Publicidade

Atos 25

Pawulo Asaba Kujurira ku Mwami w'i Rooma

1 Hashize iminsi itatu Fesito amaze kugera muri ico gice, ava i Kayisaariya aja i Yerusaalemu 2 aho abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'abayobozi b'Abayuuda bamwanzuriye ibyo barega Pawulo. Binginga Fesito 3 bamusaba kubashiimiisha agategeka ko baazana Pawulo i Yerusaalemu. Baari bafite imigambi yo kumutegera mu nzira bakamwica. 4 Fesito abasubiza ko Pawulo afungiwe i Kayisaariya, kandi ko we ubwe afite umugambi wo kujayo vuba. 5 Yongera kubabwira ati, "Nooneho reero, reka abo muri mwe bafite ububaasha baaze tujaane, nuuko niiba hari urubanza afite, mumurege."

6 Amaze kubaana na bo kumara iminsi umunane cangwa icumi, amanuka yeerekeza i Kayisaariya. Umunsi ukurikiraho, yiicara mu ntebe y'urukiiko ruca imanza ategeka ko bamuuzanira Pawulo. 7 Pawulo ahageze, Abayuuda baavuuye i Yerusaalemu baramwitooroora, bamurega ibirego byinshi bikomeye ariko ntabuhamya babifitiye. 8 Pawulo arireguura ati, "Sinigeze nkora ibinyuranye n'amategeko y'Abayuuda cangwa ngo nshobereze Inzu y'Imaana cangwa habe no gushobereza Umwami w'i Rooma."

9 Ariko Fesito we ashaatse gushiimiisha Abayuuda, abaza Pawulo ati, "Mbese ushaaka kuja i Yerusaalemu ngo abe ari yo nshiira urubanza rw'ibi bakurega?"

10 Pawulo aravuga ati, "Mpagaze kujurira imbere y'ubucaamanza bw'Umwami w'i Rooma kandi ni ho nkwiriye guciirwa urubanza. Ntaakibi nakoreye Abayuuda nk'uko na we ubwawe ubiizi. 11 Noone niiba ndi mu nshobe, hakaba hari ico nakoze caatuma niicwa, gupfa simbyanze, ariko niiba mu byo abo bayuuda bandega ari nta rubanza rumpfata, nta muntu ushobora kubangabiza. Nsaba ko njurira imbere y'ubucaamanza bw'Umwami w'i Rooma."

12 Fesito amaze kuja inaama n'abandi bagize urukiiko, aramusubiza ati, "Ubwo usabye kujurira ku mwami w'i Rooma, ni yo uri buje."

Uruzinduko rw'Umwami Agiripa

13 Hashize iminsi, umwami Agiripa na Berinike bagera i Kayisaariya kwakiira Fesito muri uwo mwanya. 14 Kuko baari abo kumarayo iminsi myinshi, Fesito ateekerereza umwami ibya Pawulo, avuga ati, "Aha hari umugabo wo Felekisi yasize mu gihome. 15 Igihe nari i Yerusaalemu, abatware b'abaheerezabitambo hamwe n'abakuru b'imiryango b'Abayuuda baamenyesheje ibye bansaba ko muciira urubanza mushinja. 16 Nabasubije yuuko atari umugenzo w'Abarooma kugabiza umuntu ngo yicwe atabanje guhangana n'abamurega amaaso ku yandi kandi agahaabwa n'umugisha wo kwireguura ibyo bamurega. 17 Ubwo baahuriye aha, sinatindiganyije, umunsi ukurikiraho niicara ku ntebe yanje y'ubucaamanza ntegeka ko banzanira uwo mugabo. 18 Abaamuregaga bahagurutse, ntihaagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakeekaga. 19 Ahuubwo baari bafite ibyo bapfa byerekeye kutumviikana na we, ku by'idiini yaabo hamwe n'umuntu wiitwa Yesu wapfuuye, uwo Pawulo avuga ko ari muzima. 20 Mboonye ko nanje binyobeye, ntafite uko nashobora gucondooza ibyo bibazo, mubaza niiba ashaaka kuja i Yerusaalemu akaba ari ho aciirirwa urubanza rw'ibyo. 21 Ariko Pawulo asabye ko ashaaka kujurira ibwami, ntegeka ko aba afunzwe kugeza ubwo nzamwohereza ku Mwami w'i Rooma."

22 Agiripa abwira Fesito ati, "Nanje ubwanje nshaaka kwiyumvira uwo mugabo." Fesito na we ati, "Ejo, uzamwiyumvira."

Umwami Agiripa Yumva ibya Pawulo

23 Bukeeye, Agiripa na Berinike binjira mu rukiiko mu cuubahiro, bakiikijwe n'abasirikare bakuru, hamwe n'ibindi bikomangoma byo muri iyo tawuni nkuru. 24 Nuuko Fesito aravuga ati, "Mwami Agiripa, namwe mwese abari hano uyu munsi, murabona uyu mugabo wo umuryango woose w'Abayuuda bandegeye ndi i Yerusaalemu hamwe na hano, bayomba caane bavuga ko adakwiriye kubaho. 25 Ariko nkaba narasanze ko ari nta kintu kibi yakoze caatuma aciirwa urwo gupfa. Ansabye ko ashaaka kujurira imbere ya Nyakubahwa umwami w'i Rooma, mpitamo kumwoherezayo. 26 Icakora nta kirego na kimwe gifatika nakwandikira Umwami w'i Rooma kimushinja. Noone ni ko kumubaazanira mwese, na caane imbere yaawe mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumusuuzuma, mbone ico kwandika. 27 Kuko naboonye bidakwiriye koohereza umusibe ku mwami w'i Rooma nteerekanye ico aregwa."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-