1 Sawuli na we ashigikira kwicwa kwa Siteefaano
Uwo munsi Itoorero ry'i Yerusaalemu ritangira gutootezwa bikomeye, maze abiizeera Kristo boose, ukuuyeho intumwa, bataataanira mu bice by'i Yudeeya n'i Samariya.
2 Abantu buubahaga Imaana bahamba Siteefaano kandi baramuririra caane.
3 Naho Sawuli we aguma gutooteeza Itoorero ava mu rugo aja mu rundi, agakurubana abagore n'abagabo akabashira mu gihome.
4 Abiizeera baari baataataanye bava mu mwanya baja mu wundi baamamaza ijambo ry'Imaana. 5 Filipo aramanuka aja mu tawuni nkuru y'i Samariya maze yigiisha abaaho ibya Kristo. 6 Abantu nyamwinshi bumvirizaga ibyo Filipo avuga bahuuje umutima, bumva kandi bareeba ibitangaaza yakoraga. 7 Imyuka mibi yavaga mu bantu benshi isakuza caane, kandi abaari bamugaye n'abaari baremaye barakira. 8 Nuuko abantu bo mu tawuni y'i Samariya bagira umuneezeero mwinshi.
9 Haariho umugabo wiitwaga Simooni wahoze ari umupfumu muri iyo tawuni. Yatangaazaga abantu bo muri Samariya, avuga ko ari umuntu ukomeye caane. 10 Abantu boose, kuva kubooroheje kugera ku bakomeye baaramwumvaga bakavuga bati, "Uyu muntu arimo ububaasha bw'Imaana bwitwa Ubuhangaage." 11 Baakomeje kugira umwete wo kwita ku bye kuko uheereye keera baatangaazwaga n'ubwo bupfumu bwe. 12 Ariko abagabo n'abagore bamaze kwizeera Ubutumwa Bwiza bw'Ubwami bw'Imaana n'izina rya Yesu Kristo babwirizwaga na Filipo, barabatizwa. 13 Na Simooni ubwe areemera. Amaze kubatizwa, aguma kubaana na Filipo atangazwa n'ibimenyeetso n'ibitangaaza bikomeye yakoraga.
14 Intumwa zaari i Yerusaalemu zumviise ko ab'i Samariya baakiriye ijambo ry'Imaana, zibooheerereza Peetero na Yohaana. 15 Abo babiri bagezeyo basengera abiizeera kugira ngo bahaabwe Umwuka Weera. 16 [Kuko ari nta n'umwe muri bo wo Umwuka Weera yari yakamanukiyeho, ahuubwo baari babatijwe mu izina ry'Umwami Yesu gusa]. 17 Nuuko Peetero na Yohaana babarambikaho ibiganza maze bahaabwa Umwuka Weera.
18 Simooni aboonye yuuko abo intumwa zirambitseho ibiganza bahaawe Umwuka Weera, aziizanira ishilingi, 19 arazibwira ati, "Nanje mumpe izo mbaraga kugira ngo uwo nzaarambikaho ibiganza ahaabwe Umwuka Weera."
20 Peetero aramubwira ati, "Urakarimbuka n'ishilingi zaawe, kuko uteekereza yuuko waagura impaano y'Imaana ukoresheje ishilingi! 21 Ntaamugabane, ntaan'umurage ufite muri ibi, kuko umutima waawe udatungaaniye Imaana. 22 Wihane ubwo bugome bwawe, usabe Nyagasani kugira ngo niiba bishoboka, akubabarire uwo mugambi uri mu mutima waawe. 23 Kuko ndikureeba wuzuuye ishari ry'ikirenga kandi uhambiiriwe n'ibyaha."
24 Simooni aramusubiza ati, "Munsabire kuri Nyagasani kugira ngo hatagira ikimbaho mu byo mumaze kuvuga."
25 Nuuko Peetero na Yohaana bamaze guhamya no kubwiriza abantu ijambo rya Nyagasani, basubira i Yerusaalemu, babwiriza Ubutumwa Bwiza mu bice byinshi by'i Samariya.
26 Nuuko Malayika wa Nyagasani abwira Filipo ati, "Haguruka ugende weerekeze mu majeepfo, ufate inzira imanuka iva i Yerusaalemu ija i Gaaza." [Iyi n'inzira yo mu butaayu.] 27 Nuuko arahaguruka, aragenda. Haariho umunyetiyopiya w'inkone wari umutware mu bwami bwa Kandake, umwamikazi wa Etiyopiya, kandi akaba ari na we wareebereraga umutungo w'umwamikazi. Yari yaaje i Yerusaalemu kuramya Imaana. 28 Kandi yari ari gusubira mu rugo, yiicaye mu gaare rye ari gusoma igitabo c'umuhanuuzi Yesaaya. 29 Nuuko Umwuka abwira Filipo ati, "Genda weegeere ririiya gaare maze ujaane na ryo." 30 Filipo ariiruka maze yumva wa mugabo ari gusoma igitabo c'umuhanuuzi Yesaaya. Aramubaza ati, "Mbese ibyo usoma uri kubisobaanukirwa?"
31 Uwo mutware aramusubiza ati, "Naabisobaanukirwa nte ntaboonye unsobaanurira?" Nuuko asaba Filipo ngo yinjire maze biicarane. 32 Ibyo yasomaga mu byanditswe byera byari ibi;
"Yajanywe nk'intaama igiiye kubaagwa,
kandi nk'uko umwana w'intaama ucecekera imbere y'uwukemura ubwoya
Na we ntiyaruhije abumbuura akanwa.
33 Yarashinyaguriwe aciirwa urubanza rw'akarengane.
Ni nde uzaasobaanura abamukomookaho?
Kuko ubugingo bwe bukuuwe mu isi."
34 Iyo nkone ibaza Filipo iti, "Mbwira, ayo magambo umuhanuuzi yayavuze kuri nde? Yayiivuzeho cangwa yayavuze ku wundi muntu?" 35 Filipo atangira kuvuga aheereye kuri ibyo byanditswe, amubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu.Filipo yinjira mu kigaare atangira kubwiriza inkone 36 Bakigenda, bagera ku maazi, nuuko iyo nkone iravuga iti, "Dore hano hari amaazi! Ikimbuza kubatizwa ni iki?"
37 Filipo aravuga ati, "Niiba wiizeeye n'umutima waawe woose birashoboka." Na ya nkone iti, "Niizeeye yuuko Yesu Kristo ari Umwana w'Imaana"
38 Iyo nkone itegeka ko igaare rihagarikwa, maze yo na Filipo baramanuka baja mu maazi, nuuko Filipo arayibatiza. 39 Bavuuye mu maazi, Umwuka wa Nyagasani ajaana Filipo, iyo nkone ntiyongera kumubona, maze ikomeza urugendo ineezeerewe. 40 Ariko Filipo yisanga ahiitwa Azoto, agenda abwira abantu Ubutumwa Bwiza muri ico gice coose kugeza aho yagereye i Kayisaariya.