati, "Nta rwandiko twigeze tubona ruvuuye i Yudeeya rukuvugaho. Kandi nta muvandimwe n'umwe waaje aha ngo abitumenyeshe cangwa ngo hagire ukuvuga naabi. 22 Icakora dushaaka kumva ico uteekereza, kuko tuuzi yuuko benshi barwanya inyigiisho z'iyo diini."
23 Bamaze guteguura umunsi wo guhuura na we, haaza benshi bamusanga aho yari acumbitse. Kuva mu gitondo kugera ku mugoroba abibasobaanurira, ahamya iby'ubwami bw'Imaana, agerageza no kubeemeza ibya Yesu ashingiye ku mategeko ya Moose no ku bahanuuzi. 24 Bamwe bemejwe n'ibyo avuga, naho abandi banga kubyemera. 25 Ntibaashobora kumvikana, nuuko bari gutaaha, Pawulo yongera kuvuga ati, "Ibyo Umwuka Weera yabwiye ba sogokuruza baanyu anyuriye mu muhanuuzi Yesaaya byari bishitse, ati,
26 ‘Genda ubwire abo bantu uti,
Kumva muzumva, ariko ntimuzaasobaanukirwa,
kandi no kureeba muzaareeba, ariko ntimuzaabona.
27 Kuko aba bantu binangiye imitima yaabo,
kandi bakazibya amatwi yaabo,
bahumya amaaso yaabo,
Kugira ngo batareeba.
Naaho, amaaso yaabo yakareebye
amatwi yaabo akumva,
n'imitima yaabo ikagira ico isobaanukirwa nuuko bakampindukira
maze nkabakiza.’
28 Nuuko reero mumenye ko aka gakiza k'Imaana kooherejwe mu banyamahanga, kandi bo bazaakaakiira."
29 [Pawulo amaze kubabwira ibyo, Abayuuda baragenda, bataaha bagiishanya impaka caane.] 30 Pawulo atuurayo kumara imyaka ebyiri yiibeshaho akaja yaakiira abo boose baazaga bamusanga, 31 yaamamaza iby'ubwami bw'Imaana kandi akiigiisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga kandi ari ntakimutanga.